Uko wafasha umwana uhungabanywa na Jenoside atabonye

Yanditswe: 06-04-2016

Nkuko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), mu myaka 22 ishize ihungabana ryagiye rihindura isura aho risigaye rinagaragara mu bana batigeze babona Jenoside.Hirya no hino mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse no ku mu bikorwa byo kwibuka hagenda hagaragara umubare utari muto w’abana bavutse nyuma ya Jenoside bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana n’ihahamuka.

Mu gushaka kumenya uko wafasha umwana muto wahuye n’ihungabana twegereye Madamu Charlotte, impuguke mu by’imitekerereze akaba asanzwe ari n’umujyana w’ingo, abanza kutubwira zimwe mu mpamvu zitera abo bana guhungabana kandi batarabonye Jenoside.

Yagize ati : “ umuntu ntabwo ahungabanywa nibyo yabonye gusa kuko nibyo yumva, ibyo areba ku mashusho niyo byaba byarabayeho adahari we asa naho yishyize mu mwanya w’umuntu byabagabo agasa naho ako kanya yimutse akajya mu yindi si.

Usibye na Jenoside umwana abazi nez ako yabayeho hari ubwo umwana areba filimi kandi abizi nez ako ari ibintu bitabayeho bikamugiraho ingaruka|”

Madamu Charlotte akomeza avuga ko na none ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi zigera no ku bana nabyo bikaba byabatera guhungabana.

Yarongeye ati : “ Ubu hari abana bahungabanywa n’ingaruka za Jenoside kuko nabo zibageraho ugasanga nk’umwana nta nyirakuru agira, ba nyirasenge ntabo n’abandi bo mu muryango, yabona abandi bana babafite akibaza impamvu we atabafite.

Hari nubwo umubyeyi we nawe ubwe aba yarahungabanye nawe ubwe atariyakira bikagend abikagera no ku mwana we kuko icyo gihe umubyeyi nawe ntaba ashobor aguhumuriza umwana, rimwe na rimwe ibibazo by’amatsiko abana baba bafite nabyo ugasanga adashobora kubimusubiza”

Nkuko ubushakashatsi bwakozwe n’inzego z’ubuzima bugaragaza ko abana bari mu bugimbi no mu bwangavu aribo bakunze kwibasirwa n’ihungabana kandi batabonye Jenoside, mu gihe ufite umwana wahungabanye cyangwa se ukaba hari uwo umuturanyi uzi dore uko wamufasha :

Kumuha icyizere : icya mbere cyafasha umwana nuko wamuha icyizere kuko akenshi abana baba bafite ubwoba ko Jenoside yazongera ikabaho. Muhe ingero zifatika zaho igihugu kigeze kiyubaka bizarushaho kumuha icyizere

Ha umwanya uhagije umwana avuge ibimuri ku mutima : Si byiza ko ubuza umwana ngo umupfukirane areke kuvuga ibyo atekereza. Reka umwana avuge ibyo atekereza umutege amatwi ariko wirinde kumuhatira kuvuga.

Kumuba hafi : Abana baba bafite ubwoba bwinshi ku buryo ari nacyo kimenyetso benshi bagaragaza cy’ihahamuka. Usabwa rero kumuba hafi, ibyo agusabye yumva ko byamuha umutekano uruseho ukabimuha aho kumubwira nabi ngo ari kwiry, cyangwa se ngo ari kwikoza ibintu nk’iby’abana kandi ari mukuru.

Muhe uburenganzira agire imyanzuro imwe nimwe abafatira mu rugo : Hari ikindi cyafasha uwo mwana nko kumuha uburenganzira akagir aumwanzur abafatira mu rugo, nko guhitamo ibyo muri burye, aho mutemberera, inshuti mujya gusura, n’ibindi bituma yumva aruhutse.

Mwereke urukundo rwinshi rudasanzwe : mu bihe nk’ibyo umwana aba akeneye urukundi rudasanzwe no kumva ko yitaweho cyane. Muhe iminota yo kumuba hafi ku buryo abona ko uri kumwitaho bitandukanye n’ibisanzwe.

Ubwo ni uburyo wakoresha mu gufasha umwana wahungabanye cyane cyane ku bana bakiri kubyiruka bahungabanywa na Jenoside kandi batarayibayemo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe