6.5% by’abakozi bo mu ngo bari munsi y’imyaka yemerewe gukora akazi

Yanditswe: 07-01-2016

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango “CLADHO” uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buragaragazako 6.5% by’abakozi bo mu ngo barimunsi y’imyaka 16 amategeko y’u Rwanda ateganya ko ugomba kuba ufite kugirango ube wahabwa akazi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 15 tw’u Rwanda, muri uyu mwaka bugaragaza kandi ko uretse abo 6.5 bari munsi y’imyaka 16, abandi basigaye ngo biganje mu kigero cy’imyaka iriha gati ya 16-20.

Mu gukora ububushakashatsi CLADHO yabajije abakozi bo mu ngo b’ibitsina byombi 248 ; Muri bo 59.2% ni abakora imirimo inyuranye mu rugo, mu gihe 16.1% bo ari abakozi bita ku banab’abakoresha babo.

Mu babajijwe, 87% bakandagiye mu ishuri bituma bazi byibura gusoma no kwandika, kandi ngo bavuga ko baramutse babonye amahirwe basubira mu ishuri.

Ubuyobozi bwa CLADHO bwabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko bakoze ubu bushakashatsi bagamije kureba imibereho y’abakozi bo mu rugo ndetse n’imiterere y’imirimo bakora.

Ububushakashatsi bugaragazako abenshi mu bakozi bo mu rugo baba baravuye mu ishuri kubera ubukene, ubupfubyi n’inyota y’ubuzima bwo mu mujyi.
CLADHO ikavuga ko nubwo imibare ari mito, hari abakozi bo mu ngo yagiye ifasha kwiga amashuri anyuranye arimo n’ay’imyuga ;

Bityo igasaba abakoresha babo kujya babaha umwanya n’amahirwe byo kwitabira amahugurwa n’amasomo anyuranye batanga, n’atangwa n’indimiryango inyuranye.

Source : TNT

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe