Menya kurushaho OC Morale Kibonge.

Yanditswe: 23-11-2015

Ubusanzwe yitwa Mbabazi Marie Louise, akaba azwi ku izina rya OC morale Kibonge. Nkuko izina rye ribivuga yamamaye kubera kumenya gushyushya imbaga binyuze mu ndirimbo n’imbyino.

Kibonge nkuko yabidutangarije, yakundaga kuririmba kuva ari umwana aho yahoraga abona amanota meza mu ishuri mu masomo yo kuririmba. Akaba nta masomo yihariye yakoze yo kuririmba cyangwa ngo ajye mu matorero akomeye ahubwo afite ijwi ridasanzwe ryabashije kumugeza kure.

Yatangiye kumenyekana ubwo yajyaga mu ngando z’urubyiruko mu 1995 I karangazi aho yigaragaje nk’uzi gushyiraho morale. Nyuma y’aho yakomeje kujya agaragara mu birori bitandukanye n’ingando ndetse n’indirimbo ze zirakungwa cyane.

Izi ni ni zimwe mu ndirimbo yahimbye : Ibi ni byo dushaka, Tumenye ko turi abavandimwe, leta y’u Rwanda turayemera, Amahoro n’izindi kuburyo zirenga 10, ubu akaba ndetse yarasohoye album .

Tumubajije uko yabashije gutinyuka imbaga kandi akiri umukobwa muto nta kintu kidasanzwe yatubwiye usibye kuba yaragerageje akabona abantu barabikunze agakomeza.

Kibonge rero aracyari ingaragu akaba arangije muri Kaminuza ya RTUC, akaba ari mu imenyereza ry’umwuga muri RDB. Kibonge ari mu bantu bake bahimba indirimbo za morali wabashije kumenyekana ku rwego rw’igihugu.

Astrida.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe