Inyama n’ibihumyo
Inyama n’ibihumyo ushobor akubivanga bikvamo ifunguro ryiza, ryoroshye gutegura kuko ibikoresho byose biboneka ku buryo bworoshye kandi rikaza kugira uburyohe budasanzwe.
Ibikoresho
- Inyama 1kg ikasemo ibice
- Ibiyiko 2 by’amavuta
- Amavuta ya beurre garama 50
- Ibitunguru 2
- Ibihumyo garama 200
- Ifarini ibiyiko 2
- Sauce tomate ibiyiko 2
- Ikirahure cya divayi y’umweru
- Agafungo gato ka persil
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Kata persil n’ibitunguru
- Shyushya amavuta mu isafuriya na beurre ushyiremo za nyama uzikarange
- Zimaze guhindura ibara ho gato sukamo bya birunguru na persil
- Ongeramo ifarini uganye umuriro ukomeze uvange kugez igihe ifarini ihindukiye nka kaki
- Ongeramo divayi y’umweru n’umunyu na poivre
- Sukamo ikirahure cy’amazi
- Fata sauce tomate ubanze uyivange gake mu mazi ashyushye uyasukemo
- Ongeramo ibihumyo upfundkire bimareho amasaha 2 ku muriro muke cyane
- Niba ubona isosi ifashe cyane wakongeramo andi mazi
Muryoherwe !