-
Dore ibintu 15 utari uzi ku muherwekazi Zari Houssein
Zari Houssein umuherwe kazi umaze kumenyekana ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi hose muri rusange kubera ubukire bwe ndetse ‘uburwanga bwe,hari ibintu byinshi ushobora kuba utari umuziho ari nbyo ugiye kumenya uyu munsi. 1. Zari Houssein ni umugore w’imyaka 32 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka w’1983,yavukiye mu gihugu cy’ubugande 2. Ababyeyi be ni Nasur na Halima Hassan,papa we akaba afite amaraso y’umurundi ndetse n’umunyasomariya naho mama we akaba ari umuhindekazi. 3. Mu mwaka w’1998 (...)
-
Gasana Darlene, nyampinga wa CBE 2015 ni muntu ki ?
Miss Gasana Edna Darlene, ni umukobwa w’ imyaka 20 y’amavuko yambitswe ikamba rya Miss wa kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubukungu n’imari CBE yahoze yitwa SFB muri uyu mwaka wa 2015, akaba ari n’umunyeshuri muri iyi kaminuza mu gashami k’icungamutungo mu mwaka wa kabiri . Gasana Edna Darlene avuka mu Karere ka Ngoma ho mu burasirazuba ,akaba yarize amashuri abanza mu kigo cya Ecole Les Hirondelles giherereye mu karere ka ngoma naho ayisumbuye ayiga muri Ecole Notre Damme de Citeaux mu Mujyi (...)
-
Jackie, umukozi w’Imana uyobora Sisterhood in Christ
Jackie Mugabo ni umuhanzikazi uzwi mu ndirimbi zihimbaza Imana akaba n’umuyobozi w’umuryango wa gikiristu witwa Sisterhood in Christ International ishami ryo mu Rwanda. Mu kiganiro Jackie Mugabo yagiranye na Agasaro.com yatubwiye byinshi ku muziki we uko watangiye n’aho ugeze, atubwira no ku mikorere y’umuryango Sisterhood in Christ abereye umuyobozi. Jackie Mugabo avuga ko yatangiye gukora umuziki wo guhimbaza Imana ubwo yari ari mu gihugu cy’Ubwongereza aho yize dore ko yamazeyo imyaka isaga (...)
-
Yolanda Adams, umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana
Yolanda Yvette Adams ni umuhanzikazi w’umunyamerika mu ndirimbo zihimbaza Imana ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, anakora umwuga wo gukina amafilimi, gutunganya indirimbo akaba anafite ikiganiro atanga kuri radiyo ya gikiristu yitwa WBLS. Yolanda Adams yavutse tariki ya 27 Kanama, 1961, avukira muri Texas ni umwana wa nyuma mu bana 6. Yolanda yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Sterling High School. Naho kaminuza ayiga muri Texas University. Ubwo Yolanda yari ashoje amasomo ye yatangiye (...)
-
Colombe, afasha abantu kugura imyenda ibabereye
Colombe Ituze Ndutiye ni umukobwa w’inkumi ukora akazi ko guhimba moderi z’imyenda akayidoda ndetse akanagira abantu inama ku bijyanye n’imyambarire, ababwira imyenda iberanye n’imiterere yabo ndetse na moderi zigezweho,akaba n’umuyobozi wa Inco Fashion . Uyu mukobwa akaba amaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko ari mu bantu ba mbere batangije uyu mwuga wo guhimba moderi z’imyenda mu Rwanda no kuzidoda ndetse akaba yaranahawe ibihembo bitandukanye ku bw’umwuga we. (...)
-
Yashinze itangazamakuru rikoresha amarenga
Kellya Uwiragiye ni umukobwa w’umunyarwandakazi akaba ari umuyobozi w’umuryango witwa Media for Deaf Rwanda, itangazamakuru rifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kugira uburenganzira bwo guhabwa amakuru mu rurimi rw’amarenga. Kellya asanzwe ari umunyamakuru w’umunyamwuga ubimazemo igihe kuko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo Radio 10,Tv 10 n’ikinyamakuru Intego. Kuri ubu yahisemo gukora itangazamakuru rikorera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (...)
-
Bimwe mu byaranze amateka ya Selena marie Gomez
Selena Gomez ni umukinnyi wa filimi akaba n’umuririmbyi w’umunyamerikakazi ukiri muto ariko akaba akomeye kandi akunzwe na benshi muri leta zunze ubumwe z’amerika,ku bw’umwuga we wanamwinjirije cyane amadorali menshi agahabwa n’ibihembo bitandukanye. Selena Marie Gomez yavutse tariki ya 22 nyakanga 1992,avukira mu gace kitwa Grand Prairie mu mujyi wa Texas ho muri Amerika, se umubyara akaba afite inkomoko muri Mexique naho nyina afite ibisekuru bye mu gihugu cy’ubutaliyani . Aba babyeyi be (...)
-
Saphine, umuganga akaba n’umukinnyi wa filime
Kirenga saphine ni umukobwa w’imyaka 26 ukora akazi k’ubuganga akaba n’umukinnyi wa filimi umaze kumenyekana muri sinema nyarwanda . Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Agasaro.com yadutangarije bimwe kubirebana n’umwuga we wo gukina filime. Kirenga Saphine, yavutse kuwa 25/9/1989 avukira mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka kayonza mu murenge wa Rwinkwavu ari naho yize amashuri abanza, naho ayisumbuye ayiga kuri ES KIBUNGO,kuri ubu akaba ari gusoza kaminuza muri RTUC uyu mwaka. Kirenga (...)
-
Grace, afasha abantu gukora gahunda z’ibirori bitandukanye
Grace Mahoro Peace ategura ibirori ibyo ari byo byose n’ibijyanye nabyo ( event manager), akaba ari umuyobozi w’ikompanyi yitwa Glamour Events itanga servisi z’ubwiza zitandukanye ndetse bagatanga inama kuri guhunda z’ibirori n’ibijyane nabyo Grace avuga ko afite ubunararibonye mu gutegura ibirori kuko mbere yo kuza kubikorera ino mu Rwanda yari asanzwe akora ako kazi hanze y’igihugu ndetse akaba yarakoraga akazi k’ubunyamideri. Grace avuga ko afite umwihariko mu kazi ko gutegura gahunda (...)
-
Cristina, prezida wa kabiri w’umugore wayoboye Argentine
Cristina Elisabet Fernández de Kirchner, niwe mugore wa kabiri wabaye prezida wa Argentine nyuma y’undi mugore witwa Isabel Martinez de Peron wayoboye Argentine kuva muri 1974 kugeza mu 1976. Kuri ubu Cristina kaba ari muri manda ye ya kabiri. Cristina ni umugore w’uwahoze ari prezida wa Argentine witwa Nestor Kirchner akaba abarizwa mu ishyaka riharanira ubutabera akaba yarabanje kurihagarara aho yabaye umsenateri uhagarariye inbtara ya Santa Cruz na Buones Aires. Cristina yavutse mu 1953 (...)
-
Kanakuze, umuyobozi wa Profemmes Twese Hamwe
Kanakuze Jeanne d’Arc, ni umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, akaba yaratangiranye nayo kuva igishingwa mu 1992 , ndetse akaba yaragize uruhare mu bikorwa byinshi Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yagezeho. Kanakuze ati : ‘nagiyemo igitangira kuko nari mu miryango ihuriyemo, icyo gihe nari mu bayobozi b’abagide, abagide bakaba bari bari ku isonga mu batangije Profemmes.Icyo gihe sinabaye umuyobozi wa Profemmes ariko harimo abagide bayoboraga muri Profemmes icyo gihe. Ku (...)
-
Amateka y’umuhanzikazi Céline Dion
Ubusanzwe amazina bwite yose y’uyu muhanzikazi ni Celine Marie Claudette Dion. Yavutse tariki ya 30 Werurwe 1968 ubu akaba afite imyaka 47. Celine Dion ni umunyakanada wavukiye muri Quebec mu gace kitwa Charlemagne. Usibye kuririmba Celine Dion ni umwanditsi w’indirimbo, rimwe na rimwe akaba yarakinaga amafilimi. Celine Dion yavukiye mu muryango utubutse w’abana 14 akaba ariwe mwana w’umuhererezi iwabo muri abo bana 14 bavukana. Ababyeyi be bakaba bose bari bavanze ubunyakanada ndetse (...)
-
Happy, Yanditse igitabo cyagufasha mu guhanga udushya
Assumpta Umwagarwa Happy yanditse igitabo cyitwa “ Drums of Success : 10 Steps To Turning your Creative Potential into Success” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “ Ingoma z’intsinzi : Intambwe 10 watera ukubyaza umusaruro ubushobozi wifitemo mu guhanga udushya”, kikaba cyarashyizwe hanze n’inzu y’ibitabo izwi ku izina rya Dog Ear Publishing yo muri Amerika. Muri iki gitabo iki gitabo hagaragaramo intambwe icumi umuntu akwiye gutera akabyaza umusaruro ubushobozi muri we bwo guhanga (...)
-
Makeba, yarwanyaga akarengane abinyujije mu buhanzi
Zenzile Miriam Makeba, ni umuhanzikazi wo muri Afrika y’epfo akaba yararwanije ivangura rya Apartheid abinyujije mu bihangano bye, aho yaje no kwirukanwa mu gihugu akaba impunzi azira ibitekerezo bye. Na nyuma y’urupfu rwe akaba agifatwa nk’umwe mu biraburakazi barwanyije akarengane binyuze mu buhanzi. Zenzile Miriam Makeba yavukiye I Johannesburg kuwa 4 Werurwe 1932. Nyina yitwaga Swazi Sangoma, papa we akitwa Xhosa, akaba yarapfuye Makeba afite imyaka itandatu gusa y’amavuko. Makeba yari (...)
-
Menya biruseho Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika
Mukantabana Mathilde ni Ambassaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba anahagarariye u Rwanda muri Brazil, Mexico, no muri Argentine. Usibye kuba Ambassaderi, Mukantabana yakoze imirimo n’ibikorwa bitandukanye kandi byose akabyitwaramo neza. Ambasaderi Mukantabana yavukiye mu cyahoze ari prefegitura ya Butare nyuma aza kuhava ari umwangavu w’imyaka 15 ahungira I Burundi ubwo yirukanwaga mu ishuri azira kuba ari umwana w’umututsi. Mu mwaka w’ i 1973 nibwo Mukantabana yahungiye i (...)
-
Umufasha wa Perezida Kenyatta ni muntu ki ?
Margret Gakuo Kenyatta ni umufasha wa perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, perezida wa 4 wa Kenya warahiriye kuba perezida tariki ya 9 Mata 2013. Margret, ni umubyeyi ukundwa n’umuryango we ndetse akaba anakunzwe hanze y’umuryango, ku bw’umutima wicisha bugufi ndetse n’urugwiro agira. Margret yahuye na Kenyatta mu 1985 ubwo yigaga ku ishuri ya Saint Andrews ryo muri Molo, bakaba barashakanye mu 1991. Margaret na Kenyatta babyaranye abana 3 kuva ubwo bashakanaga mu mwaka w’1991. Abahungu babiri (...)
-
Cyuzuzo, umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10
Cyuzuzo Jeanne d’Arc ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Radio 10 no kuri TV 10, akaba yaratubwiye bimwe mu byaranze ubuzima bwe mbere na nyuma yo kuba umunyamakuru. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Agasaro.com Cyuzuzo yavuze amwe mu mateka ye ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru akora. Agasaro : Tubwire muri make Cyuzuzo ni muntu ki ? ( aho wavukiye, igihe wavukiye,umuryango wawe, amashuri wize naho wayize, nicyo ukora ubu,…) Cyuzuzo : Nitwa Jeanne d’Arc CYUZUZO. Navukiye mu karere ka (...)
-
Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Condoleezza Rice
Condoleezza Rice umwirabura w’umugore wa mbere wabaye umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika Umunyamerikakazi Condorrezza Rice ni Umunyapolitiki akaba n’Umudiporomate w’imyaka 61 yabaye umunyamabanga wa 66 wa leta zunze ubumwe z’Amerika aba umugore w’umwirabura wa mbere kuri uwo mwanya aba kandi umugore wa kabiri kuri uwo mwanya nyuma ya Madeleine Albright,yabaye kandi umujyanama wa perezida Bush ku bijyanye n’umutekano kuri manda ya mbere ya Bush kuva 2001-2005 . Rice yavukiye i (...)
-
Grace, umutoza wa mbere w’umugore mu mupira w’amaguru
Grace Nyinawumuntu niwe mugore wa mbere kugeza ubu wabaye umutoza mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wa mbere wabaye umusifuzi. Kuri ubu Grace ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore n’ikipe y’abagore ya AS Kigali.. Nubwo usanga Grace avuga ko agihanganye n’imyumvire ishingiye ku buringanire, aho usanga abantu bavuga hari ibyo umugore atakora, Grace avuga ko atazacibwa intege n’ibyo bavuga ko ndetse agomba kubumvisha ko abagore nabo bashoboye. Grace kandi yagize uruhare mu (...)
-
Graca Machel, umugore washatswe n’abaprezida 2 batandukanye
Graca Machel ni umunyapolitike ukomoka muri Mozambique akaba yarashatswe n’abaprezida 2 batandukanye kandi bo mu bihugu bitandukanye. Usibye kuba azwiho ako gashya, Graca yakoze ibindi bikorwa byinshi bitandukanye mu ruhando rwa politiki. Graca Machel ni umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Mozambique akaba yaravutse ku ya 17 Ukwakira 1945 mu ntara yitwa Gaza iri muri iki gihugu. Uyu mugore avuka mu muryango w’abaturage biberaga muri iyi ntara ya Gaza mu gihugu cya Mozambique. Amashuri (...)
0 | ... | 20 | 40 | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | ... | 260