-
Icyo bibiliya ivuga ku gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa
Bibiliya ihana mu buryo budasubirwaho ubusambanyi n’imyitwarire mibi mu gukora imibonano mpuzabitsina, none se gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa bifatwa nk’ubusambanyi ? Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:2, “yego” ni igisubizo cyumvikana : “Ariko kuva hariho ubusambanyi, umugabo wese agomba kugira uwe mugore, n’umugore wese kugira uwe mugabo.” Muri uyu murongo, Pawulo ahamya ko gushyingiranwa ari “umuti” uvura ubusambanyi. Mu 1 Abakorinto 7:2 havuga mu by’ukuri ko, bitewe (...)
-
Abagore 4 beretswe urukundo rukomeye n’abagabo babo muri Bibiliya
Mu bihe byakera umugore nta gaciro gakomeye yahabwaga mu muryango. Icyubahiro cye cyabaga gishingiye gusa ku mugabo we. Mu Bisiraheli umugore udakomoka mu bwoko bwabo, yafatwaga nk’inshoreke gusa kandi ntahabwe agaciro na gato mu muryango. Twagerageje kureba muri Bibiliya abagabo babaye intwari bita ku bagore babo, babagaragariza urukundo no kwizerwa mu gihe byabaga bigoye ko babitaho. Abo bagore ni aba bakurikira : 1. Umugore wa Mose. Bibiliya iravuga ngo “Miriyamu na Aroni banegura Mose (...)
-
Ibintu 3 ukwiriye kwigira kuri Abigayili wo muri Bibiliya
Abigayili ni umugore w’intwari, wari ufite ubwenge kandi agatekrerereza urugo rwe. Ibyo byatumye arokora umugabo we n’abagize urugo rwe igihe Dawidi yari amaze guta umwanzuro wo kubarimbura. Dore ibintu 3 buri mugore wese akwiriye kwigira kuri Abigayili : Kwihanganira uwo mwashakanye : Abigayili na Nabali ntibari bakwiranye. Urebye, Nabali byari kumugora gushaka umugore mwiza, mu gihe Abigayili we yisanze yarashatse umugabo mubi cyane batari bakwiranye. Ni iby’ukuri ko uwo mugabo yari afite (...)
-
Ababoneye isomo mu gusesagura no kwishimisha mu minsi baratanga inama
Noheri n’ubunani ni iminsi mikuru ikomeye ku isi ndetse no mu Rwanda usanga abantu baba bashyushye mu mutwe kubera iyo minsi mikuru. Nubwo iyo minsi iba ariyo kwishima hari ubwo ugusiga habi mu gihe utamenye uko uyitwaramo nkuko bamwe mu bo twaganiriye babivuga. Christophe Ndagijimana ni umusore w’imyaka 30 twaganiriye yavuze ko kwishinga iby’iminsi mikuru byatumye arya amafaranga yari kuzakwa umukobwa bateganyaga kubana inkwano ayibuze bituma umukobwa amwanga none yishakiye undi umusore (...)
-
Abahanuzikazi 9 utari uzi bavugwa muri Bibiliya
Mu gihe cya kera nubwo wasangaga badaha abagore agaciro, Imana yo yabafataga nk’abagaciro kuko yagiye ibakoresha mu bihe bitandukanye. Mu bo Imana yakoresheje hari abo Bibiliya ivuga ko bari abahanuzi. Bakaba bose hamwe ari abagore bagera ku 10. 1. Miriam Miriam yari mushiki wa Mose na Aron. Mu gihe Farawo yashakaga kwoca abana b’abayuda b’abahungu Mose bakamuhisha mu gatebo mu mazi, uyu mushiki we niwe wari uri hafi amurinze ubwo umukobwa wa Farawo yatoraga Mose ku mazi, Miriam ahita (...)
-
Ubusobanuro bw’umutako w’igiti cya Noheri
Muri iyi minsi hari kwitegurwa Noheri abantu benshi baba bagura umutako w’igiti cya Noheri( Christmas Tree) abandi bakaba bazakoresha ibiti bisanzwe karemano. Haba gukoresha umutako w’umukorano cyangwa se ugakoresha igiti gisanzwe, hari ubusobanuro bifite ugomba kumenya kugirango wirinde gukora ibintu utazi ubusobanuro bwabyo. Umutako w’igiti cya Noheri ubusanzwe watangiye gukoreshwa mu mazu y’abantu hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 15. Akaba aribwo abakristu batangiye gukoresha kiriya giti (...)
-
Amasomo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo runezerewe
Hari imiringo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo rurimo umunezero kurusha uwo mwari musanganywe cyangwa se n’igihe mwari mwarawubuz eukaba wakongera ukagaruka. Ntukajye ugarura amakosa yo mu bihe byashize : Muri Luka 6:37 hagira hati : “ Kandi ntimugacire abandi urubanza kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarira Ntimukaryame hari ibyo mutari mukirakaranije : mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafeso4:26 hagira hati : (...)
-
Ni gute kugandukira umugabo bivugwa muri Bibiliya bigomba gukorwa ?
Kuba umugore agomba kugandukira umugabo nk’uko Bilibiya ibivuga ni ikintu gikunze kutavugwaho rumwe kubera ko ahanini abantu baba batumva neza icyo bishatse kuvuga n’uko byagakozwe. Ku rubuga rwitwa gotquestions.org basobanura byimbitse icyo kuganduka aricyo n’uburyo bwiza bwikiye gukorwa. Kuganduka (cyangwa kubaha), ni ikintu gikomeye cyane muri Bibliya. Na mbere y’aho icyaha kinjira mu isi, hariho ihame ry’ubuyobozi . Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere “umufasha” (Intangiriro (...)
-
Imikoreshereze ya telefoni za “smart phones”zigezweho mu nsengero ntivugwaho rumwe
Ababyeyi b’abakristu bakuze ntibavuga rumwe n’urubyiruko ku mikoreshereze ya telefoni zigezweho zizwi nka smart phones mu nsengero. Ahanini abakuze barwanya uburyo izo telefoni zikoreshwa, ku rundi ruhande abazikoresha ntibavuga rumwe n’abo babyeyi kuko ngo baba hari ibindi bazikoresha bibafasha kumva neza ijambo ry’Imana. Mukarugwiza Esther ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 47 avuga ko uburyo urubyiruko rusigaye rukoresha za telefoni mu nsengero biteye agahinda ngo kuko hari uza (...)
-
Impamvu nyazo zo gushinga urugo
Kutamenya impamvu zo gushyirwaho k’urugo biri mu bituma abantu bamwe bari kunanirwa n’ingo zabo muri iki gihe kuko baramutse bamenye iyo mpamvu nyamukuru urugo ntirwabananira. Nkuko Pasteri Antoine Rutayisiye abivuga, hari impamvu zirengagizwa n’abantu bubatse ingo kandi arizo zatumye Imana ishyiraho izo ingo : Mbere na mbere Imana yashakaga urugo rw’abantu babana ari babiri Imana ikaza muri ibo ikaba uwa gatatu : Nkuko Pasteri Antoine abisobanura kubaka urugo rutarimo Imana ntiwavuga ngo (...)
-
Ba Miss batorerwa ubwiza butandukanye n’ubwo Bibiliya isaba
Muri iyi minsi hari kuba amarushanwa yo gutora ba nyampinga cyangwa Miss mu gihugu hose, twashatse kumenya niba hari icyo Bibiliya itangaza kuri ayo marushanwa dore ko abakristu bamwe babifata nkaho ari bibi abandi bakabifata nkaho ntacyo bitwaye bagendeye cyane cyane ku nkuru ya Esteri wo muri Bibiliya. Ibi ni byo twabajije Pastori Christine Gatabazi umwigisha wa Bibiliya, n’ibyo yadusubije. 1. Nk’umukristu wavuga iki ku gutora Miss muri rusange ? : Mu rwego rusange ndirinda guca (...)
-
Amakosa akunze gukorwa mu gihe abantu biyiriza ubusa ( jeûne)
Kwiyiriza ubusa usenga ni igikorwa cyiza gifasha koongera ubusane bwawe n’Imana ndetse n’umubiri ugasa nk’ukora isuku. Gusa rimwe na rimwe hari ubwo bamwe babikora nabi bigatuma amasengesho batayakora neza kandi bakiyangiriza ubuzima. Anastasie uzobereye mu by’imirire aratubwira amakosa akunzwe gukorwa n’abakora igifungo (jeûne) : Kutamenya uko batangira kwiyiriza : Urugero niba usanzwe urya gatatu ku munsi kugirango wiyirize ubusa biragora. Byaba byiza mu gihe ugitangira kubanza ukigomwa (...)
-
Inshingano z’ umugabo w’umukirisito ku buzima bw’umuryango
Kubana k’umugore n’umugabo ntibifite intego yo gukura umugabo mu bwigunge gusa, ahubwo ni gahunda y’Imana yo kumuha inshingano bityo umugabo akaba agomba kwita ku mugore we no ku bana babyaranye. Umuntu uvuga ko ari umukirisito ariko ntiyite ku nshingano Imana yamuhaye agereranwa n’utizera Imana kandi akaba atayemera kuko mu nshingano Imana yahaye umugabo harimo no kwita k’umuryango. “Niba umuntu atita kuri bene wabo cyane cyane abagize urugo rwe , uwo aba ahakanye Kristo twemera ndetse aba (...)
-
Ibikorwa bimwe Yesu yakoze biha umugore agaciro
Hari abantu benshi basuzugura abagore bitwaje ko ngo n’Imana yabasumbanije n’abagabo, nyamara nkuko tugiye kubireba, imishyikirano Yesu yagiranaga n’abagore n’uko yababonaga, biri budufashe kumenya uko Imana yafataga abagore. Uko Yesu yabonaga abagore. ▪ Yesu ntiyumvaga ko abagore ari abo guhaza irari ry’ibitsina gusa. Bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi, bumvaga ko abantu badahuje igitsina bagombye guhura ari uko gusa bagiye kwimara irari. Kubera ko abagore bafatwaga nk’ibigusha, ntibari (...)
-
Uko Thanksgiving yateguwe na Ebenezer Prayer Group yagenze.
Ebeneze Prayer Group, ihuriro ryiganjemo abagore b’abakristu bakoze umugoroba wo gushima Imana bifatanije na mugenzi wabo Esperance Buliza wari wujuje imyaka 50 y’amavuko ku wa gatandatu washize. Muri uwo mugoroba habaye guhimbaza Imana n’abaririmbyi, kumva Ijambo ry’Imana na pastor Lili wo mu rusengero rwa East Wing ndetse n’ubuhamya butandukanye bw’abadamu ndetse no gusangira ku meza. Nkuko Icyari kigambiriwe byari ugushima Imana, pasteur Lili yasobanuye impamvu ari byiza gushima Imana, (...)
-
Ibihano bihabwa uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Rwanda itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo zaryo hateganwa ibihano bikurikira ku bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina, tukaba tugiye kubagezo zimwe muri izo ngingo. Ingingo ya 16 : Igihano cy’uwafashe undi ku ngufu Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku (...)
-
Ibizibandwaho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa
Mu mwaka wa 2011tariki ya 19 Ukuboza, Nibwo umunsimpuzamahanga w’umwana w’umukobwa washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF) mu guha agaciro ibikorwa by’umwana w’umukobwa ndetse no guhangana n’ibibazo byihariye umwana w’umukobwa ahura nabyo muri sosiyete. Ku rwego mpuzamahanga uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “ dushyigikire abana b’abakobwa , duhagarika ihohoterwa ribakorerwa” Tugendeye kuri iyi nsanganyamatsiko umuryango w’abibumbye urasaba abantu bose kubahiriza ibi (...)
-
Uburyo wakirinda ihohoterwa rikorerwa muri rusange
Hari amoko y’ihohoterwa ajya akorerwa abantu mu gihe bari ahantu rusange nko mu modoka, muri gale n’ahandi, akaba ariyo mpamvu tugiye kugira inama ku mpande zombi haba ku barikorerwa ndetse n’abarikora mu rwego rwo kurushaho kurwanya iryo hohoterwa. Inama ku barikorerwa : Umuntu wese ukorewe ihohoterwa muri rusange akwiye kubigaragaza abyereka bantu bari hafi ye, ushobora guhamagara kuri police cyangwa ikigo cyose gifite inshingano zo kurengera abagore. Abantu benshi bibwirako imyambarire (...)
-
Kamonyi : RWAMREC yafashije abaturage gucika ku ihohohotera
Abagenerwabikorwa bahuguwe n’umuryango RWAMREC ku Kamonyi barishimira urwego bagezeho bimakaza uburinganire nyuma y’inyigisho bahawe zerekeye kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’imyaka ibiri. Mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yaturukaga ku mutungo byari ryarashinze imizi mu karere ka Kamonyi, ubu abagenerwabikorwa b’umuryango ukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu ngo”RWAMREC” bibumbiye mu” Imboni za RWAMREC” barishimira urwego bagezeho (...)
-
Gahunda zishyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa
Kera abakobwa bari mbarwa mu mashuri ,ugasanga bo basigara bakora imirimo yo mu rugo naho basaza babo bakajya kwiga. Kuri ubu guverinoma y’u Rwanda yashyizego gahunda zitandukanye zishyigikira umwana w’umukobwa ngo nawe agire uburenganzira bwo kwiga. Ubwiherero bwagenewe abakobwa : Nyuma yo gusanga ko imiterere y’umubiri w’abakobwa iri mu byabuzaga abakobwa kwiga mu gihe bagiye mu mihango, guverinoma y’u Rwanda yashizeho icyumba cy’abakobwa gifasha abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango. (...)
0 | 20