Fatma, umunyamabanga mukuru wa FIFA mushya

Yanditswe: 20-05-2016

Fatma Samba Diouf Samoura ukomoka muri Senegal ukomoka muri Senegal niwe mugore wa mbere wagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FiFA akaba ari nawo mwanya wa kabiri ukomeye mu buyobozi bwa FIFA.

Usibye kuba Fatma ariwe mugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya ni nawe muntu wa mbere ugiye kuri uyu mwanya adakomoka ku mugabane w’Iburayi bivuzeko ari nawe munyafika wa mbere ugiye kuri uyu mwanya.

Uyu mugore wavutse mu 1962 afite inararibonye mu miyoborere aho yari amaze igihe kitari gito akorera umuryango w’abibumbye aho kuva mu 1995 yakoze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ( WFP) muri Djibouti no muri Cameroun akaba yaranakoreye ku kicaro cya WFP kiri I Roma. Yagize uruhare runini mu gutabara ibihugu byabaga byugarijwe n’inzara harimo nka Kosovo, Liberia, Nicaragua, Sierra leone na Timor- Leste

Muri Gashyantare, 2007, Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon yamwohereje kujya gukorera muri Tchad

Kuwa gatanu w’icyumeru gishije tariki ya 12 Gicurasi, nibwo Prezida wa FIFA Gianni Infantino yatangaje ko Fatma Samoura agizwe umunyamabanga mukuru wa FIFA Ndetse ko amufitiye icyizere kuko yagaragaje ubushobozi bwo gushyiraho amatsinda no kuyayobora kandi yavuguruye uburyo imiryango itunganya neza akazi kayo.

Ariko icy’ingenzi kuri FIFA ngo nuko asobanukiwe ko gukorera mu mucyo kandi ko kubazwa ibyo umuntu yakoze ariyo nkingi y’umuryango uyobowe neza kandi utunganya umurimo wawo

Fatma yashyizwe kuri uyu mwanya awusimbuyeho Jorome Valcke w’umufaransa wirukanywe mu kwezi kwa mbere kandi akaba yaraciwe mu mupira w’amaguru igihe cy’imyaka 12 biturutse ku bibazo bya ruswa.

Fatma azatangira ako kazi ke gashya hagati mu kwezi kwa 6 nyuma y’isuzuma rizakorwa na komite yigenga bareba ko yujuje ibyangombwa kuri uwo mwanya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe