Uko wagira indoro icyeye

Yanditswe: 01-08-2016

Abantu hatari bake baba bashaka kugira indoro icyeye ivuye ku kuba amaso yabo ari umweru. Gusa dr. Felix, uzobereye mu by’isuku we avuga ko kugira amaso y’umweru bidahagiye ngo ugire indoro icyeye ko hari n’ibindi usabwa gukora ngo indoro yawe irusheho gucya.

Uburyo bwiza kandi bworoheye buri wese ushaka kugira indoro icyeye Dr. Felix atanga, ni uko wajya ufata ibitonyanga by’umutobe w’indimu ukavangamo ibitonyanga b’umutobe wa karoti ubundi ukabishyira mu maso buri gitondo cyangwa se nijoro ugiye kuryama. Ibyo bituma amaso yawe acya.

Naho kugirango ugire indoro icyeye muri rusange bisaba ko wongeraho no kurya imboga n’imbuto bihagije, ukarya n’ifunguro ryuzuye, ukirinda n’umunaniro. Ibi bizafasha umubiri wawe gucya bitume n’indoro yawe igaragara ko icyeye.

Gucya ku mubiri ntunagaragaze umunaniro bituma ugaragara neza n’indoro yawe ikarusho kugaragaza ko icyeye.

Source ; Afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe