Ibyo wakoresha ukagira uruhu rufite itoto

Yanditswe: 18-05-2016

Iyo ufite uruhu rukanyaraye mu maso bituma ugaragara nk’uwashaje niyo waba ukiri muto gusa hari uburyo wakoresha bworoshye ukaba wahorana uruhu rufite itoto niyo wasaza abantu bakajya bakwitiranya n’abakiri bato kuko uruhu rwawe ruba rugitoshye.

Ibintu wakoresha biri mu by’iciro bibiri harimo kwirinda ibitera uruhu gusaza vuba ndetse no gukora mask zigarurira uruhu itoto.

Ibyo uzirinda bituma uruhu rusaza vuba :
Kwitegeza izuba : uko uruhu rukubitwa n’imirasire y’izuba cyane niko biruha ibyago byo gusaza vuba ugatangira no kuzana iminkanyari mu maso kandi ukiri muto.

Kudasinzira bihagije : Ubusanzwe gusinzira bigirira umumaro ubwonko bw’umuntu akaruhuka neza ariko usanga binagera ku ruhu ku buryo iyo umuntu adasinzira byibur amasaha umunani ku munsi usanga uruhu rwe rwarashaje imbura gihe.


Kubura amazi mu mubiri :
Ni byiza ko umubiri wawe utabura amazi ngo ugere ku rwego rwo kumva wagize inyota ahubwo ujye wihatir akunywa amazi na mbere yuko wumva wagize inyota kuko biba byarengeje urugero iyo umubiri ugeze ho ugusaba amazi yo kunywa bikaba byanagira ingaruka ku ruhu rwawe kuko narwo rukenewe ububobere.

Kurya nabi : Iyo umuntu arya ibiribwa bitujuje intungamubiri usanag binagaragarira ku ruhu rwe. Ibi bijyana no kwirinda ibiribw abyanyuz mu nganda kuko haba harimo produits zituma uruhu rwangirika. Ihatire kurya imboga n’imbuto.

Ibindi wakwirinda : kunywa itabi, umunaniro ukabije, umwanda ( ugomba gukaraba neza mu maso akndi ukajya ureka uruhu rwawe rugahumeka ukibuka kurara ukuyeho ibirungo wisize mbere yo kuryama)

Uko wakora mask ituma uruhu rugaragara ko rutoshye
Ibikoresho :

  • Ikiyiko 1 cy’ifu y’ibumba
  • Ikiyiko cy’ubuki
  • Tungurusumu agasate 1

Uko bikorwa

  • Sekura tungurusumu uvangemo ibumba n’ubuki
  • Banza ukarabe neza mu maso kuko ibumba rizirana n’amavuta
  • Isige iyo mvange mu maso ibimarane iminota 20 ubone kubikaraba. Iyi mask ishobora gukoreshwa kabiri cyangwa se gatatu mu cyumweru
    Ibi ni bimwe mu byagufasha kwirinda iminkanyari mu maso no kugir auruhu rwashaje imburagihe.

Gracieuse Uwadta

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe