Abagore bacuruza ku mipaka bananiwe kwishyura inguzanyo kubera Covid-19

Yanditswe: 14-10-2020
Umupaka ugifunguye

Ubuyobozi bwa Sacco Seruka y’umujyi wa Gisenyi buvuga ko hari inguzanyo zitari kwishyurwa neza kubera ko zari zigenewe abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka none ubu bakaba batari gukora kubera imipaka ifunze.

Ni inguzanyo y’amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 99 yahabwaga abakora ubucuruzi buciriritse badasabwa ingwate.
Mutabazi Rwigina Paul umucungamutungo wa Seruka Sacco avuga ko iyi nguzanyo batanga yishyurwa mu mezi atandatu benshi bayifataga bari abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bacuruzaga ibiribwa nk’inyama n’amafi bigendeye ku bushobozi bafite bikabafasha kwiteza imbere.
"Ni inguzanyo twashyizeho kugira ngo ifashe benshi mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, aho wasangaga badafite igishoro kandi ibyo bakora byunguka, ugasanga ntibiborohera mu kwiteza imbere, ikindi twarebagaho n’uko bamwe muri aba bayihabwa batari bafite ingwate kandi ubona bafite imikorere. "
Mutabazi avuga ko mbere y’icyorezo cya COVID-19 aba bahabwaga inguzanyo bishyuraga neza ariko aho COVID-19 yagereye mu Rwanda imipaka igafungwa kwishyura bamwe babuze ubwishyu.

Umupaka ufunze

"Iyo urebye uburyo iyi nguzanyo yishyurwa ubu, ukagereranya na mbere y’icyorezo cya COVID-19 ubona ko hari impinduka ziterwa n’uko bamwe batarimo gukora."
Mujawimana Assinah ni umwe mubagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, akaba yari asanzwe yohereza imyaka mu mujyi wa Goma, ariko kuva imipaka yafungwa ntibongeye kujya gukorerayo kubera icyorezo.
Mujawimana avuga ko ubuzima budahagaze neza ndetse n’abari bafite inguzanyo bananiwe kuzishyura kubera ko bahagaritse imikorere.

Agira ati; "Duheruka inyungu tukijya muri Congo, twaracuruzaga ibintu bikagenda, ugasanga umuntu arafata inguzanyo akayishyura nta kibazo, ariko ubu imipaka irafunze, abantu ntibemerewe kujya i Goma, abagerageje gukora bakohereza ibicuruzwa i Goma nabo barambuwe batezwa ibihombo. "
Mujawimana avuga ko yari yagerageje gukomeza gukora kubera ari muri Koperative ariko abadafite Koperative bakoreramo bo byaranze.

Agira ati; "Kubera amabwiriza y’ubuyobozi badusabaga kuba muri Koperative, duhabwa ibyangombwa twambukiraho tukajya dushaka ibicuruzwa tukabiha umwe wambukaga akabitwara, ariko kubera uburyo icyorezo cyakomeje kwiyongera byagezeho batubwira ko tutagomba kongera kwambuka tugomba gushaka abantu babitwara bakabigeza ku mupaka, noneho n’abakongomani bakaza kubitwara, ariko abo tubyoherereza ntibatwishyura, babitesha agaciro bakabihombya. "

Kuba bamwe mu banyarwanda bakomeje kohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma batabiherekeje byabaye impamvu ituma bamwe bahomba ndetse no kwishyura inguzanyo bafashe mu mabanki birabananira.

S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.