Uko wakoresha concombre ugakira ibiheri mu maso
Uko warwanya ibiheri mu maso ukoresheje Concombre :
Kwita ku ruhu ukoresheje cocombre ni byiza kuri buri bwoko bw’u ruhu ariko cyane cyane kuruhu rurwaye ibiheri biba ari akarusho kuko bifasha uruhu gukuraho imyanda no kunoza uruhu.
Ibikenerwa :
1. Igice cya cocombre
2. Igice cya yawurute (yoghurt) cyangwa itasi y’ikivuguto.
Uko ubigenza :
1. Uhata cocombre ukanayikataguramo uduce duto
2. Shyira mugasorori hanyuma ugashyiramo amata y’ ikivuguto
3. Ubivange kugeza bibaye imvange inoze
4. Ibyo wavanze byomeke mu maso ukoresheje intoki wirinda kugeza aho amaso azengurukiye
5. Birekere ku ruhu rwo maso iminota nka 10 cyangwa 15
6. Hanyuma uyikureho na essui main isa neza
Sandrine , Professional beauty Therapist
Tel +250 783605232
Photo internet
Ibitekerezo byanyu
21 juillet 2014, 04:24, yanditswe na kamaliza
Sandrine ukorera he ngo tuzaze uturebere uruhu ,utugire inama
21 juillet 2014, 05:18, yanditswe na Astrida
Kamaliza Urakoze gusura agasaro.com. Komeza utubwire abandi unatugire inama y’uko twarushaho kubaha inkuru zibanogeye.
Sandrine rero akorera Kicukiro munsi gato ya SONATUBES. wamuhamagara kuri Tel +250 783605232 akagufasha.
13 août 2014, 02:44, yanditswe na fifi
Ndi umudamu ufite ubwanwa bwinshi bunsaba kubwogosha buri gitondo. Nakoresha iki ngo buveho, niba bidashoboka niki najya nsigaho ngo ntagira imiburu (uduheri tuza nyuma yo kogosha) ? Murakoze mugire amahoro y’Imana
10 septembre 2014, 14:44, yanditswe na sharlo
Nkunda uru rubuga rwanyu imana ijye iguha imigisha Sandrine
nonese watugira nama ki kumavuta yo kwisiga mumaso ameze neza atarimo ibyica uruhu ariko kandi yakesha uruhu neza ,uruhu rwajye ni normal ariko mpora mpindura amavuta uko ashize kubera ntaramenya neza ameza ayariyo ,niba haricyo wamenya mwatubwira ,akazi keza.
22 octobre 2014, 01:44, yanditswe na alice
nibyiza gusa ntago musubiza ibyo tubabaza .
22 octobre 2014, 02:26, yanditswe na Gracieuse
Twihanganire mwakongera mukatubwira ikibazo tutabashubije. Murakoze !
15 avril 2016, 06:40, yanditswe na NTUNGWANAYO
COCOMBLE GIRAVURA AMAFYIGO ?
27 mai 2016, 10:00, yanditswe na vestine
uru rubuga ndusura buri munsi zimwe mu nkuru zatambutse ngenda nzisubiramo,mugira inkuru zubaka
murakoze