-
Uko Grace yarokotse avuye I Nyanza ya Kicukiro
Nitwa Grace, muri 1994 nari mfite imyaka 9. Jenoside itangira twari abantu benshi batandukanye twarahungiye kwa Tante Kicukiro kubera umutekano mucye wari uhari kuva ku gihe cy’iyicwa rya Bucyana. Tariki 6, nijoro umuntu yatelefonnye umugabo wa tante amubwira ko Kinani yapfuye, noneho nk’abana dutangira guseka ariko tante aratubuza atubwira ko natwe dushize.
Nijoro amasasu yaraye avuga noneho mu gitondo batubwira ko tugomba guhunga kuko bari batangiye kwica, gutwika, hari n’umwana duturanye (...)
-
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abatutsikazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hakozwe ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko iryakozwe cyane ni ugufata ku ngufu.
Muri raporo yakozwe na Avega Agahozo mu 1999, herekanywa ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa cyangwa abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 55 ariko kandi hari n’abakecuru ndetse n’abakobwa bari bakiri bato.
Icyavugwaga ku batutsikazi mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu (...)
-
Mbabazi watawe n’ababyeyi, afite ubumuga bukomeye n’amateka ababaje
Mbabazi Farida ni umukobwa w’imyaka 11 ubana n’ubumuga bwo kutavuga n’ubw’ingingo ntabasha kwikura aho ari. Bamutaye afite imyaka 3 atoragurwa n’umugiraneza.
Mbabazi ntazi ababyeyi be, ntavuga, ntiyikura ku buriri, akorerwa byose. Aratamikwa yewe anahindurirwa n’imyenda y’imbere. Yatoraguwe na Mukamugema Sarah mu mwaka wa 2009, hafi ya Stade ya Muhanga.
Mukamugema wamutoraguye,babana iwe mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gifumba, umudugudu wa Rugarama, mu nzu y’icyumba (...)
-
The Agricultural sector is acquiring more women due to COVID-19
Some women in Rwanda have lost their businesses and others their jobs as a result of COVID-19, making it harder for them to support their families. “My business was just kicking off when the pandemic happened. I had to shut down before I invest more money into it,” said a previous restaurant owner. These women, however, have made their experience a success. Various women are now contributing directly to the agricultural sector. The pandemic enabled one of them to transition from the wedding (...)
-
Children with special needs face learning challenges due to COVID-19
While adjusting to the online learning system has been hard for students of various grades, this dramatic change has made it uniquely hard for students with special needs.
Umutesi Lisa is an assistant teacher in the special needs department. She assists children of various ages, from nursery to high-school. Living with special needs means that an individual whether a child or a young adult, requires extra help or extensive care when it comes to academic learning. Usually, these children (...)
-
Uko abayeho nyuma yuko umugabo amutanye abana 6 kubera Covid 19
Ingaruka za COVID-19 zageze kuri Mukamucyo Liberata w’imyaka 37 umaze amezi asaga ane umugabo amutaye mu nzu y’ubukode akamutana abana batandatu ndetse anatwite.
Ubusanzwe Mukamucyo n’umugabo we batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye I Gifumba.
Bakaba bari batunzwe n’ubuzima bwo gukora ibiraka bitandukanye. Imirimo yakoraga ikababeshaho irimo guhingira abantu, ubuyede,kumesa n’indi.
Nyamara mu gihe cya COVID-19 iyo mirimo yaje kugenda ibura, bituma n’ubusanzwe umugabo we (...)
-
Uko yahanganye n’ingaruka za Covid-19 mu rugo rwe
Bugenimana Liberee ucuruza inkweto mu isoko rya Muhanga avuga ko byamusabye guhindura imibereho y’urugo rwe kugira ngo ahangane n’ingaruka za COVID-19.
Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye ubucuruzi muri Mutarama 2020, atangirana igishoro cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mezi make abanziriza COVID-19 yakozemo, yabashaga kwinjiza ku munsi, inyungu iri hagati y’ibihumbi 8 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 15 igihe byagenze neza.
Nyamara ngo COVID-19 ije, yatumye ubucuruzi buhagarara (...)
-
Kogosha byamurinze ubukene mu gihe cya COVID -19
Ayingeneye Immaculee, ni umugore watinyutse gukora umwuga wo kogosha ubusanzwe ukunze gukorwa n’abagabo, maze umurinda ubukene mu gihe cya COVID-19.
Ayingeneye afite imyaka 25 y’ubukure. Afite abana babiri n’umugabo. Batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye. Amaze imyaka 8 akora umwuga wo kogosha. Avuga ko nubwo abagore benshi batiyumva muri uyu mwuga, we yakuze awukunda kandi yabonaga uri ku isoko ry’umurimo.
Ku myaka 17 yatangiye kuwigira mu mazu yogosherwamo imisatsi, aza (...)
-
Ngororero COVID-19 yatumye bahinga bagahembwa ibiryo
Abagore batifashije mu karere ka Ngororero ibihe bya COVID-19 byarabagoye kugera naho Babura uwo bacaho inshuro.
Mukankusi Betty ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo mu kagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira. Avuga ko muri Ngororero ubuzima bwari bugoye ku bantu batifite kuko imirimo yari yarahagaze.
Agira ati ; « Ubusanzwe umuntu ukennye ajya guca inshuro, ariko mu bihe bya COVID-19 byari bigoye kuko utabonaga aho ujya guca inshuro ngo ubune igitunga umuryango. »
Akomeza avuga ko kubera (...)
-
Muri COVID-19 abagabo babonye icyuho cyo gushaka abandi bagore
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Ngororero avuga ko COVID-19 hari aho yagize ingaruka mu muryango harimo amakimbirane no gucana inyuma.
Kampire Christine ukuriye inama y’igihugu y’abagore abitangaje mu gihe mu murenge wa Sovu Akagari ka Birembo mu Mudugudu wa Muyange umugabo yashatse undi mugore mu gihe cya Guma mu rugo kandi bari basanzwe babana neza.
Aganira n’Agasaro Magazine, Kampire avuga ko mu gihe cya COVID-19 abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu rugo yagiye (...)
-
Abagore bakora ubukorikori bagezweho n’ ingaruka za COVID-19
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abagore akora ubukorikori mu akarere ka Ngororero bavuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse amasoko yabo.
Abanyamuryango ba UCOVANGO bari basanzwe bakora ibikorwa byo kuboha ibirago, ibikapu, imitako yo mu ngo hamwe n’ibikapu abana bajyana ku ishuri n’imipira y’imbeho.
Yamfashije Pascasien umuyobozi w’ihuriro rya UCOVANGO avuga ko kuva Corona yagera mu Rwanda ubukwe n’amashuri bigahagarara bahuye n’ikibazo kuko batongeye gucuruza. (...)
-
Abagore bakora imitako muri COVID-19 babuze abaguzi
Abagore bakora imitako irimo uduseke mu karere ka Ngororero bavuga ko babuze abaguzi kubera ihagarikwa ry’ingendo n’ibiriro.
Mukamusoni Godlive umuyobozi wa Koperative COVAMU ikorera mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda abagore baboha uduseke babuze isoko.
Mukamusoni avuga ko kuboha uduseke byari bimutungiye umuryango harimo no kumufasha kwishyurira umwana amashuri.
Agira ati ; “Mbere ya COVID-19 kuboha uduseke byari bidutunze, (...)
-
Imbogamizi kuri rwiyemezamirimo wahombejwe na COVID-19
Niyongira Félecité ni umugore watinyutse kwikorera mu karere ka Ngororero mu bikorwa byo gupiganira amasoko yo kugaburira amashuri.
Ni umwe mu bagore bakeya babikora mu karere ka Ngororero kuko benshi bakitinya kubera igishoro bakeka gihenze, kudasobanukirwa imisoro no kuyimenyekanisha bigatuma badafungura ibigo by’ubucuruzi.
Niyongira avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda yarabonye amasoko yo gutanga ibiryo ku mashuri ariko bataramwishyura, ibintu avuga ko byamuteje igihombo kuko (...)
-
COVID-19 yatumye akorana n’ibigo by’imari abona icyo gukora
Ingaruka za COVID-19 zatumye Dusabemariya Clarisse wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagura ibitekerezo, akura amaboko mu mifuka ashaka icyazamura umuryango we.
Dusabemariya ni umubyeyi ufite abana babiri. Ubuzima bw’ubukene babanagamo n’umugabo we bwatumaga batabasha kubona ibyo bakeneye byose mu muryango.
Byaje kuba agahumamunwa mu gihe cya COVID-19 aho umugabo we ubusanzwe w’umumotari, yajyaga muri gahunda ya guma mu rugo bituma ubuzima bugorana cyane kuko gukora (...)
-
Insuhuzanyo nshya no kunoza isuku amasomo COVID-19 ibasigiye
Uwizeyimana na bagenzi be bavuga ko bamenye uburyo bushya bwo gusuhuzanya bubarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda na virusi ndetse banasobanukirwa neza ibyiza byo gukaraba intoki hanozwa isuku.
Uwizeyimana Marthe atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Avuga ko ubusanzwe mu muco Nyarwanda gusuhuzanya bahana ibiganza aribyo byari bimenyerewe.
Gusa nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu bitangazamakuru no mu midugudu basaba abantu kwirinda guhana ibiganza basuhuzanya (...)
-
Covid-19 yaramutinyuye ava mu rugo yihangira umurimo
Uwambajimana Ange ni uwo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe. Yemeza ko COVID-19 yamuteye guhaguruka yihangira imirimo none yinjiza arenga ibihumbi 10 ku munsi iyo yakoze.
Uwambajimana avuga ko ubusanzwe umugabo we ari we wakoraga akazi ko gucuruza imigati n’amandazi hamwe na hamwe mu mugi wa Kigali n’I Muhanga.
Ibi bikaba byaratumaga ari we umenyera urugo buri kimwe cyose ku buryo nawe ubwe yabonaga ko bisa n’ibigora umugabo.
Akomeza avuga ko indwara ya COVID -19 imaze gutera (...)
-
Abagore bakodesha imyenda barahombye kubera Covid 19
Uwababyeyi Pascaline avuga ko kubera COVID-19 byabasabye kuvugurura amasezerano n’abo bari barakodesheje imyenda kuko ubukwe bwahinduye isura n’umubare w’ababutaha ukagabanywa.
Uwababyeyi ni umubyeyi akorera akazi ke ko gukodesha imyenda y’abageni n’abandi bashaka gukora ibirori mu mujyi wa Muhanga.
Yemeza ko COVID-19 hari byinshi yahinduye mu mikorere yabo bibatera igihombo.
Muri byo avugamo nko kuvugurura amasezerano hagati y’abakodesha imyenda n’abiteguraga gukora ubukwe cyangwa ibindi (...)
-
Ingaruka za Covid-19 zamuteye kutabasha kwishyura banki
Uwayezu (twamuhinduriye izina ku mpamvu z’umutekano we) avuga ko yananiwe kwishyura banki yafashemo inguzanyo bitewe n’ingaruka za Covid-19 zatumye adakomeza gukora akazi k’isuku no guteka mu kigo cy’amashuri yakoramo.
Uwera atuye mu karere ka Ruhango. Ni umubyeyi w’imyaka 57 wacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Avuga ko Covid-19 yatumye akazi ke gahagarara by’agateganyo bahembwa amezi 3 gusa andi ntibayahembwa. Ibi bikaba byaratumye atabasha kwishyura inguzanyo (...)
-
Yatangiye korora bundi bushya nyuma yo kwikenuza amatungo ye
Imibereho igoranye mu gihe cya COVID-19 yatumye Mukambungo Esperance yongera gutangira bundi bushya korora, nyuma yo kwikenuza amatungo yari afite mu bihe bikomeye bya COVID-19.
Ati “nari noroye ingurube, inka n’inkwavu. Kubera ibihe byari bigoye muri COVID-19 hari igihe wabonaga gutunga urugo bikomeye ukagurisha itungo, wakenera iby’ibanze ugasanga nta handi ubivana atari ku itungo. »
Yongeraho ko hari abo byagendekeye nka wa mugani wa Kinyarwanda ngo « ukena ufite itungo rikakugoboka. » (...)
-
COVID-19 yabogamiye umushinga we none yishyura bimugoye
Kwishyura inguzanyo yafashe muri banki bibereye ingorabahizi Mukanyandwi kuko yayifashe afite umushinga wo gucuruza amasaro none kubera COVID-19 ukaba warahagaze.
Ati “nari nafashe amafaranga muri imwe mu ma banki yo mu Rwanda. Mbere yo kuyafata twari twatanze imishinga yacu, uwanjye uba mu yakunzwe uremerwa, baza kunguriza. Imishinga twayitanze mu kuboza 2019, amafaranga asohoka muri Gicurasi 2020 turayafata.”
Nyuma y’uko amafaranga asohotse COVID-19 irimo ngo ntibyoroheye Mukanyandwi (...)
0 | | | | | | | | |