Umwana ubaza cyane nuko wamufasha

Yanditswe: 09-06-2016

Umwana ugeze mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itatu n’ine arafunguka cyane agakunda kubaza ibibazo kugirango arusheho gusobanukirwa ndetse ugasanga n’igisubizo umuhaye akuramo ikindi kibazo bigakomeza kuba uruhererekane. Ibibazo umwana aba abaza bimufasha kwiyungura ubumenyi no gukuza intekerezo ze, ariko hari ubwo usanga ababyeyi batamwakira neza ntibabashe kwihanganira ibyo ababaza.

Ibyo abana bakunda kubazaho

Akenshi uzasanga umwana akunda kubaza ibibazo bijyanye n’icyo umwana yifuza kuzaba cyo mu gihe kiri imbere, insanganyamatsiko zibateye amatsiko nk’urukundo, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi. Gusa na none niba abana bawe nta bibazo by’amatsiko bakubaza ntugahangayike kuko hari abo usanga bahitamo kwikorera ubushakashatsi kurusha kubaza ibibazo.

Uko wasubiza ibibazo by’umwana

Igihe umwana akubajije ikibazo ntukange kumusubiza kandi ujye umubwiza ukuri nubwo utarambura ngo umuhe ubusobanuro burebure. Jya umubwira ubusobanuro abashaka kumva kandi bugufi. Mu gihe umwana akubajije ikibazo udafitiye igisubizo jya umubwira ko uzakimushakira kandi uzabikore.

Mu gihe ukeka ko umwana azi igisubizo cy’icyo akubajije cyangwa se akaba afite igisubizo kitaricyo ashobora kuba yarakuye ahandi, wabanza kumusaba ko yasubiza ikibazo akubajije, wasanga yari akizi ukamushimira, byaba atari byo nabwo ukamushimira ukamubwira ikiricyo. Hari nubwo aba afite igisubizo kituzuye.

Igihe akubaza mu rwego rwo guhakana ibyo wamutegetse

Hari ubwo ubwira umwana ngo ajye kuryama nawe akaba arakubajije ati : “kubera iki ngomba kujya kuryama ?” icyo gihe ntabwo aba akubajije kuko ashaka kumenya ahubwo n’uburyo bwo kugaragaza ko adashaka kuryama. Icyo gihe uramusobanurira ariko ugashyiramo ko agomba no kubahiriza ibyo umubwiye kugirango adakomeza gushyomoranya nawe.

Igihe wumva udashaka kumusubiza

Hari ubwo umubyeyi aba atameze neza akumva adashaka gusubiza ibyo umwana amubajije bitewe wenda no kuba ananiwe. Icyo gihe uramushimira ukamubwira ko ibibazo bye ari byiza cyane ariko ko utameze neza uzamusubiza ubutaha.

Bishoboka ko akubajije n’ikibazo udashaka kuvugaho kubera ko cyaguhungabanije, urugero nko kuba waratadukanye na papa we, gupfusha uwo wakundaga n’ibindi. Ushobora kumubwira uti ihangane ntabwo nkusubiza nonaha nzabikubwira umaze gukura cyangwa se ugasaba undi muntu wa hafi kuzabimusobanurira.

Igihe akubajije ikibazo gikoza isoni mu bantu benshi

Mushobora kuba muri gutembera mu muhanda umwana akabona umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi , akaba arakubajije kandi avuga cyane ati : ‘kuki uriya muntu tureshya akaba afite ubwanwa ?”

Uramubwira uti ndabikubwira neza tugeze mu rugo, ariko ubutaha ntuzongere kumbaza ibibazo byerekeye ku bantu duhuye uvuga cyane. Icyiza ni uko wajya ureka ukaza kubimbaza tugeze mu rugo.

Ibi biri mu byafasha ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite aho bahurira n’abana nk’abarimu n’abandi, bigatuma umwana adatinya kuzongera kukubaza kandi bikazamugirira umumaro wo kongera ubumenyi no gushira amatsiko y’ibyo adasobanukiwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe