Uko Umutoni yahanganye n’igihombo yatewe na COVID-19

Yanditswe: 27-09-2020

Umutoni Grace ni umukobwa wakuze akunda kudoda no kwambika abantu kuburyo yabyihebeye abihangamo akazi ndetse agahangira n’abandi.

Umutoni ari gupima umukiriya

Nubwo ari urugamba yarwanye narwo kuva yarangiza amashuri yisumbuye 2016, urugendo ntirwamubereye ruhire kuko yahise ahomba agasezerera abakozi yari yarahaye akazi agatangira kwidodera kugira ngo amenye gukoresha abandi ibyo nawe azi gukora.

Umutoni Grace avuka mu Karere ka Rubavu akaba yarize amashuri yisumbuye mu mujyi wa Kigali mu ishuri rya Fawe girls school ariho yavumbuye impano yifitemo irimo kumenya kwambika abantu bakaberwa hamwe no gukora amaherena ayakoze mu bintu abandi badaha agaciro.

Agira ati ; "Kwiga mu kigo gifasha abana kumurika impano yabo nibyo byavumbuye impano yanjye kuko FAWE ni ikigo gifasha abana b’abakobwa kugaragaza impano zabo kandi bikaba byafasha umuntu n’igihe arangije kwiga. "

Ibi byamuhaye amahirwe yo kwitabira amamurika gurisha no kugaragaza ibyo ashoboye, maze arangije amashuri ashyira mu bikorwa ikifuzo cye cyo gutangiza ubudozi, nubwo yabukoraga ayobora abandi ariko we atadoda.

Aganira n’Agasaro magazine yagize ati ; "Nkiri ku ishuri nakoraga amahereza nkayaranguza abantu bazengurukana ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali na Gisenyi, kubera ukuntu ku ishuri bamwe babikunze, bansabye kubigisha noneho tugakora byinshi nkabigurisha, ibi byanyinjirije amafaranga, maze ndangije amashuri numva ari umwanya mwiza wo gukora ubudozi nka rwiyemezamirimo, gusa ntibyampiriye kuko narahombye mfunga imiryango. "

Nubwo atacitse intege, avuga ko yabwiye umuryango we ko agiye kudodera ku muhanda aho kubivamo burundu kuko abikunda, maze ntibamuca intege.

"Mfite umubyeyi unkunda, yambwiye ko agiye kumpa amafaranga yo gukodesha inzu yo gukoreramo, nubwo ntayamusubiza ariko nshabora kugera kubyo nkunda. Abavandimwe banjye bongeye kumpa igishoro cy’ibitambaro natangiranye kudoda, naho abandi bangurira imashini zidoda."

Akomeza agira ati ; "Ubu nibwo nari ntangiye kudoda kuko nagiye mu nzu ntangira kudoda nta wampaye akazi, gusa ibitambaro basaza banjye bari bampaye natangiye mbibadoderamo imyenda kandi bakambera abaguzi n’abajyanama bambwira aho babona nakoze amakosa bituma nshirika ubwoba. "

Guhomba kubatangiye kwihangira imirimo ni ikita rusange kuri benshi ariko ntibamenya uburyo bahangana nabyo, Umutoni avuga ko ubwo yabonaga umuntu wambere amusaba ku mudodera ngo yari umugore uzengurutsa ibicuruzwa amusabira kumudodera iribaya.

"Uyu mukiriya sinzamwibagirwa kuko yambereye umugisha, nibuka ko ibyo yansabye nabidodeye amafaranga makeya, ariko icyo nashimye nuko nabikoze neza akishima, akomeza kunzanira ibindi biraka ndetse ariko anzanira abandi bakiriya bituma menyera. " Kuri ubu azwi mu mujyi wa Gisenyi nka ToniGrace.
Nitabiriye ArtRwanda ubuhanzi, bakunda ibyo nkora muri 2018 ndatsinda nza mu 10 bambere, ibi byatumye njya muri youth connect naho ndatsinda mbona igihembo cy’umukobwa wahize abandi, ndetse COVID-19 yatumye ntajya muri Nigeria mu marushanwa yari yateguwe. "

Umutoni avuga ko COVID-19 yamugizeho ingaruka kugeza aho afunga imiryango ariko nanone yamwigishije gutekereza neza ibyo akora.

"COVID-19 yaje maze gufungura amaduka abiri y’ubudozi, imwe muri Gisenyi indi muri Kigali, gusa mu gihe cya Guma mu rugo banyiri amazu ntibazirikanye ko abayakoreramo badakora bagumye kutubarira amafaranga bituma tugwa mu bihombo, nimura ibikorwa byanjye byari Kigali ngaruka Gisenyi niho nkorera kandi mbona bitangiye kuza kuko ibyo nacuruzaga mbere ya COVID-19 nubu mbicuruza. "

"Mbere nakoranaga n’abavuye i Goma, ubu sinkibabona kubera imipaka ifunze, cyakora nahinduye umuvuno wo gukorana n’abakiriya ba hano mu gihugu imbere kandi baraboneka nubwo atari benshi, byakwiyongeraho imyenda yoherezwa Kigali mbona birimo kuza. "

Kimwe mubyo COVID-19 yamufashijemo ni ugusoma no kwiga uburyo umuntu ushaka ko ubucuruzi bwe bugenda butera imbere yitwara, ibi ngo yari yarabyigishijwe muri Dot Rwanda ntiyabisobanukirwa ariko yasanze kugira ngo umuntu atere imbere agomba kugira intekerezo nziza ntashyire imbere ibimuca intege.

Umutoni uvuga ko yumva amaze kumenya inzira aganamo mu kwikorera, asaba urubyiruko n’abandi bikorera ko bagomba gukora cyane bafite intego, birinda ibiyobyabwenge no kwiyandarika, avuga ko kugira ngo icyo ukora gikundwe, kigomba kuba gifite ikibazo gikemura.

Yitanzeho urugero, avuga ko abahanga mu kudoda bamubwira ko bamukundira uburyo aha umwanya akazi ke, ntabatenguhe bigatuma ibyo bamwifuzaho bigenda neza.

S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.