Uko warinda umwana guhungabanywa n’amakuru y’iterabwoba

Yanditswe: 28-03-2016

Iyo abana bageze mu kigero cyo kumva no kureba amakuru bagasobanukirwa n’ibyo bavuze cyangwa se abakaba bayakura mu bandi bana b’inshuti zabo bigana, hari ubwo ayo makuru y’ibitero by’iterabwoba n’intambara ziri mu bihugu bitandukanye bitera umwana .

Urugero nko muri iyi minsi havugwaga cyane amakuru y’ibitero by’ubwiyahuzi byabereye mu Bubiligi ku kibuga cy’indege, hari umwana w’ino mu Rwanda uri mu kigero cy’imyaka 7 warebye ayo makuru kuri televiziyo ariko nyuma aza kugaragaza ko yahuye n’ihungabana nubwo bitari ku kigero cyo hejuru.

Ababyeyi b’uwo mwana bamenye ko umwana wabo yagize ihungabana kuko ise w’uwo mwana yari afite urugendo rwo kuzajya hanze mu mpera z’icyi cyumweru, umwana akimenya ko papa we azagenda mu ndenge atangira kujya yifata akarira ari mu cyumba wenyine.

Nyuma ababyeyi be baje kumubaza impamvu asigaye yigunga akarira ababwira ko ahangayikishijwe n’uburyo papa wabo agiye kujya mu mahanga kandi ku bibuga by’indege byaho nta mutekano uhari.

Birashoboka ko hari n’abandi bana baterwa ubwoba n’amakuru bumva. Ni iki se wakora ngo urinde umwana guhungabanywa nayo makuru ?

Ku rubuga rwitwa medicinet.com batanga inama zikurikira ku babyeyi :
Jya ureka umwana akubaze ibyo yifuza nyuma yo kumva amakuru :
Iyo umwana amaze kumva amakuru nk’ayo hari ibibazi by’amatsiko umwana agira ku buryo itabonye uwo abibaza aribyo bishobora kumutera guhungabana. Niba umwana akubajije ibibazo wimucekekesha ahubwo musubize kandi umusobanurire neza bijyanye n’ikigero c y’ibyo abasha kumva.

Mubwire amagambo amuhumuriza : Iyo umwana yumvise amakuru mabi ashobora guterwa ubwoba no kumva ko hari ubwo byazaba kuri bamwe mu bo akunda. Icyo gihe uba usabwa kumuhumuriza akamwizeza ko hari umutekekano uhagije kandi ko naho byabaye bafashe ingamba zo gucunga umutekano uhamye ko bitazongera kubaho

Sobanurira umwana ingaruka zo kwangana, kwicana, iterabwoba n’ibindi bikorwa bibi : Igihe uganiriza umwana, icyo gihe cyakubera umwanya mwiza wo gusobanurira impamvu agomba kwirinda kugirana amakimbirane n’abandi bana, ingaruka ziterwa n’ubwicanyi n’ibindi bikrwa by’ubugizi bwa nabi. Mubwire ko ibyo byose byashira ari uko abantu babanye mu mahoro kandi ko guhana amahoro bituruka ku tuntu duto, ukamuha ingero zo kwitwara neza igihe akina n’abandi bana.

Jya ugerageza kugenzura ibyo abana bakura mu itangazamakuru : Si byiza ko abana bareba filimi z’ubwicany cyangwa se ngo barebe andi mashusho arimo ubugiz bwa nabi, abantu b’inkomere zikabije kuko bishobora kuza kumugiraho ingaruka akaba yabura ibitosti, kurara arotwaguza, kugira ubwoba n’ibindi.

Fasha umwana wagaragaje ibimenyetso by’ihungabana : Hari abana bumva amakuru nkayo y’ibitero by’iterabwoba n’intambara bakagaragaza ibimenyetso nko kwanga kuryamana aho bararaga, gushaka kugukurikra aho ujya hose n’ibindi.

Jya ugerageza kwianganira izo mpinduka kandi umuganirize umenye icyabimuteye kuko ushobora no kuba utazi ko hari amakuru yamenye akamutera ubwoba.

Gufata ingamba zo kuganiriza umwana buri munsi uko utashye : Hari ababyeyi bamwe batamenya niba abana babo banahuye nayo makuru kuko nta mwanya wo kubaganiriza baba babonye.

Biba byiza rero kwiha gahunga yo kuganiriza umwana buri uko utashye kugirango umwana akugire inshuti ye, ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe bwa buri munsi azajya ahita abikubwira umenye naho wahera umufasha kuko hai nubwo wasanga ari ibihuha yumvanye abakozi n’ahandi hose aba yiriwe mutari kumwe.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwatuma urinda umwana wawe kuba yahungabanywa n’amakuru y’ibitero by’iterabwoba n’intambara ziba ziri hirya no hino ku isi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe