“Nta ngaruka ibinini byo kuboneza urubyaro bigira ku mwana uvuka nyuma.” Ubushakashatsi

Yanditswe: 08-01-2016

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka zigera ku mwana ukuva nyuma yo gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro kabone n’ubwo umubyeyi yabifata ataziko atwite akabemenya nyuma. Ubwo bushakashatsi bwasanze nta ngaruka zihariye zigera ku bana babyawe n’ababyeyi bakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro zitandukanye n’abatigeze babikoresha.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bavutse 900,000 muri Denmark basanga ko n’abagore bakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro baramaze gusama nta nagaruka zageze ku bana babyaye zidasanzwe.

Brittany Charlton umushakashatsi mu ri kaminuz aya Havard akaba ariwe wari uyoboye ubu bushakashatsi yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko ibinini byo kuboneza urubyaro nta ngaruka bigira ku mwana uvuka nyuma yo kubikoresha.
Yagize ati : “ Ibyo bushakashatsi bwacu bwagezeho turabyemeza kuko twakoresheje uburyo bwinshi butandukanye tukabona ibisubizo bisa”

Ubushakashatsi bwakozwe mbere bumwe na bumwe bwerekanye ko hari ihuriro riri hagati yo gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ifite imisemburo n’ingaruka zigaragara ku bana bavuka nyuma yo kuyikoresha.

Muri ubu bushakashatsi abagore bagera ku 176,000 bakorereweho ubushakashatsi ntibari barigeze bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro, mu gihe abasaga bibiri bya gatatu byabo bari barahagaritse gukesha bene ubwo buryo amezi atatu mbere yo gusama, hakaba na 8% bakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro batazi ko basamye.
Mu byiciro byose by’abana bavutse baje gusanga abavukana ibibazo harimo n’abapfa bavuka bose bari kuri 25 mu bana 1000.

Kuba barabonye ko umubare w’abana bagira ibibazo mu byiciro byise ungana byatumye bemez ako nta ruhare ibinini byo kuboneza urubyaro rugira ku ngaruka zigera ku mwana uvuka nyuma yo kubikoresha.

Source : AFP
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe