Uko wirinda amabara y’umukara munsi y’ maso n’uko wayavura

Yanditswe: 13-08-2014

Abantu benshi bakunze kugira amabara y’umukara munsi y’amaso bikagaragara cyane cyane ku bantu b’inzobe. Ibi ni bimwe mu byo wakora ngo uyirinde :

1. Sinzira ku buryo bukwiriye : ntabwo biramenyekana neza impamvu kudasinzira neza bitera amabara ku maso, ariko kubura ibitotsi bituma uruhu ruhinduka kandi n’amaraso ntatembere neza ku maso

2. Kuraho ibyo wisize : Mbere yo kuryama nijoro banza ukureho ibyo wisize (make up) niba utabikora uko uzagenda ukura, amaso yawe azajya agaragara nk’ananiwe buri gihe.

3. Vura allergie : allergies zikunda gutera uruhu guhindura ibara. Niba kugira allergie ari wo muzi w’ikibazo cyawe, vura iyo allergy wirinde ikiyigutera.

4. Vura ibicurane : kuziba amazuru bitera amabara ku maso kuko imitsi yuhira amazuru yawe iba yabaye umukara yanareze.

5. Kunywa itabi : Niba unywa itabi ubireke. Kunywa itabi bigira ingaruka ku buzima bwawe muri rusange ndetse bigatuma n’imwe mu mitsi yawe igaragara cyane ikagira n’ibara ryijimye.

Niba ufite amabara y’umukara ku maso wayakuraho muri ubu buryo :

Uburyo bwa mbere . Koresha uduce twa cocombre ( cucumber) : uduce twa cocombre dukunda gukoreshwa mu gusubiza itoto uruhu rwa hafi y’amaso cyane cyane iyo umuntu ananiwe. Shyira agace ka cocombre kuri buri jisho ukate agace kanini kagera ahari amabara y’umukara. Hanyuma ufunge amaso umare iminota 10-15. Bikore buri munsi

Uburyo bwa kabiri : Koresha ikirayi : sya ikirayi kibisi nurangiza ushyire ku maso afunze. Bigumisheho bimare iminota 30 uryamye , karaba n’amazi y’akazuyazi. Ubu buryo hari abo bufasha.

Uburyo bwa gatatu : Koresha ikiyiko gikonje : shyira ikiyiko muri frizeri ya frigo iminota 10-15. Gikuremo ugishyire ahari amabara ku maso. Kigumisheho kugeza igihe ikiyiko cyongeye gushyuha.

Ubundu buryo : Koresha tea bag cyangwa uduce twa barafu turi mu mwenda. Ibintu byitwa Tannin biba muri tea bag bigabanya guhinduka kw’ibara. Uryamye, shyira tea bag zitose (ariko zitajejeta) kandi ikonje ku maso afunze mu minota 10-15. Ushobora kuziraza muri frigo kugirango uzikoreshe mu gitondo.

Byanditswe na Sandrine, Professional beauty Therapist Tel : +250 783605232 email : sanrun89@yahoo.fr

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho, mwavuze amabara yo mu maso aterwa nibintu bitandukanye ariko hari andi aza ku mubiri winzobe ku maso atari allege. umuntu wakoresha iki ngo ashireho ?

    Murako

  • muraho.inala zabyu turazikunda cyane nifuzaga ko mwabwira ibibi byamazi ashyushye nibyiza byayo kuko ndayakundacyane .murakozr

  • hey,thank you for your help.
    but i need more help !
    bagenzi banjye ntababeshye ndababaye uruhu rwanjye rwarananiye pe !
    mfite ikibazo cyo kugira utuntu tw’umukara mu maso tumeze nk’umubiri nti tumbabaza ariko tugenda twiyongera ikimbabaza cyane ni uko nta muspecialiste wo muri dermatologie ntarasanga ngo amvure ariko byaranze ahubwo iyo bampaye imiti aho kugirango inkize intera allergie noneho ugasanga mu maso meze nk’umuntu wavuvutse mbese nabuze icyo nakora mumfashe kuko utwo tuntu nababwiye turiyongera cyane kuburyo mfit ubwoba ko isura yaanjye izahi nduka umukara burundu.
    thank you

  • Murakoze kuduhugura ariko muzadukorere ubushakashatsi no ku bituma abantu benshi basigaye babyima amaso kuko akenshi iyo umuntu agiye kwa muganga baramubwira ngo ni allergie muzabyitegereze abantu benshi bafite icyo kibazo yewe nabazungu tuzi ko bafite ubuvuzi buhambaye kuturusha.

  • Murakoze kuduhugura ariko muzadukorere ubushakashatsi no ku bituma abantu benshi basigaye babyima amaso kuko akenshi iyo umuntu agiye kwa muganga baramubwira ngo ni allergie muzabyitegereze abantu benshi bafite icyo kibazo yewe nabazungu tuzi ko bafite ubuvuzi buhambaye kuturusha.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe