Amashuri n’ababyeyi bakangurire abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: 19-12-2021

Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumenya ubuzima bw’imyororokere ku bana ni ingingo ubuyobozi mu karere ka Nyanza busaba amashuri n’ababyeyi kujya bakangurira abana.

Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana,hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku birebana no gukangurira abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kajyambere Patrick umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu yakanguriye ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, bakabarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose,kuko baba barabyaye abana babakunda kandi bagomba kubarinda icyabahungabanya.

Kayitesi Nadine ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore I Nyanza,nubwo adatangaza imibare y’abahohotewe, avuga ko ubu bukangurambaga bwakozwe mu mirenge yose ariko bugatangirizwa mu murenge wa Busasamana kuko ariho hagaragaye ingero nyinshi z’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati “kimwe n’ahandi mu gihugu, I Nyanza naho hagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Busasamana niho byagaragaye cyane niyo mpamvu hatangirijwe ubukangurambaga.

Akomeza avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije ari nayo mpamvu akangurira ababyeyi n’abarimu mu mashuri kujya baganiriza abana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere. Bikazabafasha kwirinda ababashuka no kugira amahitamo akwiye imbere y’uwashaka kubahohotera no kubashuka wese.

Ati “no mu mashuri tubakangurira kuhakorera ubukangurambaga kuko ari ahantu abana benshi bahurira. Bagomba kumenya iby’imyororokere bityo bikabafasha kwirinda icyabangiriza ubuzima cyose no kumenya uko batanga amakuru yacyo.”
Yongeraho ko abana, ababyeyi n’abarezi baba bakwiye gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari uwaba ashatse guhohotera umwana cyangwa ku wamuhohoteye kuko uburenganzira bw’umwana bukwiye kubahirizwa kandi bikaba bireba buri wese.

Umulisa Gaudence umwe mu babyeyi b’I Nyanza avuga ko ihohoterwa muri rusange kuri buri muntu ari ikintu kidakwiye gushyigikirwa. Gusa ngo ku mwana ho ni ibindi bindi.
Ati “ihohoterwa ubwaryo ni ikibazo. N’umuntu mukuru iyo ahohotewe biramushegesha nkanswe umwana. Ntituzarebera kuwabigerageza wese kandi tuzajya tubitangaho amakuru uwabikoze akanirwe urumukwiye.”

Yongeraho ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana we afata uwarikoze nk’ufite umutima w’ubunyamaswa, akaba ari nayo mpamvu ashishikariza ababyeyi n’abarezi bose kurirwanya, buri wese akaba ijisho mu kurinda abana kuko ari ejo hazaza y’u Rwanda.

Safari Viateur
Photo: Google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.