Trichomoniasis, indwara yatera gukuramo inda iyo itavuwe neza

Yanditswe: 01-08-2019

Trichomoniasis, ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko bita Trichomonas vaginalis. Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’aka gakoko ariko yo yitwa trichomonas intestinalis. Iyi ndwara ifata cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abagore bayanduye.

Ibiranga umugore urwaye iyi ndwara:

Abagore hafi ya bose bagaragaza ibimenyets. Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
• Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhindo kandi binuka cyane
• Kubabara uri kunyara
• Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
• Kubangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
• Kubabara mu cyiziba cy’inda kuri bamwe

Ibi bimenyetso akenshi ku bagore birijyana nyuma y’iminsi iri hagati ya 5 na 28 niyo waba utafashe imiti ukaba wakwibeshya ko wakize.

Ibiranga umugabo wanduye iyi ndwara:

  • Akenshi ku bagabo iyi ndwara ntigaragaza ibimenyetso, umenya ko wayanduye iyo uwo mukoranye imibonano umwanduje. Gusa kuri bamwe bagaragaza ibimenyetso bikurikira:
  • Uburyaryate mu gitsina imbere
  • Ibintu bisohoka mu gitsina rimwe na rimwe binuka
  • Kokerwa nyuma yo kwihagarika

Ingaruka ku mugore utayivuje neza

• Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka akaba yakuramo inda
• Umwana uyivukanye aba afite ibyago byo kutageze imyaka 5 akiri muzima mu gihe atavuwe
• Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bikaba byamwongerera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Uko iyi ndwara ivurwa

Ubusanzwe iyo ivuwe hakiri kare ivurwa na metronidazole 2g cyangwa tinidazole 2g unywera rimwe. Iyo uri kunywa iyi miti wirinda gukora imibonano no kunywa ibisemubye. Iyo bitakuvuye ugana muganga akakugenera indi miti.

Uko wakirinda iyi ndwara

• Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, bikunaniye wibuka agakingirizo
• Ku bagore kandi ni byiza ko bakwirinda gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho bogeramo, ibitambaro byo kwihanaguza n’ubwiherero bwicarwaho bwa rusange

Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza no kubwira uwo mwakoranye imibonano kwivuza ugafata imiti neza kandi ukirinda ibyo umuntu ufata imiti agomba kwirinda

Byatanzwe na Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.