Plante ya afro

Yanditswe: 04-06-2014

Abagore bakunda kurimba kandi bikaramba, kwisukisha gutya byabafasha.

Ku mugore ugira akazi kenshi akaba adakunda kubona umwanya wo guhora mu mazu atunganya imisatsi ,ibi bisuko bigaragara nk’umusatsi wa nyirubwite kandi bigaragaza umucyo byongeyeho ko bimara igihe kinini ucyeye ,usa neza kandi bitakugoye.

Akenshi usokoza abyerekeza aho ashaka kuburyo udashobora kubitandukanya n’imisatsi isanzwe.

Ibi bisuko biraramba ntabwo bipfa vuba kuko bibabikomeye ku mutwe kandi bigakomeza kugaragaza umucyo.Ni ibisuko bitamwaye wajyana mu birori byoroheje ,mu kazi ka buri munsi ndetse no gusenga .

Tombola Felicien

NB:Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi gitangazamakuru utabiherewe uburenganzira na agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe