Umubyeyi ujenjetse mu kurera nuko byakosoka

Yanditswe: 04-02-2016

Hari ababyeyi bajejecyera abana mu kubarera ugansanga byica umwana akazakura ari wa muntu udafite icyo yakwigezaho igihe nta wundi muntu wo kumuba hafi ngo amufashe. Hari ibimenyetso byerekana ababyeyi bajejetse cyane mu kurera cyangwa se batetesha abana babo, ingaruka bigira nuko wabikosora hakiri kare.

Urubuga rwandika ku bana rwitwa sleepingshouldbeeasy rwavuze bimwe mu biranga ababyeyi batetesha abana :

Guha umwana ikintu cyose asabye : Kwemerera umwana byose ntabwo ari ikintu cyiza kuko byigisha umwana ko buri kintu cyose kiboneka ku buryo bworoshye ku buryo aba yumva ko ari nkuko wakandagiza ikirenge mu nzira ukagera aho ushaka kujya nta kindi kintu ukoze. Umwana agomba kumva ko nyuma yo gukandigiza ikirenge mu nzira utera intambwe kugeza ugeze aho waganaga.

Kureka umwana agakora amakosa umureba : Hari ababyeyi umwana akora ikosa agahora muri mujye mundekera umwana umwana ntamenye gutandukanya ikiza n’ikibi kuko atazi ingaruka z’icyiza n’ingaruka z’ikibi. Umwana ageraho akagufata nk’umuntu w’umunyantege nke.

Uhora uhinduranya amategeko : Ababyeyi bamwe batetesha abana babo uzasanga nta n’amategeko bagira bagenderaho ariko n’ababigerageza bahora bayahinduranya umwana ntamenye icyo agomba kubahiriza.

Gusezeranya umwana kumuhemba igihe hari ibyo yubahirije : Hari inshingano umwana aba agomba gukora utarindiriye kumushukisha ko uri buze kumuhemba. Iyo itangiye kubwira umwana wawe rero ngo nusukura icyumba cyawe ndaza kukuzanira igikinisho ibyo biba ari uburyo bwo kumwica mu mutwe.

Ushobora kumubwira uti sukura icyumba cyawe, yamara kuhasukura ukamushimira ko akoze neza ukamugurira igikinisho nk’igihembo cy’ibyo yakoze. Igihe usaba umwana gusukura icyumba mubwire uti ni byiza ko uba ahantu heza, aho kumushukisha ko uri bumuhembe.

Umwana wawe niwe ugafatira umwanzuro y’urugo : Hari ubwo usanga abana aribo bayoboye ingo bakurikije ibyifuzo byabo, biga ku mashuri bifuza, murya ibiryo bahisemo, mbese ibintu byose ugasanga ari abana bahitiramo ababyeyi.
Ingaruka zo gutetesha umwana

Umwana watese usanga bimugora kugira icyo yimarira igihe ababyeyi be badahari ndetse agakura ari wa mwana ushashobotse, usuzugura ntamenye kubaha abamuruta, gukura akazabaho mu buzima butishimye kuko yumva byose yarabitewe n’ababyeyi be, gukura atazi kwizigamira n’ibindi

Umuganga w’abana mu by’imitekerereze witwa Dr Phil abinyujije ku rubuga rwe rwitwa drphil.com yavuze uko umubyeyi yakosora uburyo bwo kurera umwana akareka kuba umutesi, akamurera nk’umuntu umushakakira ahazaza heza ;

  1. • Igisha umwana uko isi imeze atangire kuyimenya akiri muto. Yagize ati : “ Uko waba umeze kose mu isi ntabwo ubona buri kintu cyose ukeneye.
  2. • Niba imibanire yawe n’umwana ishingiye ku byo umuha bigaragara( materials) umwana ntazigera na rimwe yumva urukundo rutagira ikigombero rw’umwubyeyi( unconditional love)
  3. • Menya kuvurisha amarangamutima andi marangamuti : Igihe umwana agaragaje amarangamutima ye akarira wimuha ikintu ngo aceceke. Muvurishe andi marangamutima umuhozahoze, umuhendahene umubwira amagambo meza.
  4. • Menya uburyo nyabwo bwo kugaragariza umwana urukundo : Ababyeyi bamwe bibwira ko kugaragariza umwana urukundo ari uko bajyana muri super market akavuga icyo ashaka mukakigura nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko n’ubundi ejo arabimara akakubwira ko utamukunda.
  5. • Fasha umwana wawe kwiha intego mu buzima : uko umenyereza umwana ko buri kintu cyose abantu bakigeraho bagikoreye niko amenya ko hari icyo agomba gukora kugirango agere ku ntego ze.
  6. • Jya ubwira umwana wawe amateka yawe : Kubwira umwana amateka yawe nabyo biramufasha akumva uburyo wize, uko wakoze ngo ugere ku rwego uriho,..

Ni ngombwa ko ababyeyi barera abana mu buryo bukwiye ariko na none ukirinda kuba wa mubyeyi ukaze kuko nabyo byica abana ngo wumve ko nta mpano uzongera guha umwana wawe, uzazimuha hari nibyo azagusaba ukabimwemerera ariko nawe ubona ko bikwiye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe