Amakosa abagore bakunda gukora iyo umwana akoze ikosa

Yanditswe: 19-11-2015

Iyo umwna akosheje ari kumwe na mama we hari ubwo aho mukosora nawe akora andi makosa bikarushaho kuba bibi.

Rimwe na rimwe hari ubwo wumva ko uri mubyeyi udafite imbaraga, ukumva ko uri burwanirirwe n’ikindi kintu. Waba se warigeze kwibona uvuga ngo : “ Ba uretse, ndaza kukuregera papa wawe naza”

Iyo umwana akoze ikosa ukamubwira utyo hari amakosa abairi manini uba ukoze arusha uburemere ikosa umwana yakoze :

Ikosa rya mbere uba ukoze ni uko uba uhaye ububasha bwose undi mubyeyi. Igihe wavugaga ngo ; ‘ Tegereza ndaza kukuregera papa wawe naza’, mu by’ukuri washakaga kuvuga ko nta bubasha na buke ufite ku mwana ariko ko umuntu ufite ububasha buri hejuru hanyu mwese ko ari uwo mutegereje uri buze kuza.

Ubundi butumwa uba uri guha mwana ni ukumubwira ngo burya nanjye nta bubasha mfite ndi nkawe, ndetse rimwe na rimwe akumva ko akurusha ububasha. Ubu si ubutumwa bwiza rero bwo guha umwana kuko byangiza umubano ugomba kubahagati y’umubyeyi n’umwana.

Ikosa rya kabiri uba ukoze ni uko iyo ubwiye umwana kuriya uba umubwiyeko uwo mubyeyi wundi mutegereje uza kuza guhana umwana, ari umuntu mubi.

Niba hari ikintu umwana akoze bikaba bisaba ko ubanza kubaza papa we mbere yo
gufata umwanzuro jya uvuga uti : “ Natekereza ngomba kuza kubigabniriza papa wawe mbere yo gufata umwanzuro. Icyo kintu andi kigomba kuba ari ikintu kiremereye atari twa dukosa duto duto umwana akora ukaba wamuhana bigashira.

Urugero niba umwana wawe yakwibye cyangwa se akabeshya umwarimu we ikintu gikomeye ukabimenya icyo gihe ushobora kubwira umwana ko uza kubiganiraho na papa we ariko utabimumukangishije nabwo ngo yumve ko ariwe uri bufate umwanzuro mubi.

Aho kugirango rero ujye ukangisha umwana undi mubyeyi, ni byiza ko mubanza kubwira umwana impamvu mubanza gufata umwanzuro muri kumwe ku buryo uwo mwanzuro abona ko mwawufatiye hamwe, bitandukanye no kumukangisha ko uri buze kumuregera papa we kuko icyo gihe aba yumva ko umwanzuro uri buze gufatwa na papa we gusa kandi ukaza kuba ari mubi.

Source:empoweringparents.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe