Ibyo wasimbuza inyama igihe umwana yazanze
Inyama ni ingirakamaro ku buzima bw’umwana mu rwego rwo kumufasha gukura neza. Gusa hari ubwo umwana yanga kurya inyama z’ubwoko bwose bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bwe. Mu gihe rero umwana yanze kurya inyama dore ibyo uzajya wibandaho kugirango umwana abonemo intungamubiri yagombaga kubona mu nyama.
Igihe umwana yanze kurya inyama z’ubwoko bwose zaba izitukura, iz’umweru( amafi n’inkoko), jya wibanda kumugaburira amagi, tofu ( bakunze kwita inyama za soya), amashaza, ibishyimbo, ubunyobwa kugeza umwana agejeje ku myaka ine, bizamufasha gukura neza kandi nta ngaruka umubiri we uzagira zitewe no kuba atarya inyama.
Niba umwana anywa amata jya nayo uyibandaho n’ibiyakomokaho nka za fromage na yaourt , n’amata ya soya byose birimo proteins zizamufasha
Ikindi gifasha umwana utarya inyama nuko wajya wongera amavuta mu biryo bye nka margarine n’ibiribwa by’ibinyampeke( umuceri, uburo, ingano,…)
Ihatire kandi ibiribwa birimo fer nk’imboga z’icyatsi, ibinyampeke n’ibindi ariko wibuke ko iyo fer itari iyo mu nyama, yo isaba guhongererwa kugirango umubiri uyikoreshe neza.
Icyo gihe bisaba ko umuba ibindi biribwa biyongerera ingufu nk’inyanya, imboga za broccoli, inkeri, poivrons n’ibindi)
Ugomba kwibanda cyane ku biribwa bibonekamo vitamine zo mu bwoko bwa B12( wagerageza nko kumuha ibihumyo nubwo Vitamine B12 iba irimo nayo idahagije),
Vitamine D ( ibihumyo, imitobe y’imbuto n’imboga , ukanamuha ibirimo calcium(imboga z’icyatsi, soya, ibishyimbo…) na acide gras omega-3( amavuta ya canola, amavuta ya soya, tofu,..)
Kuko bigoye kubona ibiribwa byihagije kuri izi vitamine bitarimo inyama, amata n’amagi hari imiti ikorwa nk’iyitwa Multi vitamins ushobora guha abana bakazibonamo gusa ugomba kubaza abaganga uburyo ikoreshwa, kandi bakabanza bakamenya ko koko umwana afite ikibazo cy’izo vitamine.
Igihe umwana wawe atarya inyama ntiwavuga ko ari ibintu bidasanzwe ngo ugire ubwoba ariko na none ugomba kumwitaho byihariye kuko hari ibyangombwa bimufasha gukura neza abura iyo nta nyama arya.
Source : naitreetgrandir.com
Ibitekerezo byanyu
12 février 2016, 21:52, yanditswe na Alexis turikumw
none tofu wa yikora ute ?
18 février 2016, 16:41
none se nizihe ntungamubili dusanga muli champignons