Ibyo kwitwararika igihe uganira n’umwarimu w’umwana wawe

Yanditswe: 20-06-2016

Igihe umubyeyi w’umwana aganira n’umwarimu wigisha umwana we hari uburyo aba agomba kwitwara kugirango ikiganiro bagirana, kibafashe bose kwita ku mwana bafatanyije kurera. Mukarugwiza Annonciatha umaze imyaka isaga cumi n’ibiri mu mwuga w’ubwarimu, aratubwira ibyo umubyeyi w’umwana uri kuganira n’umwarimu we yagakwiye kwitwararika :

Kwirinda kurondogora : Niba usanze umwarimu ku ishuri ugomba kumenya ko aba adafite umwanya munini kuko aba ari bukomeze gukora akazi. Ibyiza wavuga muri make kugirango muze no gufata umwanzuro w’ibyo mwaganiriyeho.

Kubitegura neza : Ni byiza kandi ko uva mu rugo wateguye ibyo wifuza ko waganiraho na mwarimu kuko bituma wa mwanya niyo waba muto muwukoresha neza ukagira n’umusaruro mwiza, ku mubyeyi, ku mwarimu ndetse by’umwihariko ku mwana kuko ariwe uba warabahuje.

Kwitabira kw’ababyeyi bombi : Biba ari ingenzi kandi ko ababyeyi bombi papa na mama bitabira muri icyo gihe cyo guhura n’umwarimu kugirango mu gihe hari ugize ikibazo cy’ingenzi yibagiwe kubaza umwarimu undi amwibutse. Bifasha kandi ababyeyi gufatira hamwe imyanzuro umwana wabo hagaendewe ku ho afite imbaraga nke naho afite imbaraga nyinshi.

Irinde gutera amahane igihe umwana wawe avuzweho ibitari byiza : Ababyeyi bamwe bajya guhura n’abarimu baramaze kwishyiramo isura mbi y’umwarimu nko mu gihe umwana yababwiye ko adakunda umwarimu. Icyo gihe icyo umwarimu avuze cyose kibi ku mwana umubyeyi abifata nabi, agakomeza gutsimabarara ku mwana we niyo yaba ari mu makosa.

Birashoboka ko umwarimu atakumvikana n’umunyeshuri ariko ntabwo bikunze kubaho cyane. Aho kuza ubwira nabi umwarimu bitewe n’amakuru wahawe, icyiza nuko wafata undi mwanzuro mugakemurira ikibazo ku buyobozi bw’ishuri mudateranye amagambo n’umwarimu.

Banza uganire n’umwana : Niba umwana yaratsinzwe bitunguranye, mbere yo kujya kubaza umwarimu uko bimeze, ni byiza ko wabanza ukaganuiriza umwana kugirango ube ufiteho amakuru make. hari nubwo usanga ikibazo kiri mu rugo, wenda agifitanye n’umukozi umurera, amahane abona mu rugo n’ibindi bintu bihungabanya umwana mu muryango.

Ntugatinye kuvuga ibibi biri ku mwana wawe : Hari ubwo umwana wawe aba afite impande agiramo intege nke no mu buzima bwo hanze y’ishuri bikaba byamugiraho ingaruka igihe umwarimu atabimenye ngo amenye uko amutwara mu ishuri.

Gusa hari nubwo usanga umwana afite uko yitwara mu ishuri gutandukanye nuko yitwara hanze. Urugero hari abana baba batinyutse mu rugo nta bwoba bagira ariko ugasanga mu ishuri atavuga acecetse cyane. Niyo mpamvu rero biba ari ngombwa ko umubyeyi n’umwarimu baganira kandi bakavuga ku mande zombi, urubi n’urwiza.

Kuvugisha ukuri ku makuru umwarimu akubaza ku mwana ; Niba umwarimu akubaza amakuru runaka ajyanye n’imyitwarire y’umwana hanze y’ishuri ntugashake kugira ibyo umuhisha. Ibuka ko mwese mufite intego yo guha umwana uburere n’ubumenyi byiza.

Bwira umwana wawe ibyo mwavuganyeho na mwarimu : Ni byiza ko uha umwana amakuru y’ibyo mwavuganye na mwarimu we ndetse n’ingamba mwafashe kandi ukamwumvisha ko byose aribyo kumugirira neza.

Ibi nibyo ugomba kwitwararika mu gihe uganira n’umwarimu w’umwana wawe ku bijyanye n’imyigire y’umwana wawe n’imyitwarire agira igihe ari mu ishuri.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe