Uko waganiriza abana ku gihe cy’icyunamo

Yanditswe: 07-04-2020

Uko waganiriza abana ku gihe cy’icyunamo
Mu gihe turi mu cyunamo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa no gutegura abana kuko batangira kubona amakuru atandukanye no kwibaza ibibazo bitandukanye bitewe n’imyaka bafite.

Mu kubategura bya mbere ni ukubaganiriza ubasobanurira impamvu yacyo kuko iyo utabibaganirije babifata nkaho ari ibanga rikomeye bakaba batekereza ibintu bitari ukuri. Dore bimwe mu byagufasha kubaganiriza abana batangiye gukura hagati y’imyaka ( 7-12) nkuko twaganiriye na Bénedicte w’umu psychologue w’abana:

1. Basobanurire ko icyunamo cy’igihugu ari igihe abantu bose bo mu Rwanda bafata umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubabwire ibikorwa biba byateguwe (ibiganiro, gushyira indabo ku mva, gahunda zo kwibuka abantu ahantu hatandukanye bagatanga ubuhamya)
2. Babwire iminsi icyunamo kizamara.
3. Babaze ibyo bashobora kuba bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubahe andi makuru wumva ari ngombwa ko bamenya
4. Babwire inkuru nziza z’abaye mu gihe cya Jenoside ( ko hari abantu barokotse, abarokoye abari bagiye kwicwa, abahishe abantu, uko igihugu n’abantu biyubatse nyuma ya Jenoside )
5. Irinde kuvuga ku bwicanyi utanga details nyinshi. Bivuge muri rusange, wirinde kubereka ama video ashobora kuba yaboneka kuri Youtube cyangwa kuri social media.
6. Niba wararokotse Jenoside, wababwira amateka yawe, wirinda kubatera ubwoba. Niba iyo ubivuze urira, ntacyo basobanurire ko iyo umuntu yibutse ashobora kurira.
7. Babwire ko Jenoside yakorewe Abatutsi yarangiye, kandi ko hakozwe ibintu byinshi bigamije gutuma itazongera kuba mu Rwanda kugira ngo bumve ko bo batazaba muri Jenoside.
Mu gihe muganira, ureke bakubaze ibibazo, ubasubize ubabwira ukuri ukoresheje amagambo yoroheje babasha kumva.
Astrida U.

photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.