Umwana uterwa allergies n’amata nuko wamufasha

Yanditswe: 19-05-2016

Hari ubwo usanga abana badakunda amata y’inka kuko umubiri wabo uba udakorana nayo ( allergique au lait de vache) ndetse ugasanga n’ibiyakomokaho nabyo umwana abirya akagira ibibazo cyagwa se akaba atanabikunda. Mu gihe rero umwana wawe ameze gutyo hari ibyo uba ugomba kumukorera byamufasha.

Abenshi bagira allergies ku mata yo kunywa ariko hari nabo usanga baterwa allergies n’ibikomoka ku mata, amavuta bisiga arimo amata ( ikimuri n’andi mavuta akorwa yakoreshejwe amavuta akomoka ku nyamaswa)

Reka tubanze turebe bimwe mu bimenyetso biranga umwana uterwa allergies n’amata

Hari uwo usanaga ibimenyetso bihita byigaragaza ako kanya akimara kuyanywa cyangwa se bikaba byanaza yashize igihe kirekire.

Ibimenyetso by’ako kanya : Hari abana usanga bamara kunywa amata bakabyimba mu maso n’iminwa, kugira constipation, kunanirwa guhumeka neza, guhita agarura amata amaze kunywa, kuribwa mu nda, kwanga kongera kunywa ku mata, kwituma imyanda irimo amaraso, n’ibindi

Ibimenyetso bya nyuma y’igihe kirekire : Hari n’abandi bagaragaza ibimenyetso nyuma y’igihe kirekire banyweye amata y’inka. Hari abana usanga barwaye ibiheri ku mubiri bakishimagura, abandi bakajya barwara constipation idakira, guhora ahumeka nabi,kurwara indwara y’amatwi bita umuhaha n’ibindi.

Gusa na none ugomba kumenya ko bimwe muri ibi bimenyetso bishobora kuba bidaterwa nuko umwana anywa amata y’inka bityo ukaba usabwa kugisha inama umujyanama mu by’imirire cyangwa se umuganga w’abana mbere yo gufata umwanzuro wo kureka guha umwana amata kuko na none amata agirira umwana umumaro mu mikurire ye.

Iyo usanze umwana aterwa ama allergies n’amata nta kindi wamukorera usibye kuyamukuraho ahubwo ugashaka ibyasimbura amata kuko na none amata aba ari ingenzi ku mwana :

  • • Umwana utanywa amata y’inka agomba gushakirwa ibiribwa byiganjemo calcium : Niba uwmana wawe atanywa amata y’inka ushoborac kuyasimbuza ibindi bintu bibobnekamo calcium nk’amata ya soya niba yo ntacyo amutwara, wibanda kandi kumuha imbuto za orange n’umutobe wazo wikoreye. Ibindi biribwa wamuha byiganjemo calcium ni imboga za broccolis, ibishyimbo by’imitonore, beterave, tofu n’ibindi
  • • Niba kandi unywa amata ukaba wonsa nawe uba ugomba kuyahagarika
  • • Ugomba kandi kwibuka kujya ureba ko ibiribwa bikomoka ku mata nka fromage, beurre, yaourt n’ibindi nabyo bimutera allergies ukabihagarika.

Ni ryari umwana yongera kunywa amata ?

Ntabwo iyo umwana aterwa allergies n’amata aba ayavuyeho burundu ahubwo hari ubwo umubiri we uba ushobra kuyakira ntagire ikibazo. Cyane cyane nko ku bana atera constipation bakiri munsi y’imyaka ibiri baba bafite amahirwe menshi yo kuba bayanywa bageze mu myaka itatu cyangwa se ine ntagire icyo abatwara.

Ku bandi berekana ibindi bimenyetso hari abayanywa bageze mu myaka itanu n’itandatu ntagire icyo abatwara. Kuri bamwe usanga batangira kuyanywa gahoro gahoro batoranya ugasanga hari uwunywa inshyushyu ariko ntanywe ikivuguto . Icyo gihe bisaba kumutwara gahoro gahoro yanywaho make ukamureka.

Iyo ubonye ibimenyetso yagaragazaga bigaruka uramureka ukongera ukareka hakanyuramo amazi atandatu ukongera kuyamuha kuko bigoye kumenya imyaka fatizo umwana yanyweraho amata ntagire icyo amutwara bitewe nuko buri mwana wese agira igihe cye. hari kandi ibizami ushobor agukoresha kwa muganga ukamenya ko noneho ntacyo umwana wawe azatwarwa no kunywa amata

Source : doctissimo.fr na journaldesfemmes.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe