-
Impinduka mu ndwara zibasira abagore n’abana kubera ingamba zo kurwanya muri Covid 19
Ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 cyateye impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi ndetse n’abana. Ingamba ijyanye no gukaraba mu ntoki, ndetse n’ingamba ijyanye no kuguma mu rugo no kugabanya ingendo byazanye impinduka zitari zisanzwe. Ku ruhande rumwe habaye impinduka nziza kubera isuku idasanzwe yo gukaraba mu ntoki, kudakorana mu ntoki abantu basuhuzanya ndetse no kutegerana cyane, byatumye zimwe mu ndwara zaterwaga n’umwanda zigabanuka. Nkuko Mukagatare Anamariya, (...)
-
Ibyiza byo kugenda n’amaguru nka sport
Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, umuntu aremwe mu buryo agomba kubaho agenda. Bituma amera neza mu mubiri ndetse no mu iterambere. Ni siporo rero yakorwa neza muri iyi minsi ya Corona virus, aho siporo rusange zibujijwe. Kugenda n’amaguru nka siporo rero bifasha umuntu muri ibi bikurikira: Kumererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo, Kunanuka, ni siporo yafasha abantu babyibushye cyane bifuza gutakaza ibiro ndetse igafasha no mu kutabyiyongera Igabanya uburibwe bw’umugongo Ifasha mu (...)
-
Ibinyobwa bidasanzwe bifasha mu kugira ubuzima bwiza
Tumenyereye kunywa imitobe itandukanye y’imbuto ngo tugire ubuzima bwiza. Nubwo ari byiza, hari n’ibindi binyobwa bigirira umubiri akamaro gakomeye bidakunze gukoreshwa. Dore bimwe muri ibyo binyobwa: Hibiscus : Hibiscus ni indabyo zumye. Igabanya umuvuduko ukabije wa maraso, ikize kubirinda indwara (anti-oxidants), agabanya ibinure bibi (cholesterol),ikize kuri vitamin C, Yongera imbaraga, ifasha umwijima gukora neza, irinda cancer, igabanya stress cyane, ituma igogora rigenda (...)
-
Ingingo 6 waheraho ukora gahunda yawe y’umwaka
Uko wapangira umwaka mushya Mu minsi yo ggutangira k’umwaka mushya ni igihe cyo gupanga ku byo uteganya gukora mu mwaka utangiye niba utarabikoze umwaka uri hafi kurangira. Dore ingingo 6 zagufasha gukora gahunda yawe y’umwaka: Ku mubiri: tekereza ku bintu ushaka kugeraho bizafasha umubiri wawe kumera neza. Urugero: kugabanya ibiro, kurya inryo yuzuye, kuryama amasaha 7, kubyuka kare, gukora siporo,n’ibindi. Amarangamutima: tekereza aho ukeneye guhinduka: uko uzirinda ibikubabaza, (...)
-
Uko ufata neza uruhu mu bukonje
Mu gihe cy’imbeho uruhu rurangirika kubera umuyaga ariko kandi no kwifubika cyane bituma uruhu rwuma cyane cyane uruho rwo mu maso n’uruhu rwo ku maguru kubera guhora mu ma pantalo. Niba ubona uruhu rwawe rwumye wakora ibi: Koresha isabune irimo amavuta mu gihe uri koga Koresha amavuta nayo arimo amavuta afata uruhu cyane nka glycerine Kora scrub niba rimwe mu cyumweru aho ubona hatameze neza, uyikoze umubiri wose byaba ari byiza kurushaho. Nubwo haba hakonje rero ni byiza koga (...)
-
Ibintu 7 byagufasha gukunda gukora siporo
Nk’uko bikunze kugaragara abantu benshi ntibakunda gukora imyitozo ngororangingo kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ikintu k’ingirakamaro ku mubiri. Ibi rero ni bimwe mu bintu wakora kugira ngo ubashe kugira ubushake bwo kwitabira sport 1.Ibaze uti kuki nkeneye gukora sport ? Ahanini bizakorohera nuba ufite intego ibigushoboza ushobora kuba ushaka : kunanuka, gusa neza, kongera igihe ubuzima bwawe bushobora kumara ndetse nibindi byinshi. 2. Wibifata nk’igihano Iyo ukoze (...)
-
Akamaro ko guseka ku buzima bwa muntu
Ni kenshi twagiye twumva interuro ivuga ngo” Guseka ni umuti mwiza byongera iminsi yo kubaho” ariko bamwe nanubu ntibaramenya ko abahanga mu by’ubuzima bamaze kwemeza ko ibyo ari ukuri. Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu we ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyiza umuntu abonera mu guseka (...)
-
Akamaro ka avoka ku buzima
Avoka ni urubuto rwera ku giti cya avoka, rukaba rwongerwa ku bwoko bw’ifunguro butandukanye bitewe n’uburyohe bwayo. Muri iyi minsi, avoka ni ikiribwa gikunzwe n’abatari bake, kubera gusobanukirwa akamaro kayo. Avoka iboneka mu mabara atandukanye; aho usanga hari izitukura, izirabura, iz’icyatsi ndetse zikaboneka no mu mashusho atandukanye. Mu rubuto rwa Avoka habamo intungamubiri zirimo Folate, Manyeziyumu, Potasiyumu, Phosphore, Fer, Zinc ndetse na za vitamin A, B, C na K, byose bifite (...)
-
Ibirango ukwiye kugenzura ku mbuto n’imboga uhaha biva mu mahanga
Muri iki gihe iterambere mu bwikorezi rituma imboga n’imbuto byera mu bindi bihugu tubibona kandi bigisarurwa. Ntibitangaje kubona imbuto za pommes zikiri nshya zaturutse muri Afrika y’epfo n’ahandi. Gusa nubwo ibituruka hanze bidufasha, dukwiye kwitonda igihe tibihaha kuko hari ibiba byakwangiza ubuzima bwacu. Gushishoza mu gihe uhaha imboga n’imbuto bizatuma umenya uburyo biba byarahinzwemo bitewe n’ibirango biba biri kuri izo mbuto n’imboga cyangwa se ku makarito byajemo: Iyo ikirango (...)
-
Uburyo bworoshye wakwivuramo ibiheri byo mu maso
Ibiheri byo mu maso bizanwa n’impamvu zitandukanye zirimo ihindagurika ry’imisemburo nko mu gihe umuntu ageze mu bwangavu, umunaniro ukabije, kudasukura neza uruhu rwo mu maso no guhora urusiga ibintu bipfuka utwenge ntubikureho ngo ruhumeka, n’ibindi. Impamvu yose yaba itera igutera ibiheri byo mu maso hari uburyo bworoshye wakoresha mu kubyivura. Uko wakoresha pomme n’ubuki Fata urubuto rumwe rwa pomme yahinzwe hadakoreshejwe ifumbire mvaruganda ukuremo utubuto twayo ubundi uyisye (...)
-
Trichomoniasis, indwara yatera gukuramo inda iyo itavuwe neza
Trichomoniasis, ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko bita Trichomonas vaginalis. Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’aka gakoko ariko yo yitwa trichomonas intestinalis. Iyi ndwara ifata cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abagore bayanduye. Ibiranga umugore urwaye iyi ndwara: Abagore hafi ya bose bagaragaza ibimenyets. Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira: • Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri (...)
-
Iby’ingenzi mu gusukura uruhu rwo mu maso
Hari ibintu by’ingenzi ugomba kuzirikana gukorera uruhu rwawe rwo mu maso kugira ngo ururinde gusa nabi cyangwa kwangirika no kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye ziterwa no kutiyitaho uko bikwiye . Bimwe mu bintu by’ingenzi uzakora usukura uruhu 1.Jya wibuka ko ugomba gukaraba mu maso neza,mbere yo kuryama ugakuraho ibirungo uba wisize ku manywa. 2.Gukora sauna yo mu maso y’amazi ashyushye yonyine nta kindi kirimo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bituma uruhu rufunguka imyanda yose (...)
-
Indyo yuzuye ku mubyeyi utwite ifashe umwana kubyibuha
Hari ibiribwa umubyeyi utwite yakwitaho mu mafunguro ye,maze akabyara umwana wakuze neza kuko yitaweho akiri mu nda,dore ko burya umubyeyi wese iyo atwite aba yifuza kuzabyara umwana ushyitse,ufite ibiro bihagije kandi agashishwa no kumubyara ari munini abyibushye. 1.Umugore utwite akaba yifuza kubyara umwana ubyibushye agomba kwibanda kurya amafunguro y’ibinyamavuta y’umwimerere birimo nk’avoka,ubunyobwa n’ibindi,ndetse ukanyuzamo n’ibindi biribwa byo mu nganda bifite amavuta nka (...)
-
Ibintu 6 abantu bakunze gukora kandi byangiza ubuzima
Akenshi iyo abantu bavuze ibyangiza ubuzima abantu bumva ibyo kurya n’ibyo kunywa bibi no kudakora imyitozo ngororamubiri. Yego nabyo byangiza ubuzima ariko hari ibindi bintu by’ingenzi abantu bagakwiye kureka kuko usanga byangiza ubuzima kandi abantu ntibabiha agaciro kuko babona ko ari ibintu byoroshye Dore ibyo bintu abantu bakunze gukora kandi byangiza ubuzima : Kutababarira : kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko bitera umunaniro ukabije w’ubwonko (...)
-
Uko wakwivura kuva amaraso mu ishinya.
Niba ujya uva amaraso mu ishinya waba uri koza amenyo cyangwa uri kurya, iyi ni indwara ikomeye akenshi ituruka kuri bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa kandi ishobora gukomerera uyirwaye dore ko ishobora gutuma n’ishinya igenda ivaho, bishobora no gutuma amenyo yawe yahunguka. Ni izihe mpamvu zitera kuva amaraso mu menyo ? Indwara y’ishinya y’amenyo (izwi nka gingivitis). Iyi ndwara yibasira abantu benshi, iyo ikiri ku rwego rwo hasi ishobora kuvurwa no kugira isuku ihagije y’amenyo, ukayoza (...)
-
Umumaro w’amashu ku mubiri wacu
Ishu ni ibyo kurya bagiye babeshyera ngo nta ntungamubiri rigira nyamara kandi ubu ni kimwe mu bifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Amashu aboneka mu mabara anyuranye harimo icyatsi, umutuku n’andi, gusa imimaro yayo ni imwe. Muri 75g z Ishu (ubwo ni nka Ishu ryuzuye agakombe gato) dusangamo 17Calories 1g ya poroteyine 2g isukari 1g fibre 47% za vitamini C ukeneye ku munsi 102% za vitamini K ukeneye ku munsi 8% za Manganese 6% za vitamini B9 Harimo kandi na vitamini B6, B1, Calcium na (...)
-
Uko wakuraho ubwanwa n’ubundi bwoya utifuza
Umugore cyangwa se umukobwa ufite ubwanwa n’ubundi bwoya atifuza usanga biba bimubangamiye cyane. Abenshi usanga bahora babwogosha ariko bukanga bukagaruka. Gusa hari uburyo wakoresha ibintu karemano ubwanwa n’ubundi bwoya bikavaho mu gihe wihanganye ukabikora neza nkuko bisabwa. Ibikoresho 1/4 Cy’itasi ya pois chiches ( ni ubwoko bw’amshaza aboneka muri za super markets Ibiyiko 2 by’ifu y’ikirungo bita curcuma ( gikunze kuboneka ahantu hose bacuruza ibiribwa bikomoka mu Buhinde) ¼ (...)
-
Uko wakwivura constipation nyuma yo kubyara
Nyuma yo kubyara usanga abagore bamwe bagira constipation ikaze cyane, ahanini bakaba bayiterwa n’imihindagurikire y’imisemburo, kugira ubwoba bwo kujya mu bwiherero kuko baba bakibabara( ku bakorewe episiotomie n’abafite ibisebe byo kubagwa) . Mu gihe rero ugize constipation nyuma y’igihe gito ubyaye hari icyo wakora cyagufasha kumererwa neza. Kurya amasupu y’imboga : Ihatire kurya amasupu n’amapotaje y’imboga zitandukanye kugirango igogora ryawe rikore neza. Usibye kuba yanagufasha kmu (...)
-
Uko wagira indoro icyeye
Abantu hatari bake baba bashaka kugira indoro icyeye ivuye ku kuba amaso yabo ari umweru. Gusa dr. Felix, uzobereye mu by’isuku we avuga ko kugira amaso y’umweru bidahagiye ngo ugire indoro icyeye ko hari n’ibindi usabwa gukora ngo indoro yawe irusheho gucya. Uburyo bwiza kandi bworoheye buri wese ushaka kugira indoro icyeye Dr. Felix atanga, ni uko wajya ufata ibitonyanga by’umutobe w’indimu ukavangamo ibitonyanga b’umutobe wa karoti ubundi ukabishyira mu maso buri gitondo cyangwa se nijoro (...)
-
Menya byinshi ku bibyimba bifata imyanya myibarukiro y’umugore
Hari ubwoko bw’ibibyimba bikunze kwibasira imyanya myibarukiro y’umugore y’imbere,harimo inda ibyara(vagin),nyababyeyi igizwe ; n’inkondo y’umura,umura, n’imiyobora ntanga,maze bigafata igice kimwe muri ibi harimo ibyo bita ‘’tumeurs cystique’’biba birimo amazi imbere ndetse n’ibyitwa’’tumeurs solide’’biba bigizwe n’inyama. Ibi bibyimba bikaba bikunze kwibasira abagore bari mu kugero cy’imyaka 40 kuzamura,ndetse bikabaviramo kanseri,naho abari munsi y’iyo myaka bo bakarwara ibitarimo kanseri.Ibi bibyimba (...)