Icyo wakora igihe umwana yanga kujya ku ishuri

Yanditswe: 26-05-2016

Hari ubwo umwana yanga kujya ku ishuri agasa naho ajyayo ku gahato akabikora umunsi umwe icyumweru kikarenga bikaba akamenyero kuri we. Icyo gihe umwana aba afite ikibazo ugomba gukurikiranira hafi akongera gusubira mu mimerere yo gukunda kujya kwiga nkuko yari abisanganywe.

Reka tabanze tumenye impamvu zishobora gutera umwana kwanga kujya ku ishuri
Umwana ashobora kwanga kujya ku ishri kubera impamvu nyinshi zitandukanye arizo :

  1. • Kuba yumva adashaka gutandukana n’ababyeyi be kuko atinya ko hari ikibi cyababaho cyangwa se kikamubaho ababyeyi badahari
  2. • Kuba atisanzura ku bandi bana bigana
  3. • Kuba ku ishuri yigaho hari ibibazo bimubagamiye ahurirayo nabyo ( nko kuba ubwiherero bwaho atabukunda, kuba adakunda ifunguro babagaburira,..)
  4. • Kuba atifitiye icyizere akaba atinya gustindwa mu ishuri no gusekwa n’abandi bana
  5. • Kuba afite ibibazo mu myigire akabona adafata amasomo bamuha ku rugeri abyifuzaho
  6. • Kuba ababyeyi be baramurindaga cyane akumva ko bagomba kumuhora iruhande
  7. • Kuba ahangayikishijwe n’impinduka zabayeho( guhindura ikigo yigagaho, guhindura umwarimu,..)
  8. • Kuba mu muryango we harimo amakimbirane hagati y’ababyeyi
  9. Wakora iki ?

Wikomerera umwana ko asiba ishuri ahubwo musobanurire mu gihe wamenye impamvu yabimuteye umubwire ko kugira ubwoba bwo gutsindwa n’ibindi ari ibintu bisanzwe ariko ko agomba kubirenga

Mukurikirane urebe ko nta kibazo yaba afite ku ishuri kumutera kwanga kwiga ubaze ubuyobozi bw’ikigo y’igaho n’abarimu bamwigisha.

Irinde kumushyiraho imbaraga umubwira nabo ngo umutuke ahubwo mubwizanye ineza
Muganirize umukuremo ibitekerezo bibi umubwire ibyiza byo kwiga

Komeza umukurikirane umenye ko ubwoba bwamubuzaga kwiga bugenda bugabanuka
Ubu ni bumwe mu buryo wafasha umwana wanga kujya kwiga nta cyibazo cy’uburwayi afite akabikora iminsi irenze umwe bikaba byamubaho nk’akamenyero.

Source : Naitreetgrandir

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe