Fenouil zirimo ifi ya filet

Fenouil ni imboga zidakunze kwera mu Rwanda ariko ku masoko mesnhi yo mu Rwanda zirahaboneka nko mu isoko ry’imboga rya Nyabugogo, Kimironko n’ahandi. Izi mboga zitegurwa mu buryo bwinshi butandukanye tukaba twabahitiyemo uko wazitekana n’ifi ya filet.

Ibikoresho

  • Fenouil 2
  • Ifi ya filet garama 500
  • Igitunguru 1
  • Amavuta ya elayo ¼ y’ikirahure
  • Umunyu na poivre
  • Umutobe w’indimu

Uko bikorwa

  1. Ronga neza fenoul uzikatemo udusate duto tungana nuko wakatamo igitunguru mo kabiri
  2. Udushami tw’icyatsi two hejuru twegereye igice cy’umweru natwo uradukata ariko ntugeze hejuru ahari amababi y’icyatsi
  3. Shyira igitunguru mu mavuta na fenouil ubivange ubireke bimaremo iminota iri hagati ya 10 na 15
  4. Iyo imboga zigiye gushya ariko zitarashya cyane usukamo ifi wakasemo ibisate ukavanga
  5. Shyiramo umunyu na poivre
  6. Nyanyagizamo umutobe w’indimu habura iminota 3 ngo ubikureho
  7. Bukureho ubigaburane n’umuceri

Gracieuse Uwadata