-
Amashuri n’ababyeyi bakangurire abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumenya ubuzima bw’imyororokere ku bana ni ingingo ubuyobozi mu karere ka Nyanza busaba amashuri n’ababyeyi kujya bakangurira abana. Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana,hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku birebana no gukangurira abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kajyambere Patrick umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu yakanguriye ababyeyi kurushaho (...)
-
Gukoresha inkoni uhana abana nibyo cyangwa sibyo?
Muri iki gihe abantu bibaza ibintu bitandukanye bijyanye no gukubita abana cyangwa kutabakubita mu gihe babahana. Hari benshi babona ko ari igihano nk’ibindi ariko kandi hari abandi nabo babireka bumva bitajyanye n’igihe ndetse ko byangiza abana. Byumvikane ko iyo tuvuga gukubita abana ari ukubahana ukoresheje inkoni bisanzwe bitari kubababaza kuburyo bihinduka guhohotera kuko guhohotera abana byo birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. Bimwe mu byo ababyeyi bagomba kuzirikana ni ibi mbere yo (...)
-
Ibikorwa bitandukanye wasimbuza TV ku bana
Muri iyi minsi abana batajya ku ishuri ndetse batanajya mu zindi gahunda cyane kubera Covid 19, bakeneye gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo batarambirwa. Nubwo abana benshi biga mu rugo ariko kandi igihe ni kirekire ku buryo bakwiga gusa. Aho kugira ngo rero bakomeze bareba TV mu gihe barangije amasomo dore bimwe mu bikorwa bakora byakwiyongera ku mirimo imwe n’imwe yo mu rugo: Gushushanya bakoresheje amarange. Wabaha nk’ igikuta hanze bashushanyaho. Kudoda imyenda yoroshye, utu (...)
-
Uko wakundisha abana gusoma ibitabo
Gusoma ibitabo ni ibintu byiza ku bana no ku bakuru kuko birajijura. Muri iyi minsi rero aho abana bafite televiziyo hafi, za telephone, imikino ya video, bituma abana batitabira gusoma ibitabo. Ariko dore bimwe mu bintu byagufasha gukundisha umwana gusoma: Kugira ibitabo mu rugo bijyanye n’imyaka y’abana. Bikaba biri aho aho bagera kandi ukababwira ko babisoma ariko ntubigire itegeko. Iyo abana bakuze babona ibitabo mu rugo bagera aho bakagenda babisoma bakazabikunda. Kubasomera inkuru (...)
-
Uko waganiriza abana ku gihe cy’icyunamo
Uko waganiriza abana ku gihe cy’icyunamo Mu gihe turi mu cyunamo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa no gutegura abana kuko batangira kubona amakuru atandukanye no kwibaza ibibazo bitandukanye bitewe n’imyaka bafite. Mu kubategura bya mbere ni ukubaganiriza ubasobanurira impamvu yacyo kuko iyo utabibaganirije babifata nkaho ari ibanga rikomeye bakaba batekereza ibintu bitari ukuri. Dore bimwe mu byagufasha kubaganiriza abana batangiye gukura hagati y’imyaka ( 7-12) nkuko (...)
-
Uko wafasha abana gukoresha neza Telephone na TV
Muri iyi minsi, abana bareba TV cyane ariko kandi benshi bakoresha telephone cyane cyangwa se Ipad. Ibyo muri iyo article turi bwite “screens” Zishobora kuba ari izabo cyangwa ari iz’ababyeyi. Ikoreshwa ryabyo rero rikabije rishobora kugira izi ngaruka ku mwana: 1. kubangamira imikurire y’ umwana mu bintu bitandukanye : abana bareba ari bato cyane batinda kuvuga, ndetse mu gihe kizaza akaba yakwanga ishuri, gutsindwa cyane cyane imibare, kutamenya kwikoreraibyo akeneye ndetse no kunanirwa (...)
-
Uko wakoresha neza umwanya w’ibiruko by’abana
Muri iyi minsi abana batangiye kujya mu biruhuko kandi ibiruhuko niwo mwanya mwiza ababyeyi baba babonye ngo batoze abana babo imico mbonera, imirimo yo mu rugo, n’ibindi. Nyamara kuri bamwe usanga aribwo abana bangirika cyane kuko ababyeyi batamenya uko bakoresha neza ibyo biruhuko by’abana Rinda abana bawe kureba televiziyo cyane n’ibindi by’ikoranabuhanga : Hari ubwo umwana yicara imbere ya televiziyo cyangwa se agakoresha mudasobwa na telefoni zigezweho kuko ari mu biruhuko ukumva nta (...)
-
Uko wakwitwara igihe umwana wawe yabyariye mu rugo.
Birashoboka ko umwana yajya mu ngeso mbi atari uko bamushutse cyangwa se ngo abe yafashwe ku ngufu, ni kenshi biba, aha babyeyi twibuke ko inshingano nyinshi ari izacu kuruta abakozi tureresha cyangwa se ba mwarimu babana n’abana igihe kinini, twumve ko akazi kose dukora ari ukugira ngo abana bamererwe neza, dore ko aribo shema ryacu. Uko byaba byagenze kose yaba yafashwe Ku ngufu, yaba yashutwe, cyangwa yagendeye mu kigare cy’abagenzi be, ni umwana. Ni umwana wawe nta mpamvu yo kumutererana (...)
-
Ibintu 8 by’igenzi abana bose bakenera ku babyeyi babo
Abana bakenera ibintu byinshi kugira ngo bakure neza bazavemo abantu bakuru bafitiye abandi akamaro. Ibi ni bimwe muri byo nkuko bivugwa na Jaques Salomé : 1. Kubaho: ni ukuvuga ibimufasha kubaho: kurya, kunywa, kuryama, guhumeka, kujya mu bwiherero. 2. Umutekano: umwana akeneye kurindwa, gukundwa, kumvwa, kubazwa icyo atekereza ku bimukorerwa. Umutekano no kubaho biri mu burenganzira bw’abana ku rwego mpuzamahanga 3. Kubana n’abandi: kugira aho umwana yibona bifite akamaro gakomeye ku (...)
-
Ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa ukururana n’abasore
Hari imyaka abana bageramo bakagira amatsiko y’imibonano mpuzabitsina. Iyo abana badakurikiranywe neza rero ngo baganirizwe ku bijyanye na byo, abahungu bashobora gutera inda bagenzi babo , abakobwa bakaziterwa. Bishobora kandi guterwa n’ikigare afite ndetse n’amakuru atizewe yakura ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibishuko bitandukanye mu gihe agiriwe nabi n’umuntu mukuru. Umwana by’umwihariko uw’umukobwa utangiye gucudika n’abasore kuburyo watangira kumuba hafi ni ibi: Guceceka: umwana usanzwe (...)
-
Ibyo kwitaho igihe wonsa umwana mutiriranwa
Bijya bibaho ko umubyeyi ashobora kwirirwa atari kumwe n’umwana ukiri muto cyane uri munsi y’amezi 6, maze akamusiga ntamwonse umunsi wose,bitewe n’impamvu zitandukanye kandi umwana uri muri icyo kigero aba agomba gutungwa n’amashereka gusa nta kindi avangiye. Ni gute umubyeyi yonsa umwana batiriranwe? • Umubyeyi agomba konsa umwana agahaga mbere yo kumusiga ngo agende • Ni byiza ko umubyeyi afata nibura isaha yo konsa umwana,mu gihe aziko amusiga buri munsi • Konsa umwana cyane igihe (...)
-
Uburyo wategura umwana uzatangira amashuri y’incuke
Usanga iyo umwana ari hafi gutangira amashuri y’incuke ababyeyi batangira kwitegura bashaka amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi ariko umwana we ntagire gutegurwa na guto ugasanga ibyo kujya ku ishuri bimwikubise hejuru. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko gutegura umwana ugiye gutangira ishuri bwa mbere ari ingenzi ndetse ko bigira umumaro mu kumuremamo icyizere no kwishimira kwiga Mu gihe rero ufite umwana ugiye gutangira ishuri bwa mbere dore uko ugomba kumutegura: Tangira (...)
-
Ibintu bizakwereka ko umukozi afata umwana nabi
Akenshi abakozi barera abana usanga babafata nabi ariko ukaba utapfa kumenya ko babafata nabi. Bamwe muri bo usanga babakorera ibibi byinshi igihe abakoresha babo badahari, ariko bahagera bakigira abantu beza bagaragara nk’abakunda abana. Niyo umukozi yaba yiyoberanya hari ibimenyetso byakereka ko afata nabi umwana iyo udahari. Muri iyi nkuru twabajije ababyeyi bamwe babaga bafite abakozi biyoberanya ariko bakaza kuvumbura ko bafata abana babo nabi iyo babaga badahari. Abo babyeyi bavuga (...)
-
Uko wafasha umwana urya inzara akabireka
Abana bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’itatu usanga akenshi baba barya inzara zabo ndetse hari n’ababitangira ari bakuru bafite imyaka umunani kuzamura. Nubwo kurya inzara nta ngaruka zindi bigira ku bwonko nkuko abantu bakunze kubitecyereza, na none usanga bigaragara nabi ndetse umwana akaba yarya imyanda iri mu nzara no ku ntoki. Gusa ushobora kumufasha akaba yabicikaho. Ingaruka zo kurya inzara Menya ko kurya inzara nta ngaruka nini bigira ku mwana ngo bibe byaguhungabanya ariko na none (...)
-
Ese koko indwara y’ikirimi ku bana abaganga ntibayivura ?
Nubwo abantu bagenda bahindura imyumvire, hari bamwe usanga bakirwaza abana bakihutir aku bajyana mu bavuzi gakondo rimwe na rimwe baba batanewe na leta. Kuri iki gihe usanga hari indwara zifata abana zahawe amazina atandukanye muri zo harimo iyo bise “ ikirimi”. Uzasanga abayirwaje bihutira kujyana abana babo mu bavuzi batemewe bikaba byabagira ingaruka, nyamara iyi ndwara irazwi kwa muganga. Ibiranga umwana wafashwe n’iyi ndwara Iyi ndwara bamwe bita ikirimi ndetse ugasanga bamwe babyita (...)
-
Icyo wakorera umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu ukwiba
Ababyeyi bamwe usanga batizera abana babo kuko b’ingimbi n’abaganvu kuko babiba amafaranga cyangwa se bakababeshya kugirango babone amafaranga y’umurengera. Iyo umubyeyi abimenye usanga bimutera agahinda yibaza icyo yakora ngo umwana we areke iyo ngeso yo kwiba. Niba ufite umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu ukwiba, dore icyo wakora ngo acike kuri iyo ngeso : Jya umusobanurira ingaruka zo kwiba : Ku nshuro ya mbere ukimara kubona ibimenyetso bifatika ko umwana wawe w’umwangavu cyanwga se (...)
-
Uruhare rw’umubyeyi mu gutuma ubwonko bw’umwana bukora neza
Kuba umwana yagira ubwonko bukora neza, ababyeyi be babigiramo uruhare kuva bakimutwita. Kuva icyo gihe ibyo ukorera umwana bagira ingaruka nziza cyangwa se mbi ku bwonko bwe ndetse na nyuma yo kuvuka zigakomeza bitewe n’ibyo umukorera. Kuva umwana akiri mu nda ubwonko bwe butangira gukorwa kugeza avutse, bugakomeza gukura kugeza ageze ku myaka 18. Reka tubanze tumenye imikorere y’ubwonko bw’umwana • Iyo umwana akiri mu nda, uturemangingo tw’ubwonko (tuzwi nka neurones), hakorwa utugera kuri (...)
-
Ibyo kwitwararika igihe wasigiye umukozi umwana urwaye
Umwana wawe ashobora kurwara ariko ukaba utari bureke kujya ku kazi bikaba ngombwa ko umusigira umukozi wo mu rugo. Nubwo utahibereye ngo umwiteho nkuko bigomba, uba ugomba kugira ibyo witwararika kugirango ubuzima bw’umwana ukomeze kubucungira hafi. Gusobanurira umukozi neza uko aza guha umwana imiti : Niba umwana afite imiti kandi akaba ari buze gukenera kuyinywa udahari, ni byiza ko usobanurira neza umukozi uko aza kuyimuha. Ni byiza kandi ko ukomeza gukurikirana ukamwibutsa n’igihe uri (...)
-
Igihe umwana wawe w’umwangavu yambara uko utifuza
Iyo abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’umwangavu usanga imyamabarire yabo, imyogoshere n’imisokoreze biri mu bitera amakimbirine hagati yabo n’ababyeyi kuko baba batabyumva kimwe. Gusa iyo ababyeyi batabyitwayemo neza usanga rimwe na rimwe bigira ingaruka ku mibanire yabo n’umwana no ku mwitwarire y’umwana muri rusange. Mu gihe umwana wawe ageze mu cyiciro cy’ubugimbi cyangwa se ubwaganvu akambara mu buryo utifuza, hari uburyo uba ugomba kumutwaramo kugirango mutagerwaho n’ingaruka mbi. Jya (...)
-
Uko wafasha umwana urya gahoro cyane
Hari ubwo usanga umwana arya gahoro cyanbe ku buryo umuha ibiryo akajya kubimara byahororombye. Icyo gihe ntugomba guterera iyo kuko hari ubwo umwana aba afite ikibazo kibimutera. Muri iyi nkuru turareba zimwe mu mpamvu zitera aban kurya gahoro cyane nuko wabafasha. Impamvu zituma umwana arya gahoro cyane n’icyo wakora Kuba arangaye : Kuba umwana afite ibindi bintu bimurangaje nka televiziyo, abandi bana bakinira iruhande rwe n’ibindi bishobora utera umwana kurangara ntiyite ku byo ari (...)