Uko wafasha umwana igihe yapfushije umuntu akunda

Yanditswe: 07-12-2015

Biragora ko umwana ukiri muto ashobora kwihanganira urupfu rw’umuntu we wa hafi nk’umubyeyi we, uwo bavukana, inshuti ye cyangwa se undi muntu akunda. Nyamara nubwo uwo mwana biba bitamworoheye hari uburyo wamufashamo akabasha kubyumva no kubyakira.

Dore uburyo bwiza wakoresha :

Jya usaba umwana kuvuga ibyo yibuka ku muntu wapfuye : kuba umwana yavuga ibyo yibuka ku muntu wapfuye, ibyo yamukundiraga cyane, kumubaza ibikorwa baheruka gukorana n’ibindi bifasha umwana bigatuma abohoka n’ubwo wowe ushobora gutinya kubimubaza ukibwira ko byaba ari ukumumwibutsa.

Mureke agaragaze amarangamutima ye : Kureka umwana akagaragaza amarangamutima ye nabyo biramufasha. Aho kumubwira umuhumuriza ko hari igihe bizongera kuba byiza, mubwire ko wumva neza uburemere bw’ibihe arimo ibyo bizatuma yumva ko umuri hafi kurusha gutangira kumwizeza ko imbere ari heza kandi yabuze uwo akunda.

Jya uzirikana ibihe bikomeye yagiranaga n’uwo yapfushije bishobora kumwongerera agahinda : ibihe byiza umwana yajyaga agirana n’uwapfuye yakundaga cyane bishobora kujya bimwongerera agahinda bigatuma atabasha kubyakira vuba. Urugero nko ku munsi mukuru w’amavuko we niba umubyeyi wapfuye ariwe wajyaga umwitaho gerageza kumwitaho kuri uwo munsi kugirango ataza kumutekerezaho cyane akumva amukumbuye.

Ihanganire kuba umwana ashobora kumara igihe kinini atarabyakira : Hari ubwo umwana agenda arushaho kubabara kurusha uko yababaye ku munsi wa mbere apfusha uwo yakundaga cyane.

Kumenya ko umwana azatinda kubyakira rero ni kimwe mu bizatuma umufasha, ukirinda amagambo amukomeretsa no kumwereka ko umurambiwe, cyane cyane iyo akunda kukubaza ibibazo byerekeye ku muntu wapfuye.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umwana akibabajwe cyane no gupfusha umuntu yakundaga :

  1. • Bitewe n’imyaka umwana afite hari abo uzasanga bahora barota inzozi zimutera ubwoba cyangwa se akanyara ku buriri kandi atari asanzwe abikora
  2. • Kwigunga ugasanga umwana ajya ku ishuri ntakine n’abandi bana
  3. • Kuribwa ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’umutwe, mu nda n’ahandi
  4. • Kurakazwa n’ubusa ugasanga uyu munsi umwana yasetse ejo akabyuka yarakaye adashaka no kuvuga kandi nta muntu wamubwiye nabi.
  5. • Abandi bagira umujinya bakaba banarwana n’abandi bana cyangwa se bakamena ibintu ku bushake.

Nubwo abana bose batabasha kwiyakira mu gihe kingana, iyo ushyizeho uruhare rwawe ukabona biranze ushobora kwegera abaganga b’inzobere mu by’imitekerereze bakagufasha , cyane cyane mu gihe ubona ko imyitwarire ye idasanzwe irushaho kuba mibi aho kugabanuka.

Source : Naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe