-
Uko wakora umutako wo mu busitani mu bikoresho byo mu rugo byashaje
Ibikoresho byo mu rugo bitandukanye bijya bisaza abantu bakabijugunya, ariko burya bishobora kuvamo umutako mwiza mu busitani kandi ubusitani bwawe bukaba bufite umwihariko wo kugaragar aneza kurusha ubundi. Dore bimwe mu bikoresho bivamo umutako mwiza iyo bishaje : Igare : Igare iyo rishaje ukaba ubona nta kindi kintu warikoresha ushobora kuriteraho indabo zikagaragara neza kurushaho. Amacupa : amacupa yaba aya plastike cyangwa se amacupa asanzwe nayo avamo umutako mwiza dor eko (...)
-
Uburyo bwo gukora ubusitani imbere y’inzu
Hari uburyo ushobora gukora ubusitani bwiza imbere y’inzu yawe cyangwa ku muryango,waba ufite imbuga nini cyangwa ntoya kandi ukabona biryoheye ijisho,bitewe n’uburyo ubwo busitani bukoze,maze uwinjiye iwawe wese akabona hashimishije,nawe akifuza kuba yahita abukora iwe,kabone nubwo yaba yari asanzwe atabukunda. Ushobora gukora ubusitani bw’indabo ziba zikoze nk’ibiti bigufi,maze ugakora agapariseri gato kazo,ugakorama umuzenguruko no hagati ukagenda ukoramo udutsiko twegeranye,kuburyo (...)
-
Uko wakora decoration nziza y’indabo nyinshi mu bukwe
Hari uburyo bugezweho bwo gukora decoration mu bukwe,mu nzu cyangwa ahandi hateguwe abageni biyakirira ,hakoreshejwe indabo nyinshi zikoze nk’uruboho,maze zikaba zikoze kuburyo bunejeje kandi zitajagaraye ahantu hose,ahubwo zitatse mu buryo buryoheye ijisho. Uburyo bwa mbere n’ugukoresha indabo nyinshi zikoze nk’uruboho rukoze nka demi-cercle,zikaba zizengurutse hejuru aho abageni bicaye,hanyuma ku ruhande hakajyaho utundi turabo dukeya. Ubundi buryo nukudekoza indabo nyinshi (...)
-
Uko wakora ubusitani buteyemo ibiti birebire aho utuye
Usanga abantu benshi bakunda kwikorera ubusitani mu ngo zabo aho batuye,ugasanga barateyemo ibyatsi,indabo cyangwa ibiti bigufi,ariko hari n’uburyo wakora ubusitani bwiza iwawe buteyemo ibiti birebire,rimwe na rimwe bikaba biteye mu byatsi cyangwa mu ndabo ngufi cyangwa bivanze n’ibiti bigufi, bikagaragara neza cyane,kandi bikazana n’amahumbezi mu rugo ndetse n’impumuro nziza y’ibimera. Umuntu ashobora gukora ubusitani bwo mu mbuga cyane cyane iyo afite imbuga nini,maze agateramo indabo (...)
-
Menya imitako yo gutegura hanze y’inzu cyangwa mu busitani bw’urugo rwawe
Hari uburyo bwihariye bwo gutegura no gushyira imitako itandukanye mu rugo hanze y’inzu,haba mu mbuga aho abantu binjirira cyangwa ku nkutaz’inzu ukoresheje idabo ngufi,ibyatsi cyangwa ibiti biteye amabengeza kubireba biri mu rugo. Ubusanzwe abantu benshi bakunze gukoresha amavase ateyemo indabo ngufi,maze bakayatereka mu mpande z’inzira abantu banyuramo binjira mu nzu kuburyo uje wese abona iyo mitako y’indabo. Abandi usanga barakoze ubusitani mu rugo ku buryo imbuga iba iteyemo (...)
-
Uburyo bwo kuhira ubusitani udakoresheje amazi menshi
Muri ibi bihe by’impeshyi haba hari izuba ryinshi maze ubusitani, indabyo, imboga n’ibindi bihingwa bigakenera kuhirwa ariko ikibazo cy’amazi nacyo kikaba ingorabahizi. Hari uburyo bworoshye wakoresha ukuhira ibyo bihingwa. Dore uburyo bwo kuhira udakoresheja amazi menshi : Ufata akabindi ( pot) gakoze mu ibumba ugacukura umwobo hafi y’ibihingwa wifuza kuhira ugatabamo ka kabindi ku ruhande hariho akenge gato cyane ukuzuzamo amazi nyuma y’igihe uzasanga amazi yarashizemo kuko aba ajya mu mizi (...)
-
Ubusobanuro bwa zimwe mu ndabo zishyirwa ku mva
Gushyira indabo ku mva bifite ubusobanuro bwihariye cyane cyane bikajyana no guha agaciro umuntu ushyinguye muri iyo mva. Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi usanga ku nzibutso zishyunguwemo imibiri y’abazize jenoside hashyirwaho indabo. Izo ndabo zishyirwaho rero zifite ubusobanuro bukurira : Indabo zikunda gushyirwa ku mva zishyinguwemo imibiri y’abantu harimo indabo z’amaroza y’umutuku zikaba zisobanura urukundo, icyubahiro n’umwete. Ururabo rw’umuhondo (...)
-
Uko wakora ubwinjiriro bw’ubusitani
Ubusitani ni ahantu ha ngombwa mu mazu dore ko ituma mu rugo haba akayaga, agacucu, ndetse n’ahantu abantu bashobora kwicara bakaruhukira. Iyo ubusitani bukoze neza rero biba bisa neza ariko ushobora no kongeraho akarusho ko gutegura inzira abantu banyuramo bajya mu busitani. Akenshi inzira ijya mu busitani ikunze kuba ikozwe n’amabuye yo hasi cyangwa se itanakoze byihariye. Kuri iyi photo haragaragara uburyo wategura aho abajya mu busitani binjirira. Nkuko bigaragara kuri iyi photo ahantu (...)
-
Ibiti beterwa mu busitani
Usibye indabyo mu busitani haterwamo n’ibiti bifasha kuzanamo umwuka mwiza kandi bikaba binatuma ubusitani bugaragara neza. Ubwoko bw’imikindo miremire ni bimwe mu biti bigira neza ubusitani kandi bukaba ari ni umutako mwiza ubureye amaso ku batemberera muri ubwo busitani. Mu gihe hari izuba n’ubushyhe bwinshi ibiti nkibi bizana igicucu ukaba wakicara munsi yacyo ukaruhuka neza ndetse ukaba wazana n’umuryango wose mukahaganirira kuko haba hari amafu meza. Gracieuse (...)
-
Uko wakora inzira ijya mu busitani
Ubusitani bwo mu rugo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bugirira akamaro kanini abantu baba babwegereye. Mu rwego rwo kurushaho kububungabunga, hakenerwa isuku no kwitabwaho. Inzira ijya mu busitani ishobora gutunganwa neza ku buryo bw’umwihariko kugirango harusheho gusa neza. Ushobora kuhatera indabyo ziyizengurutse ndetse, hari n’abakora akantu kameze nk’umuryango ku buryo ubona ko ari ikindi gice cy’urugo uba winjiyemo kandi hakaba hasa neza. Gracieuse kuri (...)
-
Ibuye naryo ni umutako mwiza
Ibuye ni kimwe mu bikoresho dukoresha mu kubaka amazu ndetse rigatuma inzu ikomera kandi igasa neza. Nyamara si ibi gusa kuko ushobora gushushanya ku ibuye ukoesheje amarangi rikaba ryavamo umutako mwiza. Ibuye ry’umutako nkuko iyi foto itwereka rishobora gukoreshwa mu gutaka imbere y’umuryango rigasimbura amavase, ushobora kandi kuritaka muri jardin rikongera ubwiza bwa jardin yawe. Iyo amabuye atari gukoreshwa yubaka ubundi ahabwa isura mbi nk’ikintu cyo kugirira nabi umuntu nyamara siko (...)
-
Ubusitani : Ibiti by’ubwoko bwa Tuya
Tuya ni igiti kijya kumera nka sipre ( cypres), gikura gisa nk’icyegerana. Ni igiti kitaraterwa ahantu henshi muri Kigali. Ni igiti rero kigaragara neza. ufite ubusitani buto watera kimwe cyangwa bibiri, ariko ufite ubusitani bunini watera byinshi mu buryo ushaka. iyo bikurikiranye ari byinshi bimera nk’ibitanga imbibi y’ahantu n’ahandi. Uko giterwa : Ucukura umwobo ugashyiramo ifumbire hanyuma ukagiterekamo Uko kitabwaho : urareka kigakura, ntago kijya gikatwa ahubwo ukata ibyaba byameze (...)
-
Uko wataka igiti
Ibintu byose bishobora gutakwa nkuko bivugwa na Bissa umutatsi wabigize umwuga. iki giti rero yagitatse yifashishije utundi tubindi turimo izindi ndabyo, bikongera ubwiza ku giti kiba gisanzwe mu busitani. Ibi bikorwa cyane cyane ku biti binini byakuze cyane amashami yabyo agera hejuru ku buryo kiba gifite umwanya munini washyiraho izo vase kandi ntizimanuke. aho gutema ibiti binini rero biri mu busitani, wabitegura nabyo bikagira ubundi bwiza bwihariye. Iki giti cyateguwe na Bissa, (...)
-
Intebe n’ameza byo mu busitani
Ubusitani(jardin)ni ahantu hokuba waruhukira, mu gihe wumva urushye mu mutwe,ushaka gufata amafu cyangwase ushaka nko kuba wasoma igitabo utuje,nta rusaku. Biba byiza rero iyo muri jardin ushobora kuhasanga intebe n’ameza byagufasha mu gihe ushatse kwicara. Iyo tuvuze ameza yo muri jardin, ntituvuze ameza amwe tubona muri saloon ndetse n’ intebe zihambaye, zifite n’ imisego, kuko bitazana ubwiza bw’umwimerere. Ibyiza ni uko washyiramo ameza akozwe mu giti cyangwa se abumbye bakayaha ishusho (...)
-
Ubusitani buteguyemo inyamaswa zibumbye
Akenshi mu Rwanda ubusitani buba bugizwe n’ibiti, indabo n ;ibyatsi nyamara hari uburyo bwinshi bwo gutegura mu busitani wongeramo ibintu bitandukanye bibumbye. bumwe muri byo ni gutegura inginga z’ibiti akenshi zikunze kujugunywa warangiza ugashyiraho ikintu cy’ibumye mu ishusho y’inyamaswa. By’umwihariko kuri iyi photo hariho ikibumba cy’umutwe w’inka cyakozwe na André umubumbyi w’umwuga. Ukeneye iki kibumbe cyangwa ikindi cyihariye wamuhamagara kuri tel (...)
-
Gutaka Jardin n’iriba ry’irikorano
Iriba ry’irikorano (fontaine artificiel) ni imwe mu mitako y’ubusitani. Mu Rwanda zikunze gukoreshwa mu ma hotel cyangwa se andi mazu rusange. Ariko no mu rugo rw’umuntu ishobora kuhashya ijyanye n’ingano y’ubusitani buhari. Iryo riba rero riba rigizwe n’amabuye, amazi ndetse iyo ubishatse ushyiramo indi mitako ibumbye y’abantu cyangwa se y’inyamaswa. isaba kandi ibikoresho byabugenewe bifasha kuzamura amazi no kuyazengurutsa. Ushobora no gushyiraho amabuye n’ama statut ntushyireho amazi, (...)
-
Uko wategura Imisambi y’imikorano mu busitani
Muri iyi minsi bitakemewe gutunga inyamaswa z’ishyamba mu mago, ushobora gukoresha imitako y’inyamaswa y’imikorano. iyi misambi rero iri ku ifoto n’ubwo isa nkaho ari nyayo, ni imikorano. Iyi misambi wayitegura mu busitani bwawe ikazana ubwiza budasanzwe kandi ukurikije gahunda yo kubungabunga ibidukikije. Ushobora kuwutegura ari umwe, ariko iyo ari ibiri biba byiza kurushaho, ukayitereka ahantu hagaragara mu busitani. Ushobora no kuyitereka ku kabaraza kari hafi ya jardin. Iyi misambi (...)
-
Ibishyitsi nabyo ni imitako
Ubusitani bugirwa bwiza n’ibintu bitandukanye, ushobora gutaka ibishyitsi byaranduranywe n’imizi yabyo ku buryo umuntu abona bibereye amaso. Ikintu cyose iyo kitaweho kigira umumaro kandi iyi foto ni ikimenyetso cy’uburyo wakoresha ibishyitsi waranduye mu kibanza ndetse ukurikije uburyo byongerera ubwiza ubusitani wanabigura ukarushaho kurimbisha iwawe. Gutondeka ibishyitsi neza ugashyiraho amavaze bitewe naho biri bituma ubusitani bwawe bugira ishusho nziza y’umwimerere. Ni ahantu hakeya (...)
-
Indabo zumye zongera ubwiza mu busitani
Iyo hari Indabo zumye cyangwa ibiti byumye hari abatekereza ko bivanwa mu busitani bikajugunwa ariko usanga iyo zifashwe neza zikomeza gutanga isura nziza mu busitani. Uru rurabo mu bona ku ifoto rwarumye hanyuma barusiga irange ry’umweru ndetse barutereka no muri vase y’umweru. witegereje rero urabona ko rufite ubwiza budasanzwe, rugatuma ubusitani(gardin) busa neza. Uru rurabo rero ruri mu kibindi ushobora no kurutaka ahantu habereye ibirori. Byaba ibishyitsi cyangwa izindi ndabo zose (...)
-
Uko wita ku ndabyo za Petit de ranta
Ni ubwoko bw’indabyo bukunzwe cyane muri iyi minsi aho usanga buri ahantu henshi. Ni indabyo rero zitarabya ziba zifite ibibabi by’icyatsi. Hari n’inini zazo zitwa Ranta zo zigira akabara k’umweru ku bibabi. Izi ndabyo rero ziterwa hasi mu butaka zikaba zitabwaho muri ubu buryo : unyuzamo agasuka mu gihe ubutaka bumaze gukomera. gukuramo imyanda yaba irimo kuduconga neza tukaringanira. Ni byiza kureka umuntu ubizi akaba ariwe uzikata. hari igihe zizana udusimba ( utuntu tw’umweru dufata (...)
0 | 20