Uko wakuraho uduheri two ku mpande y’izuru

Yanditswe: 12-06-2014

Uduheri two ku mpande y’ izuru akenshi dukunda kuzanwa no kuhoga nabi kandi ari ahantu harangwa n’amavuta menshi. Mu gihe ukaraba mu maso ni byiza ku itonda kuko burya ku izuru harangwa n’udutsi tworoshye tujyana amaraso mu mutwe .

Si byiza kwihutira kumena uduheri twaje hafi y’izuru kuko dushobora kugutera amabara cyangwa ikindi kibazo cy’u mutwe.
Kugira ngo utwo duheri dushire rero mu gihe ukaraba mu maso jya uhibanda uhakube buhoro buhoro, ushobora gukoresha ibikoresho byabugenewe ( facial scrub,gants) ukahibanda akanya, nyuma utwo duheri tuzagenda dushira buhoro buhoro nta mabara bigusigiye cyangwa ikindi kibazo kivutse cyashamikira ku mutwe.
Bimwe mu byo wakoresha mu kuvanaho uduheri two mu maso

Ibikoresho

Umuneke
Utuyiko dutoya 6 twa polici (oats)
Utuyiko 4 dutoya tw’amata (inshyushyu)

Uko bikorwa

Ushyira amata mu gikombe ugashyiramo umuneke ukawunomberamo warangiza ugashyiramo polici ukabinomba mpaka bifashe ,maze ugatosa mu maso ukahasiga ukoresheje intoki ujyenda uzengurutsa, ukabigumishaho iminota 15,ugakaraba amazi y’akazuyaze.

Amata ni meza mu gukuraho imyanda iba iri ku ruhu (good exfoliator), umuneke nawo ugira intungamubiri y’imyunyu ngugu (potassium) nziza ku ruhu kuko ifasha mu kuzengurutsa amaraso meza mu mubiri ; polici (oats) ni intungamubiri nziza ku ruhu kuko yongera itoto ry’uruhu (good moisturizer) bisaba ko wabikora rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, kugira ngo uruhu rurusheho kuba rwiza nta ngorane.

Byanditswe na Sandrine U. Rurangirwa
Beauty therapist
Tel : 0783605232
Photo : internet

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe