Ibintu 7 byagufasha gukunda gukora siporo
Nk’uko bikunze kugaragara abantu benshi ntibakunda gukora imyitozo ngororangingo kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ikintu k’ingirakamaro ku mubiri. Ibi rero ni bimwe mu bintu wakora kugira ngo ubashe kugira ubushake bwo kwitabira sport
1.Ibaze uti kuki nkeneye gukora sport ?
Ahanini bizakorohera nuba ufite intego ibigushoboza ushobora kuba ushaka : kunanuka, gusa neza, kongera igihe ubuzima bwawe bushobora kumara ndetse nibindi byinshi.
2. Wibifata nk’igihano
Iyo ukoze ibintu bitakurimo ntumara igihe kirekire ubikora. Hari benshi batangira kujya muri za gym, kujya bakora jogging ariko hari igihe gishira bakabireka. Kugira ngo umare igihe kirekire ukora sport ntukabikore usa nk’uhatirijwe cyangwa ubitegetswe kuko uba ubifata nk’igihano.
3. Ihangane icyumweru cya mbere
Umuntu ugitangira gukora sport atayimenyereye kimwe n’iyindi mirimo imwe n’imwe mu bihe bya mbere yumva afite ububabare, ibi ni ibintu bisanzwe rero kuko uba ukoresha umubiri ibintu utamenyereye kugira ngo bishire rero ihangane ibyo bihe bya mbere uwumenyereze iyo myitozo nihashira igihe uzajya wumva nta kibazo na kimwe siporo igutera.
4. Ihembe nugira icyo ugeraho
Akenshi ikintu cyose gikozwe neza kiranahemberwa niyo mpamvu nukora ka siporo ugata nk’ibiro bike ushobora gufata akanya ukajya nko kwigurira imyenda mishya ijyanye nuko umubiri wawe utangiye kungana kuko urabikwiriye.
5. Fata indyo yuzuye nturenze ibyo umubiri ukeneye
Abantu benshi bareka sport kuko babona nta kivamo iyo hashize iminsi bayitangiye, gusa kugira ngo ubone impinduka bisaba ko urekera aho kurya ibintu bimwe na bimwe byongera ibiro ahubwo ugafata bike umubiri ukeneye ibindi ukaba ubiretse ibi rero iyo bifatanyijwe na sport hagaragara impinduka nyishi cyane ku mubiri.
6. Kugira umuntu mukorana sport
Biba byiza iyo hari umuntu ugutera imbaraga na courage byo gukomeza gukora siporo kuko iyo muri babiri cyangwa benshi aho umwe ananiwe abandi bamufasha gukomeza kugera ku ntego bihaye bikaba byiza kurushaho iyo ari abantu batajya baguca intege.
7. Hitamo siporo wumva yakorohera
Iyo utangiye gukora sport ari ukwigana abandi bishobora guhita biguca intege. Byaba byiza rero uhisemo siporo yakorohera kandi wumva ukunze kurusha uko wakora siporo runaka ngo nuko ariyo inshuti zawe zikora
Ibi rero iyo bikurikijwe bitanga umusaruro kandi ntibikurushya kuko ari ibintu byoroshye kandi bikorwa na benshi.
Benine