Uko uhitamo uburyo uzajya ugabanya ibitsike no kubisiga

Yanditswe: 31-12-2014

Ibistike ni igice kimwe kigize ubwiza bwo mu maso kandi nacyo kiba gikeneye kwitabwaho. Hari uburyo bwinshi abantu bashobora kogosha ingohe no kuzisiga ariko nkuko Umutoni Joyeuse ukora ibijyanye na make-up abivuga hari uburyo umuntu yogosha ingohe akaberwa bitewe nuko ingohe ze zisanzwe zimeze.

Uko abafite ibitsike bike bagomba kubigabanya : iyo usanzwe ufite ibitsike bike biba byiza iyo ubigabanije ugakora akarongo kuko n’ubundi biba bisanzwe atari byinshi kandi ukitwararika kubiha umurongo mwiza ukajya unabisiga tiro buri munsi kugirango utibagirwa ukamera nk’utabifite.

Ku bantu bafite ibitsike byinshi kandi byirabura : Iyo ufite ibitsike byinshi kandi byirabura biba byiza iyo ukuyeho ibitsike bike ubundi ukajya ubisokoza gusa kuko umwimerere wabyo uba usa neza kurusha uko wasigamo ibindi birungo.
Aha icyo ugomba kwitaho cyane ni ukujya ucungana nuko bimera kuko iyo bimeze kandi bisanzwe ari byinshi bigaragara nabi.

Ku bantu badakunda ibintu bya maquillage cyane hari n’ababireka ntibirirwe babyogosha ahubwo bakabisokoza gusa kandi nabwo ukabona ko basa neza.

Ufite ibitsike biringaniye kandi bitari umukara : iyo ufite ibitsike biringaniye (bitari byinshi cyangwa bike) bikaba kandi bijya gutukura, biba byiza iyo wogoshe ukurikije uko mu maso yawe hateye nuko ukunda ariko na none ukajya witwararika kubisiga uturungo kugirango ubone ko bisa neza.

Abafite ibitsike byirabura kandi biringaniye : Kimwe no kubitsike byinshi kandi byirabura ushobora kubyogosha ukagabanyaho duke cyangwa se ukabireka ukajya ubisokoza gusa.

Joyeuse avuga ko ubwoko bw’ibitsike waba ufite bwose ushobora gukoresha uburyo bwo gusigisha uburoso bwabugenewe ukagira ibitsike ushaka kandi igihe ushakiye ukaba wabihanagura, Gusa na none ngo byaba byiza ugiye uhitamo uko ugabanya ibitsike nuko ubisiga ukurikije uko amaso yawe ateye. Urugero niba ufite amaso mato ugasiga tiro igera hafi ku misatsi usanga bigarara nabi.

NB : Gukora isuku y’ibitsike ntibivuze kubyogosha ngo ubimareho kuko bifite akamaro ko kurinda amaso yacu. Ugomba kandi kwirinda kogosha ngo ushyireho akarongo kananutse cyane usa n’aho ugiye kubimaraho, ubwo ntibiba bigikoza neza umurimo wabyo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe