Ingaruka zo gutonesha umwana kurusha abandi

Yanditswe: 12-05-2016

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza inshuro nyinshi ababyeyi benshi bakunze kwisanga hari umwana umwe bakunda kurusha abandi. Nubwo hari ubwo umubyeyi aba yumva afite impamvu ifatika yo gukunda umwana umwe kurusha abandi , hari ingaruka nziza ndetse n’imbi zigera ku mwana wakunzwe kurusha abandi ndetse hari nubwo izo ngaruka zigera ku muryango wose muri rusange.

Mu gitabo cyitwa "The Favorite Child" cyanditswe na Dr Ellen Weber Libby, inzobere mu by’imitekerereze hagaragaramo ingaruka nziza ndetse n’imbi zo gutonesha umwana umwe cyangwa se ugatonesha benshi umwe ukamwanga.

Dr Libby avuga ko kugira umwana ukunze mu mutima wawe nta kibazo kirimo ariko ko ikibazo kivuka iyo utangiye kubafata mu buryo butandukanye. Libby kandi avuga ko hari igihe kuba ufite umwana wumve ukunze ntacyo bitwara cyane cyane iyo bihindagurika no mu gihe buri mwana ugira ikintu yihariye umukundira.

Ingaruka zimwe nziza ku mwana utoneshwa

Ingaruka zo mu bihe birebire zigera ku mwana ukundwa kurusha abandi natbwo ari imbi gusa ahubwo habamo n’ingaruka nziza. Zimwe mu ngaruka nziza zigera ku mwana ukundwa kurusha abandi harimo gukura ari umwana wigirira icyizere kandi agahora yumva ko ari umwana ukomeye mu bandi. Uzasanga uwo mwana avuga ko yizeye ko ibyo ashaka byose azabigeraho kuko yizeye ko ashyigikiwe cyane.

Ibyo bituma abana bamwe bakunzwe kurusha abandi bavamo abantu bakomeye kimwe nuko bishoboka kuri wa mwana wangwa cyane kuko nawe akoresha ingufu zose kugirango yirwanirire bigatuma avamo umuntu ukomeye.

Ingaruka mbi ku mwana utoneshwa

Abana bakunzwe kurusha abandi uzasanga bahura n’ibibazo byo kugira agahinda gakomeye igihe wa mubyeyi wabakundaga cyane yitabye Imana cyangwa se mu gihe cyose atari kumwe n’umubyeyi wakukundaga cyane kurusha abandi.

Usanga umwana umeze gutyo no mu gihe cyo gutandukana by’igihe gito atabasha kubyihanganira. Urugero uzasanga bimugora kuba yakwiga mu cyigo yiga abamo kuko yumva ko atabaho wa mubyeyi umukunda cyane batari kumwe.

Kuba umwana ahora yumva ko ubuzima bwe bushingiye ku mubyeyi umukunda bituma rmwe na rimwe agorwa no kwishakira ubuzima bwe budashingiye ku bw’umubyeyi we wamutonesheje.

Ingaruka ku mwana udakundwa cyane no ku muryango wose muri rusange

Umwana udakundwa ku rugero rumwe nabo bavukana usanga ahorana agahinda ndetse bamwe bikabaviramo indwara y’agahinda gakabije ( depression), uzasanga bene uyu mwana atigirira icyizere ndetse inshuro nyinshi ugasanga umubano we na wa mwana ukundwa uba urimo agatotsi.

Igitangaje nuko abenshi babikurana ukaba wasanga umuntu ageze no mu myaka ya za mirongo itanu akibabajwe nuko ababyeyi be batoneshaga uwo bavukanaga cyangwa se uwatoneshejwe nawe agahora yumva ko umubyeyi wamukundaga cyane yari ukwiye kumuhora hafi nubwo nawe yaba amaze kuba mukuru.

Izo ngaruka zirakomeza na nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo no mu gihe ari bakuru ugasanga ba bana batakundwaga cyane bahanganye na wa mwana watoneshwaga nkaho atari abavandimwe.

Usibye ingaruka zigera hagati y’abana hari nubwo umubano w’umwana n’umubyeyi uhangirikira ugasanga abana bavukana n’abandi batoneshwa ntibiyumvamo ababyeyi babo nkuko bikwiye umwana n’umubyeyi.

Nubwo twabonye ko hari ingaruka nziza zo gutonesha umwana kurusha abandi, twanabonye ko hari ingaruka mbi ndetse dusanga ari nazo nyinshi. Bityo rero ababyeyi bagomba kwirinda kuba bagaragaraho ingeso yo gutonesha, abana bose bakabafata kimwe batitaye ku myitwarire yabo, amanota babona mu ishuri, uburyo batandukanye mu bwiza ndetse no mu gihe ufite umwana utabyaye urera uba ugomba kugerageza kumufata nk’abawe kuko nawe ziriya ngaruka zimugeraho cyane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe