-
Uko wakwita ku ruhu rwo mu maso,ukoresheje ubuki
Ubuki bwuzuje ubuziranenge,ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu gukesha uruhu rw’umuntu,rukorohera ndetse no kururinda kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye iyo ubukoresheje muri ubu buryo tugiye kukugezaho,kabone nubwo rwaba rwarakunaniye Uko wabukoresha mu gukesha uruhu Utegura amazi ashyushye yatuye kandi yahiye neza nta microbe n’imwe afite ukayashyiramu gikoresho gifite isuku ihagije Banza woze ibiganza byawe neza ukoresheje amazi n’isabuni Nyuma,ufata gant yo kwiyogesha,ifite isuku (...)
-
Menya ibiribwa warya ugahorana impumuro nziza mu kanwa
Hari ibibwa bituma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa,kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi,ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo. Imbuto zimwe na zimwe : hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe w’izi mbuto arizo ; (...)
-
Uburyo bugezweho bwo kwishyiraho maquillage ku bantu birabura
Abakobwa n’abagore benshi bakunze kwishyiraho ibirungo bibongerera ubwisa bakabyisiga mu buryo butandukanye ariko burya habaho ibijyanye n’uruhu rw’umuntu ni nayo mpamvu tugiye kubagezaho ibirungo bigezweho abantu bafite uruhu rwirabura bakunze kwisiga muri iyi minsi. Abantu bafite uruhu rwirabura muri iyi minsi baharaye kwisiga tiro ya shokola mu bitsike maze hejuu y’amaso bagasigaho amabara atandukanye buri muntu akurikije iryo akunda cyangwa ashaka kujyanisha n’ibyo yambaye uwo munsi. (...)
-
Uko wasukura uruhu ukoresheje amazi y’ibisheke
Uruhu rwo mu maso ruba rukeneye gusukurwa kugirango imyanda iba yatewe n’amavuta twisiga ivemo neza. Dore uko wakoresha amazi yo mu gisheke ugasukura uruhu neza nkuko Lea Uwera wize ibyo gutunganya uruhu abitubwira. Ibikoresho : Umuneke wa kamaramasenge 1 Utuyiko 2 tw’ubuki Umutobe wakamuwe mu ngingo imwe y’igisheke Uko bikorwa : Banza unombe umuneke umaze kunoga ushyiremo ubuki, nyuma ushyiremo amazi y’igisheke ubivange bikamere nk’igikoma. Fata urwo ruvange usige mu maso rumareho iminota (...)
-
Ibitsike byiza kandi bitarimo ibirungo ( naturel)
Kugirango ugire ibitsike byiza si ngombwa ko wirushya ushyiramo ibirungo kuko hai ubwo ushobora kubyitaho bikaba byiza kandi utabisize cyangwa ngo ubigabanye ukabireka uko byakabaye. Kugirango ugire ibitsike byiza karemano ushobora kujya ubisokoza neza ukoresheje uburoso bwabugenewe uko bigenda bimenyera bigeraho bigafata gahunda ku buryo bitongera kujya bijagarara cyane. Igihe ubona bikabije kuba byinshi ushobora kugabanyaho ibitsike bike cyane ku buryo ubona ko ntaho bitaniye n’ibitsike (...)
-
Uko uhitamo uburyo uzajya ugabanya ibitsike no kubisiga
Ibistike ni igice kimwe kigize ubwiza bwo mu maso kandi nacyo kiba gikeneye kwitabwaho. Hari uburyo bwinshi abantu bashobora kogosha ingohe no kuzisiga ariko nkuko Umutoni Joyeuse ukora ibijyanye na make-up abivuga hari uburyo umuntu yogosha ingohe akaberwa bitewe nuko ingohe ze zisanzwe zimeze. Uko abafite ibitsike bike bagomba kubigabanya : iyo usanzwe ufite ibitsike bike biba byiza iyo ubigabanije ugakora akarongo kuko n’ubundi biba bisanzwe atari byinshi kandi ukitwararika kubiha (...)
-
Uko warwanya ibiheri ugakuraho n’ inkovu zabyo mu maso
Hari abantu baba barazengerejwe n’ibiheri byo mu maso, cyangwa uruhu rwabo rukaba rufite amavuta menshi bityo no mu gihe umuntu akize ibyo biheri hagasigara inkovu z’umukara mu maso. Ku bafite ibyo bibazo, hari uburyo butandukanye kandi buri naturel bwabafasha kwivura. Uko wakoresha urunyanya ukirinda acne( ibiheri) : Fata urunyanya urukate, ufate igisate kimwe ugishyire ahantu hari ibiheri, urwo runyanya urumazeho iminota 15 hanyuma ukarabe mu maso. Bikorwa inshuro ebyiri ku munsi. Uko (...)
-
Uko wagabanya ibitsike bigatinda kumera
Abagore n’abakobwa batari bake usanga bagorwa no kugabanya ibitsike byabo ngo babihe umurongo ariko bakinubira ko nyuma y’igihe gito bihita bimera. Nyamara ngo ibi biterwa no kutabimenya kuko iyo ukoresha akuma kabugenewe kitwa tweezer cyangwa pince udahura n’ikibazo cyo kugabanya ibitsike buri munsi. Tweezer rero bayikoresha bapfura buri gasatsi kamwe kamwe bafatishije utwinyo twayo hanyuma bagakurura kakavamo gahereye imbere mu mubiri bitandukanye no kuzogosha. Iyo ukoresha tweezer (...)
-
Uko wakoresha inyanya ukagira uruhu rwiza rwo mu maso
Inyanya ni ubwoko bw’imboga buhora mu gikoni. Usibye kuba bwongera uburyohe bw’ibiryo, inyanya zikoreshwa no mu gutunganya uruhu yaba ku bibazo by’utwenge tunini, ibiheri cyangwa uruhu rutameze neza muri rusange. Ni byiza kurya inyanya mbisi kugirango ugire uruhu rwiza. Ntabwo ari ngombwa kugura ibikoresho bihenze cyangwa ngo ujye mu ma salon buri gihe. Ukurikije izi nama uruhu rwawe ruzaba rwiza kandi byarurinda no gusaza. Kugabanya ubunini bw’utwenge tw’uruhu. Utwenge tunini tw’uruhu (...)
-
Umwihariko mu gusukura uruhu rwo mu maso
Uruhu rwo mu maso rukenera gusukurwa byihariye birenze koga gusa n’amazi n’isabune isanzwe, kuko iyo twisiga amavuta cyangwa se umwanda uva mu ruhu ubwarwo hari uturemangingo dupfuye ( cellule mortes) tuza ku ruhu tuba dukeneye kuvaho ngo uruhu ruhumeke. Uko gusukura rero bisaba kurukuba cyangwa se kuruhanaguraho imyanda mu buryo bwihariye. Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, ufite uruhu rw’amavuta ruriho ibiheri byinshi, ufite urushaje kubera izuba cyangwa imyaka, ufite amabara menshi ndetse no (...)
-
Uko wirinda amabara y’umukara munsi y’ maso n’uko wayavura
Abantu benshi bakunze kugira amabara y’umukara munsi y’amaso bikagaragara cyane cyane ku bantu b’inzobe. Ibi ni bimwe mu byo wakora ngo uyirinde : 1. Sinzira ku buryo bukwiriye : ntabwo biramenyekana neza impamvu kudasinzira neza bitera amabara ku maso, ariko kubura ibitotsi bituma uruhu ruhinduka kandi n’amaraso ntatembere neza ku maso 2. Kuraho ibyo wisize : Mbere yo kuryama nijoro banza ukureho ibyo wisize (make up) niba utabikora uko uzagenda ukura, amaso yawe azajya agaragara (...)
-
Impamvu mask ikenewe mu gusukura uruhu rwo mu maso
Ubusanzwe tuzi ko umuntu abyuka agakaraba mu maso bisanzwe n’ isabune cyangwa nta sabune akabona kwisiga, rimwe hari abibuka gukaraba nijoro mbere yo kuryama bakanisiga. Ariko umuntu aba akeneye gusukura umubiri we wo mu maso birenze ibisanzwe, kuko uruhu rugenda rugira umwanda wihariye ugizwe n’uturemangingo twashaje, amavuta, umwanda wo mu ruhu, uduheri twinshi,amabara y’ umukara . Gusukura rero uruhu byihariye ukoresheje mask bituma rusubira na amacellules mashya n’uruhu rushyashya (...)
-
Uburyo bwiza bwo gusiga mascara ku maso
Mascara ni kimwe mu birungo by’ubwiza abakobwa n’abagore bakoresha ikaba ifasha mu kongera uburebure bw’ingohe (cils) ndetse no gutuma umuntu areba neza cyangwa areba icyoroshye mu yindi mvugo . Mascara ni ikirungo cya nyuma gisoza makiyage (maquillage) yo ku maso. Uko wisiga mascara Ufata poudre y’abana ugakoresha akaroso ukayisiga ku ngohe, warangiza ugasiga mascara yawe inshuro ebyiri haciyemo iminota itatu n’itanu (3-5) ugasiga uhereye hasi uzamuka, nyuma ukagenda usiga mascara ku ngohe (...)
-
Uko wakuraho uduheri two ku mpande y’izuru
Uduheri two ku mpande y’ izuru akenshi dukunda kuzanwa no kuhoga nabi kandi ari ahantu harangwa n’amavuta menshi. Mu gihe ukaraba mu maso ni byiza ku itonda kuko burya ku izuru harangwa n’udutsi tworoshye tujyana amaraso mu mutwe . Si byiza kwihutira kumena uduheri twaje hafi y’izuru kuko dushobora kugutera amabara cyangwa ikindi kibazo cy’u mutwe. Kugira ngo utwo duheri dushire rero mu gihe ukaraba mu maso jya uhibanda uhakube buhoro buhoro, ushobora gukoresha ibikoresho byabugenewe ( facial (...)
-
Uko wahambura neza ibisuko
Gusuka ni ibisanzwe ku misatsi y’abanyafrika n’abanyarwandakazi muri rusange. Hari benshi rero basuka, hagera igihe cyo guhambura bakayoberwa uko babyitwaramo kugirango batababara. Izi rero ni zimwe mu nama zagufasha kumenya uko uhambura ntubabare ndetse n’umusatsi ntiwangirike : Mbere yo guhambura Shyiramo spray nyinshi byorohe, Urangije guhambura , mu gihe ushaka gukuramo amabu (bouts) koresha, seshe ( seche cheveux) n’igisokozo cy’amenyo manini bakunda gukoresha muri salon, uko usesha (...)
-
Uko wakoresha concombre ugakira ibiheri mu maso
Uko warwanya ibiheri mu maso ukoresheje Concombre : Kwita ku ruhu ukoresheje cocombre ni byiza kuri buri bwoko bw’u ruhu ariko cyane cyane kuruhu rurwaye ibiheri biba ari akarusho kuko bifasha uruhu gukuraho imyanda no kunoza uruhu. Ibikenerwa : 1. Igice cya cocombre 2. Igice cya yawurute (yoghurt) cyangwa itasi y’ikivuguto. Uko ubigenza : 1. Uhata cocombre ukanayikataguramo uduce duto 2. Shyira mugasorori hanyuma ugashyiramo amata y’ ikivuguto (...)
-
Plante ya afro
Abagore bakunda kurimba kandi bikaramba, kwisukisha gutya byabafasha. Ku mugore ugira akazi kenshi akaba adakunda kubona umwanya wo guhora mu mazu atunganya imisatsi ,ibi bisuko bigaragara nk’umusatsi wa nyirubwite kandi bigaragaza umucyo byongeyeho ko bimara igihe kinini ucyeye ,usa neza kandi bitakugoye. Akenshi usokoza abyerekeza aho ashaka kuburyo udashobora kubitandukanya n’imisatsi isanzwe. Ibi bisuko biraramba ntabwo bipfa vuba kuko bibabikomeye ku mutwe kandi bigakomeza kugaragaza (...)
-
Uburyo bwo gufunga drede
Ubu ni uburyo bumwe wafunga ama drede bikagaragara neza kandi ugahindura look bitakuruhije. Harimo kandi amasimbi yongera ubwiza bw’izo drede. Iyo uyashyizemo wirinda gushyiramo byinshi. Izi drede zakorewe muri Maza salon. NB:Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi gitangazamakuru utabiherewe uburenganzira na agasaro.com
-
Chignon idakabije
Iyi ni chignon ijyanye n’ibirori by’ubukwe, mu gihe umuntu yahisemo kwambara imikeneyero. ni chignon nziza rero kandi idakabije. Wayisokoza watumiwe mu bukwe bw’inshuti waba ufitemo imirimo yoroheje.
-
utugudi duto
Iyi ni insokozo ijyanye n’imisatsi idefirije ariko migufiya. Bashyizemo utugudi duto hanyuma bakadusokoza n’intoki bataturambuye. Ni insokozo itanga ishusho y’imisatsi karemano y’abanyafurika, ikaba itarushya mu kuyitaho kuko udafata umwanya munini usokoza, ahubwo ugira neza imisatsi ukoresheje intoki. Simbi.
0 | 20