-
Isupu y’ibihumyo na karoti
Ibikoresho Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo Ibihumyo bibisi garama 800 Karoti 4 zirapye Tungurusumu udusate 2 Teyi utubabi 2 Umunyu na poivre noir Umufa w’imboga udukombe 6 ( hari uwugurwa muri za super market ariko nawe wawokorera utogosheje imboga zitandukanye ukagoresha amazi yazo) Akayiko 1 ka persil ziseye Uko bikorwa Shyushya amavuta mu isafuriya nini ku muriro muke Ongeramo ibihumyo, karoti, tungurusumu, teyi, umunyu na poivre Vanga ubirekereho bimareho iminota iri hagati ya 8 na 10 (...)
-
Inombe y’ibishyimbo bivanze n’imizuzu
Ibikoresho : Ibishyimbo 500g Imizuzu 2 cyangwa 3 Amamesa ikiyiko kinini Umuntu agasenda. Uko bitegurwa Inika ibishyimbo amasaha 12 mbere. Hanyuma ubiteke mu mazi mu gihe cy’isaha. Shyiramo imizuzu ikiri mu gishishwa. Wongere ubitogose igihe cy’isaha. Minina ibishyimbo hanyuma utonore imizuzu. Binombe byose hanyuma usukemo amamesa wabanje gushyushya, umunyu, n’urusenda. Bivange neza hanyuma ubitegure bigishyushye. hifashishijwe igitabo la cuisine au pays du (...)
-
Inyama z’umwijima zumutse
Ibikoresho Inyama z’umwijima 1kg Ibiyiko 3 by’amavuta Umunyu Ikirungo cy’ifu (curry powder) akayiko 1ibitunguru soya sauce ibiyiko 2 binini Persil ziseye utuyiko 2 Uko bikorwa Tegura inyama neza uzoze uzikate Shyushya amavuta ku muriro muke Shyiramo inyama mu mavuta yahiye ureke amazi yazo ashiremo ugenda ugaragagura Zimaze gufata irangi, ongeramo ibitunguru shyiramo soya sauce Bireke bimare iminota 5 byarure unyanyagizeho twa persil dukasemo duto. ushobora kongera utuzi duke niba udashaka (...)
-
Choufleur ivanze na karoti
Ibikoresho Chou fleur 1 Karoti 4 ziringaniye Puwaro 1 Amavuta ibiyiko 2 Amazi igice cya litiro Umunyu Uko bitegurwa Kata chou fleur ukoresheje intoki uca buri ntete uko iba imeze Kata karoti mo uduce duto Togosa karoti, nizimara akanya ushyiremo choufleur bibire akanya gato ntibishye cyane ushyiremo akunyu gacye hanyuma ubikure ku muriro Fata ipanu ushyireho amavuta ukaranga puwaro, nizimara guhumura ariko zitarahindura ibara, shyiramo za chou fleur na karoti watogosheje (...)
-
Umuceri urimo garam masala
Ibikoresho ku bantu 3 Umuceri wa basmati garama 500 Amavuta ikiyiko 1 Amazi Akayiko 1 ka garam masala Igitunguru 1 Umunyu Amazi Uko bikorwa Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru ariko ntigishirire Ronga umuceri usukemo uvange Komeza uvange ushyiremo n’umunyu Umuceri utangiye koroha mo gake ushyiremo garam masala uvange gake Shyiramo amazi akubye kabiri ingano y’umuceri ubirekere ku muriro muke bimareho iminota 20 Wugabure utakeho utubabi twa coriander cyangwa se persil (...)
-
Inyama zivanze na chou fleur
Ibikoresho Sauce tomate 1 Igitunguru 1 chou fleur umunyu amazi poivre Uko bikorwa Tunganya chou fleur uyikate neza, yikatemo uduce duto uhagaritse kuva ku giti cyayo Zitogose mu mazi arimo umunyu zimare iminota iri hagati 7 na 10 zitogota Zikureho uzishyire ku ruhande Tunganya inyama uzikatemo nazo ibice bitari binini cyane Zishyire mu isafuriya nta mazi ushyiemo upfundikire zihishwe n’amazi yazo Zimaze kumuka usukamo amavuta ukavange Zimaze guhindura irangi ushyiramo igitunguru Shyiramo (...)
-
Umuceri utekesheje umufa n’isosi y’inyanya
Ibikoresho Umuceri udukombe 3 Umufa udukombe 4 Inyanya 4 ziseye zimeze nk’isosi Umunyu na poivre Tungurusumu udusate 2 Amazi ashyushye agakombe udukombe 2 Uko bikorwa Shyira umufa n’inyanya ziseye mu isafuriya utereke ku ziko Bimaze gutogota ushyiremo umuceri wabanje kuronga Shyiramo uunyu na poivre na tungurusumu zisekuye uvange Shyiramo amazi unyuzemo ikimamiyo gahoro Biree ku ziko ku muriro muke amazi aze gukama umuceri uhiye neza Gracieuse (...)
-
Igitoki kirimo epinards n’ifi
Ibikoresho Igitoki 1kg Ifi mbisi garama 500 Umufungo muto wa epinards Ibitunguru 2 Inyanya 4 Amavuta y’amamesa ibiyiko 3 Umunyu na poivre Cube magi 2 Uko bikorwa Tonora igitoki ugikatemo kabiri Bishyire mu isafuriya Ronga ifi uyikatemo ibisate 2 nayo uyishyire hejuru y’ibitoki Katiramo inyanya n’igitunguru Ushyiremo umunyu na poivre n’ibindi birungo washaka kongeramo Renzaho cube magi Sukamo amazi abirengeye utereke ku ziko Bireke bitpgote ubipfundikiye nyuma uze kureba ko igitoki (...)
-
Filet y’ifi n’ibihumyo
Ibikoresho Filet y’ifi garama 800 Ibihumyo garama 600 Moutarde ibiyiko 2 Umutobe wo mu ndimu 1 Umufa ml 200 Inyanya 4 Poivre n’umunyu Uko bikorwa Ronga ibihumyo n’ifi ubikatemo udusate tutari duto cyane Vanga umutobe w’indimu na moutarde ubinyangagize ku bihumyo no ku ifi Shyira isafuriya ku ziko ushyiremo ibihumyo ukomeze uvange kugeza amazi yabyo ashizemo Ongeramo ifi Sukamo amavuta ikiyiko 1 Shyiramo inyanya warapye ( zikamera nk’iziseye) Shyiramo umunyu na poivre Sukamo wa mufa ureke (...)
-
Umuceri urimo ubuki
Ibikoresho Umuceri muremure garama 250 Ibiyiko 4 by’amavuta ya elayo cyangwa ibihwagari Ibiyiko 3 by’ubuki bwiza Akayiko 1 ka simba mbili Umunyu na poivre Amazi ibikombe 2 bya ml 500 Uko bikorwa Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo umuceri uvange kugeza uhinduye ibara watangiye no koroha Fata amazi ashyushye watetse akabira ushyiremo ubuki, simba mbili, umunyu na poivre Yasuke muri wa muceri ubireke bimareho iminota 20 ku muriro muke Gracieuse (...)
-
inyama n’ibihumyo bivanze na karoti
Ibikoresho 1kg y’inyama ikasemo ibice Ibiyiko 2 by’amavuta Ibitunguru 2 Ibihumyo garama 200 karoti 2 persil sositomate 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Camutsa amavuta mu isafuriya ushyiremo za nyama uzikarange sukamo bya bitunguru na persil shyiramo karoti wazikasemo uduce tunini Ongeramo umunyu na poivre Sukamo ibirahure 2 by’amazi Fata sauce tomate ubanze uyivange gake mu mazi ashyushye uyasukemo shyiramo ibihumyo upfundkire bimareho amasaha isaha imwe ku ziko Muryoherwe (...)
-
Imboga za poivrons na courgettes
Ibikoresho Poivron y’icyatsi 1 Poivron y’umuhondo 1 Poivron y’umutuku (uramutse utabonye ubundi bwoko wakoresha bumwe ugafata eshatu) Ibitunguru 2 Courgettes 2 Fenouil ½ y’igisate cyo hasi ( Ziboneka mu masoko nka kimironko, nyabugogo no muri za super markets) Ibihumyo bibisi garama 50 Tungurusumu udusate 2 Ikiyiko cy’amavuta Teyi agashami 1 Romarin agashami ( ijya kumera nka teyi ariko yo iba ifite amababi abyibushye) Umunyu Uko bikorwa Shoreranya amavuta n’ibitunguru wakasemo duto Ongeramo (...)
-
Makaroni zirimo ifi
Ibikoresho Makaroni garama 350 Inyanya 4 Agapaki k’amafi ya conserve yitwa filet d’anchois Tungurusumu udusate 2 Utuyiko 2 twa persil ziseye Huile d’olive extra vierge Umunyu Uko bikorwa Shyira amazi ibikombe 3 ku ziko ushyiremo umunyu Igihe utegere ko abira shyira amavuta ibiyiko 2 ku isafuriya ushyire ku ziko Shyiramo tungurusumu n’ifi bimaremo iminota 2 Ongeramo inyanya na persil ubireke bimareho iminota iri hagati ya 10 na 15 ku muriro muke Ya mazi washyizeho amaze kubira ushyiramo (...)
-
Inyama n’amashaza
Ibikoresho : Ibiyiko 2 by’amavuta 1 kg cy’inkoko Tungurusumu 1 1/2 kg cy’amashaza atogosheje Inyanya 3 nini Sauce tomate Amavuta ya beurre ibiyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Shyira amavuta ku ziko na tungurusumu Ongeramo inyama zimare iminota 5 Shyiramo umunyu na poivre uvange Shyiramo amavuta ya beurre, namara kuyenga ushyiremo amashaza inyanya na sauce tomate ubireke ku ziko iminota 25 ku muriro muke cyane Ubonye isosi ifashe (...)
-
Isupu y’ifi
Ibikoresho Ifi mbisi 2kg Ibitunguru 2 Puwaro 1 Inyanya 6 Tungurusumu udusate 2 Amavuta ya elayo ibiyiko 3 Amazi l 3 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga ifi neza uyitunganye Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru Rambikamo ifi ugende uhindura impande zose zishye Yikuremo uyishyire ku ruhande uyikuremo amahwa Mu mavuta ukuyemo ifi ushyiremo inyanya Shyiramo umunyu na poivre n’amazi make ashyushye Sukamo tungurusumu zisekuye Shyiramo ya fi wakuyemo amahwa Bimaze gutokoga mu minota 5 ubisye (...)
-
Karoti zirimo amata
Ibikoresho Karoti 3 Puwaro 2 Inyanya garama 250 Poivron 1 Ibitunguru 2 Beurre garama 30 Amata cl 15 Tungurusumu agace 1 Persil Uko bikorwa Ronga imboga zose uzikate Yengesha beurre mu isafuriya iri ku ziko Shyiramo tungurusumu ziseye n’igitunguru bimaremo iminota 2 Shyiramo karoti uvange Shyiramo puwaro ukomeze uvange Sukamo amata Shyiramo inyanya zirapye upfundikire bimare iminota 40 ku muriro muke cyane Katiraho persil hejuru Gracieuse (...)
-
Igitoki gitukura
Ibikoresho ku bantu batatu Ibitoki ibiro 2 Sauce tomate 1 Inyanya 2 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 2 Amavuta ibiyiko 3 Puwaro 2 Puwavuro 1 Sereli utubabi 3 Beef masala ¼ cy’akayiko na magi 2 Uko bikorwa Tobora igitoki ugishyiremo amazi make atarengeye utereke ku ziko gishye ariko ntigihwane Igihe igitoki kitarashya neza karanga igitunguru, tungurusumu, inyanya, puaro, puwavuro na sereli Ongeramo inyanya ubireke bvibanze bishye neza Bimaze gushya ushyiremo beef masala na saucetomate (...)
-
Ibyo kwitondera mu guteka ifiriti n’amandazi
Ibiribwa bitekwa mu mavuta menshi nk’amandazi, ifiriti zitandukanye, n’ibindi usanga biryoshye ariko iyo utitondeye uburyo ukoresha amavuta ashobora gukutera ibibazo mu mubiri. Dore ibyo uzakurikiza mu gihe uteka mu mavuta menshi : Ntugashyire ibiryo bitandukanye mu mavuta icyarimwe : hari ubwo umuntu asanga ari bukenere guteka ifiriti y’ibijumba n’ibitoki akigira inama yo kubishyiriramo rimwe. Icyo gihe nibimara gushya uzumva ikiribwa kimwe cyatakaje umwimerere wacyo gifate uw’ikindi (...)
-
Imboga za dodo zirimo inyama ziseye
Ibikoresho Inyama ziseye garama 500 Umufungo wa dodo z’imizi 1 Inyanya 1 Igitunguru 1 Puwaro 2 Amazi ashyushye ¼ ya litiro ashyushye Amavuta ibiyiko 3 Uko bikorwa Ronga imboga uzikate ukate n’inyanya na puwaro Shyira amavuta ku isafuriya utereke ku ziko ukarangemo inyama zihindure irangi shyiramo imboga uvange gahoro Ongeramo igitunguru na puwaro Bimaze gufata amavuta ushyiremo inyanya Sukamo amazi ashyushye n’umunyu bitogote iminota itanu Gracieuse (...)
-
Ibirayi birimo amashaza na karoti
Ibikoresho Amashaza 500 g Ibirayi 2kg Karoti 3 Inyanya 3 Tungurusumu 4 udusate Igitunguru 1 Sauce tomate 1 Amavuta ya beurre ibiyiko 2 binini cyangwa se amavuta asanzwe y’inka. Udakunda amavuta y’inka wakoresha amavuta asanzwe Amazi l 2 Uko bikorwa Togosa amashaza ariko ntashye cyane Hata ibirayi ubironge ubikatemo ubushyire mu mashaza Katiramo karoti n’inyanya ushyiremo na sauce tomate Shyiramo tungurusumu n’igitunguru wakasemo duto Shyiramo umunyu ubureke bishye Bitarashya cyane ushyiremo (...)