Ibintu 8 by’igenzi abana bose bakenera ku babyeyi babo

Yanditswe: 30-10-2019

Abana bakenera ibintu byinshi kugira ngo bakure neza bazavemo abantu bakuru bafitiye abandi akamaro. Ibi ni bimwe muri byo nkuko bivugwa na Jaques Salomé :

1. Kubaho: ni ukuvuga ibimufasha kubaho: kurya, kunywa, kuryama, guhumeka, kujya mu bwiherero.

2. Umutekano: umwana akeneye kurindwa, gukundwa, kumvwa, kubazwa icyo atekereza ku bimukorerwa. Umutekano no kubaho biri mu burenganzira bw’abana ku rwego mpuzamahanga

3. Kubana n’abandi: kugira aho umwana yibona bifite akamaro gakomeye ku mikurire y’umwana. Byaba ari kuba mu muryango, ubwoko, idini, umwana aba akeneye kumenya umwanya we mu muryango, ku ishuri no muri rubanda.

4. Gushimwa: umwana akeneye kugira uruhare mu buzima bw’umuryango, kumva ko afite uruhare mu kugenda neza kw’ishuri, no kubana n’abandi. Hari igihe akenera ubufasha ngo abigereho cyangwa se akabikora wenyine. Buri mwana aba akeneye kumva ko aho ari akenewe kandi yishimiwe.

5. Kwemerwa: umwana akeneye kumera ukwe wenyine . akeneye ko ibitekerezo bye, amarangamutima ye, ibyo akunda byemerwa n’iyo byaba bitandukanye n’iby’ababyeyi be.

6. Gukura : umwana aba akeneye ko abamukuriye bamenya ko ibyo ashaka uyu munsi ataribyo azashaka ejo. Buri kigero agezemo kizana ibyo akeneye bitandukanye.

7. Kugira umwihariko: abana bakeneye kugira umwihariko mu mibanire n’abandi. Ntafatwe mu kigare ko ibyo abandi bakeneye nawe aribyo bimubaho. Ni byiza ko biba bijyanye n’igihe.

8. Kwiyakira: umwana akeneye kumva ko uko ateye nta kibazo ko bibaho kumva ashaka ikintu runaka ubundi akumva atagishaka. Urugero: mu bugimbi aba ashaka kugira umudendezo we ariko kandi akeneye na none ko ababyeyo bamufasha ibintu bimwe na bimwe. Ababyeyi bagomba kumuhumuriza bamubwira ko bibaho.

Ibi rero nibyo abana bakenera, ni byiza nk’ababyeyi gutekereza mu buryo mubiha abana banyu.

Agasaro.com
Photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.