Impamvu mask ikenewe mu gusukura uruhu rwo mu maso

Yanditswe: 06-08-2014

Ubusanzwe tuzi ko umuntu abyuka agakaraba mu maso bisanzwe n’ isabune cyangwa nta sabune akabona kwisiga, rimwe hari abibuka gukaraba nijoro mbere yo kuryama bakanisiga. Ariko umuntu aba akeneye gusukura umubiri we wo mu maso birenze ibisanzwe, kuko uruhu rugenda rugira umwanda wihariye ugizwe n’uturemangingo twashaje, amavuta, umwanda wo mu ruhu, uduheri twinshi,amabara y’ umukara .

Gusukura rero uruhu byihariye ukoresheje mask bituma rusubira na amacellules mashya n’uruhu rushyashya rwiza rugahumeka umwuka mwiza.

Uburyo rero bwo gusukura uruhu ikoresheje mask

Mu Gusukura uruhu rwo mu maso bisaba gukoresha ama produits yabugenewe cyangwa wikoreye mu biribwa bya buri munsi tuba dufite mu ngo zacu ukabivanga ukabyisiga bitewe n’uruhu ufite.

  • Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, cyangwa rushaje kubera imyaka cyangwa rufite amabara menshi akoresha iyo mask rimwe mu kwezi
  • Ku muntu ufite uruhu rw’amavuta afite ibiheri byinshi akoresha iyo mask kabiri mu cyumweru
  • Ku muntu ufite uruhu ruvanze rimwe mu cyumweru
  • .
    Ushobora rero gufata umwanya nimugoroba utihuta ugakora iyo mask ukayikoresha wisukura mu maso. Buri mask iba ifite uburyo bwayo, haba ari iyo waguze ikoze haba handitseho uko ikoreshwa, cyangwa se haba ari iyo wikoreye ukoreshe, amagi, concombre, ubuki cyangwa se inyanya.
    Muri ibi bikoresho bimwe wabikoreshamo scrub cg mask,tonik ; scrub ikuraho utwo turemangigo twapfuye twashaje cyane cyane ukayikoresha ahantu hakunda kuba uduheri nko mu gahanga,ku ruhande rw’ izuru, akananwa cyangwa ku matama ku bantu bagira uruhu rw’amavuta ; igatuma uruhu rukora utundi turemangingo dushya.
    Akamaro ka mask
    mask isubiza umubiri intungamubiri uba ukeneye, ikumutsa uruhu rufite amavuta menshi, ikagabanya amabara ; naho tonik isubiza PH y’umubiri,igafunga utwenge tw’umubiri mu kuwurinda bacteria zakwinjira mu mubiri,ikanahagura indi myanda yose iba yasigaye inyuma.
    Ku bindi bisobanuro cyangwa mukeneye gukorerwa izo mask mwadusanga kicukiro muri “SPARKLE NAILS” cyangwa ukaduhamagara kuri 0783605232

Sandrine U.R

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze kubujyanama muduhaye kumibereho y’uruhu rwo mu maso, izi mask muvuga umuntu yazisangahe ? ikindi umuntu ashaka kuyimenya mukinyarwanda yamenya ariki ?

    Ikindi ko abantu bagira imibiri itandukanye inzobe na birabura bose bakoresha bimwe.

    Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe