Uko ababyeyi basobanurira abana impamvu batandukanye

Yanditswe: 08-03-2016

Nyuma yuko ababyi bafashe umwanzuro wo gutandukanakandi bafitanye abana bahura n’ikibazo gikmeye cyo gusobanurira abana impamvu batandukanye gusa na none ikibazo kigakomera kurushaho bikurikije ikigero umwana arimo n’uburyo abashaka kumva ibyo umubwiye.

Ibyo ugomba kwitaho igihe usobanurira abana bato impamvu mwatandukanye :

  • Kwirinda kuvuga nabi uwo mwari mwarashakanye
  • Kwirinda kuvugana nabi kuri telefoni n’uwo mwari mwarashakanye imbere y’abana
  • Kutababwira nabi igihe bagize icyo bakubaza ku mpamvu yo gutandukana kwanyu
  • Irinde kwinjira cyane mu kubaha ubusobanuro burambuye bw’impamvu yabateye gutandukana
  • Jya wihanganira ibibazo byabo niyo baba bagusubirashamo ibyo wamaze kubasobanurira

Dore ibibazo by’amatsiko abana babaza ababyeyi batandukanye nuko wabasobanurira utabakomerekeje.

Kuki abandi babyeyi bombi babana n’abana babo twe tukaba tubana nawe gusa ? Ibibazo abana bakubaza rimwe na rimwe bishobora nawe kugukomeretsa ariko wihagararaho ukababwira ko iyo abantu bamaze gukura bahitamo mu buryo butandukanye ko ubwo buryo aribwo mwahisemo kandi abahe icyizere ko bizagenda neza.
Ese hari ikosa naba narakoze rikaba ariryo ryabiteye ? Hari ubwo umwana atangira gukeka ko byaba ari ikosa rye ryatumye mutandukana. Mwerurire umubwire ko nta ruhare abifitemo kandi ko mwese mumukunda. Ashobora no kugira amatsiko akakubaza ko uzageraho nawe ukamusiga, uhita umusubiza ko yurukundo rw’umugore n’umugabo bashobora gutandukana ariko ko umwana n’umubyeyi bagomba gukundana iteka.

Ese ntibyaba ari ikosa rya papa cyangwa se mama ? : Hari ubwo abana baba barabonye imyitwarire y’umubyeyi umwe itai myiza igihe mwabanaga, mukaba mwarigeze gutonagana imbere yabo cyangwa se mukarwana. Icyo gihe baba barabonye uwakoze ikosa bikabaguma mu mutwe. Mubwo baba barabonye umunyamakosa uwo ariwe, si ngombwa kubemerera ko ariwe wabaye impamvu. Komeza ujye ababwira ko mwese mubakunda nk’ababayeyi.

Ese hari igihe kizagera mukongera mugasubirana ? : igihe umwana atekereza ko mushobora kuzongera gusubirana ariko ukaba uziko bidashoboka musubize uti : “Ndakumva mwana wanjye ko ushaka ko twakongera tugasubirana kuko aribyo byagushimisha, ariko ntibyashoboka ko twongera gusubirana kuko twasanze ko ibyiza kurushaho ari uko twatandukana.

Ubuse ntugikunda papa cyangwa mama nkuko byahoze ? : Igihe cyose umwana akubajije ikibazo kerekeye ku mubeyeyi we gerageza kumusubizanya ineza kandi mu buryo buvuga undi mubyeyi neza, utamusebeje imbere y’umwana ngo umumwangishe.

Mu gihe ababyeyi batandukanye biba bitotoshye gusobanurira abana bakiri bato impamvu mwatandukanye ariko na none iyo akubajije ntiwamureka ngo ureke kumusubiza ahubwo wakoresha uburyo bumwe mubwo twabonye haruguru akumusubiza agashira amatsiko, uko akura ugenda umusobanurira birushijeho.

Source : Parents.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe