Igihe umwana atangiye ishuri akanga umwarimu

Yanditswe: 25-01-2016

Iyo umwana atangiye ishuri bwa mbere ashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye kuko biba bitamworoheye kumenyera ubuzima bushya aba yinjijemo. Zimwe mu mbogamizi ahura nazo zishobora kuba kwanga umwarimu we bikamutera no kwanga ishuri.

Mukarugwiza Annonciatha, umaze imyaka isaga 13 akora umwuga w’ubwarimu yagiriye inama ababyeyi avuga icyo bakora igihe ibyo bibaye ku mwana wabo :

Banza ushake impamvu itera umwana kwanga umwarimu : igihe umwana agitangira ishuri hari ibintu byinshi bishobora kumuterra kwanga umwarimu. Rimwe na rimwe umwana abona ko mwarimu adakora nk’ababyeyi be kuko aribo aba yaramenyereye, iyo mikorere itandukanye y’umwarimu n’ababyeyi ishobora gutera umwana kwanga umwarimu. Umubyeyi agomba kumenya ko umwana azabona ibitandukanye ku ishuri akigisha umwana hakiri kare ko n’igihe umwarimu yabaye strict agashyiraho amategeko amugoye aba agomba kwihangana.

Kugirana umubano mwiza n’uwo mwarimu : Iyo umwana abona umubyeyi we afitanye umubano mwiza n’umwarimu bituma nawe yiyumvamo mwarimu. Uwo mubano mwiza ntibivuze kujya kumureba buri munsi ku ishuri, ushobora kumuhamagara kuri telefoni n’ubundi buryo bwose wakoresha ariko umwana akabona ko umwarimu afatanya n’umubyeyi kumwitaho.

Gutera umwana umwete ukamwumvisha ko bizahinduka : Umwarimu ashobora no kuba afite amakosa ariko nawe wamwumva kuko guhita umenyera abanyeshuri bose bashya ukamenya nuko ubitwaraho ntibiba byoroshye. Gusa uko iminsi ishira umwarimu agenda amenyera uburyo bwiza azakoresha kuri buri munyeshuri bukamunogera. Jya uganiriza umwana umwihanganishe kandi umubaze uburyo yifuza bwamubera bwiza.

Jya witabira inama z’ababyeyi : Niba bikomeje kutagenda neza umwana agakomeza kugaragaza ibimenyetso byo kudakunda umwarimu afite, bishoboka kuba ari umwarimu mubi abana bose bakaba batamukunda. Iyo ugiye mu nama y’ababyeyi rero niho mwese mumenyera ko umwarimu afite ikibazo kuko ababyeyi basanga bagihuje kibaba cyabonerwa umuti.

Mu gihe rero utangije umwana ishuri akaba yahura n’ikibazo cyo kudakunda umwarimu ibyo bishobora gutuma ufasha umwana wawe, akibonamwo mwarimu kuko iyo umwana adakunze umwarimu no kwiga kwe biragorana ngo abe yatsinda.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe