Uburyo wafasha umwana wanga gukoresha pot

Yanditswe: 05-05-2016

Abana bamenya gusaba pot no kuyikoresha neza ku buryo batinyaraho cyangwa se ngo bitumen mu myenda mu kigero gitandakunye aho usanga abenshi babimenya hagati y’umwaka n’igice n’imyaka itatu. Nyara hari ubwo abana bamwe babatoza gukoresha pot bakayanga ugasanga biteye ababyeyi guhangayika cyane cyane ko hari ubwo umwana aba ari hafi gutangira ishuri hari ubwo ahubwo aba akwiye kuba atangiye kwiga gukoresha ubwiherero.Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho uko wafasha umwana wanze kwicara kuri pot.

Niba umwana asa nushaka kuba yakoresha ubwiherero ukaba ufite ubwiherero bumeze neza wamureka akaba aribwo akoresha aho kwirirwa umuhendahendera gukoresha pot.

Ariko na none niba yanga gukoresha pot kandi akaba akiri muto atabasha gukoresha ubwiherero icyo wakor anuko wamureka ukamuha igihe gito ibyo kumuhendahenda no kwumwicazaho ku ngufu ukaba ubiretse. Hari ubwo abana bo muri icyo kigero ahanini utemenya icyo bashaka kuko bashobor akuvuga yego bashaka kuvuga oya cyangwa se bakavuga oya bashaka kuvuga yego. Kumereka rero akaruhuka uko guhora umutoteza no kumuhendahendera pot bizagufasha kumenya mu by’ukuri icyo aba ashaka kuvuga. Wafata nk’icyumeru cyangwa se ibyumweru bibiri waramuretse ibya pot warabimwibagije.

Mbere yuko wongera kumusubiza kumwicaza kuro pot, kora impinduka. Ushobora kugura indi pot itandukanye niyo yari asanganywe ariko azicaraho akumva ameze neza kuko abana bato burya bakumva ko nta kintu kibabangamiye. Ikindi kandi ukabikora mu gihe ufite umwanya n’umwana akaba afite umwanya. Ushiobora nko kubitangira ari muri week end ntakikwihutisha.

Ikindi ugomba kuzirikana nuko umwana atahita amenyera kwicara kuri pot ako kanya.

Niba umwicajeho ukabona aragukundiye, ubutaha ujye ureba ya masaha aba akeneye kujya mu bwiherero. Urugero nk’iyo hashize iminota mike umwana amaze kurya. Uko yicaraho kumva yifuje kunyara cyangwa se kwituma bizatuma amenya ibimenyetso bimwereka ko abishaka ubutaha azajye ayisabira.

Gusa na none ugomba kumenya ko hari ubwo ushobora no gushyiramo ako karuhuko mu gihe wongeye gutangira nabwo umwana akayanga. Bisaba rero ko wirinda kumubwira nabi cyangwa se ngo umwicazeho ku ngufu. Uramuhendahenda ukamwemerera impano uri bumuhe ariko ukirind akuba wamushyiraho ku ngufu cyangwa se ngo umubwire nabi.

Komeza kwihangana igihe ubona ko akomeje kubyanga kuko abana bose ntabwo ariko bamenyera rimwe gukoresha pot. Ntukajye umugereranya n’abandi baba bakuru be cyangwa se abandi bana uzi ngo ujye umubwira ko mukuru we we yamenye gukoresha pot akiri muto kuri we cyangwa se ngo undi mwana muturanye we azi gukoresha pot kandi ariwe muto.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha gukundisha umwana gukoresha pot ariko ukabikora wirinda guhangayika cyane kuko aban bose atariko bamenyera rimwe ibintu byose.

Source : babycenter.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe