Uko watoza umwana kutamugurira icyo ashaka cyose

Yanditswe: 30-11-2015

Muri iyi minsi abana bari mu biruhuko kandi tukaba twegereye ibihe by’iminsi mikuru usanga abana barakoze urutonde rw’ibyo bifuza ko ababyeyi babo bazabagurira ahanini ugasanga nibyo basaba bitabafitiye umumaro cyangwa se bikaba bibafitiye umumaro ariko umubyeyi nta bushobozi afite bwo kubimugurira.

Hari ubwo abana bahatiriza bakarira abandi bakivumbura bakanga kurya n’ibindi kugirango babagurire ibyo bifuza, ugasanga umubyeyi yabuze uko abyitwaramo agapfa kubimugurira. Mu gihe rero uhora mu ntambara y’abana bagusaba ko ubagurira ibyo bifuza byose, menya ko hari ibintu byagufasha kumvisha umwana ko atari ngombwa kuzajya ahora abona ibyo ashaka byose :

  1. • Musobanurire ko nta bushobozi mufite bwo kugura ibyo yifuza byose ko ahubwo muba mwazigamiye amafaranga kuzayakoresha ibintu by’ingenzi mukeneye kugirango mukomeze kubaho, nk’icumbi, ibyo kurya, imyamabaro n’ibindi kandi akure azi itandukaniro ry’ibyo umuntu akeneye kugirango abeho ( needs) n’ibyo umuntu yifuza gusa bitari ngombwa kugirango umuntu abeho ( wants)
  1. • Musobanurire ko icyangombwa mu buzima ari ukuba uri umuntu w’agaciro aho kuba umuntu ufite ibintu byinshi by’igiciro bidafite icyo bimaze.
  1. • Jya umwigisha akiri muto kutirukankira ibyo abona mu kwamamaza kuri za televiziyo n’ahandi kuko usanga abana aribo ba mbere batwarwa umutima nibyo babona bamamaza.
  1. • Igisha amwana akiri muto kumenya gaciro ko gukora no guhemberwa ibyo umuntu yakoreye ku buryo akura aziko umuntu abona ikintu cyose ari uko yagikoreye akakivunikira
  1. • Igisha umwana wawe ibibi byo kwigana ubuzima abandi bana babayemo kuko hari ubwo usanga ashaka ko umugurira ikintu yabonanye abandi bana.
  1. • Iga guhakanira umwana wawe ukomeje aho kumubeshya cyangwa se ngo wumve wishyizeho icyaha kuko utabasha kumugurira ibyo yifuza byose. Hari ubwo ababyeyi bakora amakosa bakajya bagurira abana ibyo bifuza byose kugirango babagire inshuti kurushaho nyama ibyo byica umwana ugasanga akuze atazi agaciro ko kwizigamira no kugura ibyo akeneye gusa.
  1. • Suzuma uburyo nawe uguramo ibintu kuko hari ubwo umwana aba yigana umuco akubonano wo kugura ibyo ubonye byose nta gahunda ugira mu kugura ibyo ukeneye.
  1. • Gusa na none umenye ko gukanira umwana kuri byose nabyo atari byiza, ujye umureka igihe ari ngomba agire uburenganzira bwo guhitamo ibyo yifuza ko umugurira.

Ni byiza rero ko umubyeyi atangira hakiri kare akigisha umwana we kujya amugurira ibikenewe aho kumugurira ibyo ashaka byose kuko usibye kuba byangiza umutungo w’urugo binangiza imitekerereze y’umwana.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe