Inyama n’ibihumyo

Inyama n’ibihumyo ushobor akubivanga bikvamo ifunguro ryiza, ryoroshye gutegura kuko ibikoresho byose biboneka ku buryo bworoshye kandi rikaza kugira uburyohe budasanzwe.

Ibikoresho

  • Inyama 1kg ikasemo ibice
  • Ibiyiko 2 by’amavuta
  • Amavuta ya beurre garama 50
  • Ibitunguru 2
  • Ibihumyo garama 200
  • Ifarini ibiyiko 2
  • Sauce tomate ibiyiko 2
  • Ikirahure cya divayi y’umweru
  • Agafungo gato ka persil
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Kata persil n’ibitunguru
  2. Shyushya amavuta mu isafuriya na beurre ushyiremo za nyama uzikarange
  3. Zimaze guhindura ibara ho gato sukamo bya birunguru na persil
  4. Ongeramo ifarini uganye umuriro ukomeze uvange kugez igihe ifarini ihindukiye nka kaki
  5. Ongeramo divayi y’umweru n’umunyu na poivre
  6. Sukamo ikirahure cy’amazi
  7. Fata sauce tomate ubanze uyivange gake mu mazi ashyushye uyasukemo
  8. Ongeramo ibihumyo upfundkire bimareho amasaha 2 ku muriro muke cyane
  9. Niba ubona isosi ifashe cyane wakongeramo andi mazi

Muryoherwe !