Akamaro ko guseka ku buzima bwa muntu

Yanditswe: 05-09-2019

Ni kenshi twagiye twumva interuro ivuga ngo” Guseka ni umuti mwiza byongera iminsi yo kubaho” ariko bamwe nanubu ntibaramenya ko abahanga mu by’ubuzima bamaze kwemeza ko ibyo ari ukuri.
Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu we ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyiza umuntu abonera mu guseka bishobora kumara amasaha 24, ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukibagirwa ibindi bibazo.
Akamaro ko guseka ku mubiri:

1. Nkuko siporo ari ingenzi ku buzima, niko no guseka ari ingenzi ku mutima kuko biwufasha gukora neza no kwirinda indwara nyinshi zishobora kuwuzahaza harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Nkuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress, kuko bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, binyuze mu gusohora imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare. Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo biterwa na stress, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

4. Guseka bikuraho ikitwa uburakari n’amakimbirane cyose kuko bigufasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse no gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

5. Guseka byongera ubudahangarwa, kuko bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze binyuze mu kongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara n’ ibindi byibasira umubiri. Nkuko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko uturemangingo tuzwi nka T-cells(ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri )tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.
Ni byiza rero guseka uko ubishoboye, kandi kenshi gashoboka.

yanditswe na Manizabayo.
Photo: google
“”

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.