Uko warinda umwana ingaruka zo kunyunya urutoki na tetines

Yanditswe: 31-03-2016

Iyo umwana akunda kunyunya urtoki cyangwa se ababyeyi be bakaba baramumenyereje kumuha tetines, hari ingaruka bigir akuri uwo mwana ndetse zikaba zaba ingaruka z’igihe kirekire. Ni muri urwo rwego tugiye kureba zimwe mu ngaruka zigera ku mwanya ukunda kunyunya urutoki na tetines n’uburyo warinda umwana kugerwaho n’izo ngaruka.
Ingaruka zo kunyunya urutoki cyangwa se tetines ku mwana :

Ababyeyi bamwe bibaza niba bareka abana babo bakonka urutoki cyangwa se niba babaha tetines, icyo umwana yaba akoresha cyose kigira ingaruka uretse ko zimwe ziba zihariye nkaho cyane cyane kuzakura umwana ku konka urutoki biba byigoye kurusha kumukura kuri tetines.

Ibi byose kandi bigira ingaruka cyane iterwa n’umwanda kuko urutoki cyangwa se tetine bishobora kuba bidafite isuku ihagije bikaba byagira ingaruka ku mwana zizanywe no kurya imyanda.

Usibye ikibazo cy’imyanda umwana yakura mu kurya intoki na tetines hari ingaruku inakomeye cyane ku miterere y’amenyo n’ishinya by’umwana ukunda kunyunya urutoki cyangwa se akaba yaramenyerejwe guhabwa tetines ngo umurangaze atarira. Amenyo y’umwana ashobora kumera ataringaniye nkuko bisanzwe ukazabona ariho umwana agize impingikirane cyangwa se ishinya ye ikaba itareshya hamwe yabyimbye ahandi ari hinjiyemo imbere bigatuma n’amenyo ye atareshya

Indi ngaruka izanywa no kunyunya intok na tetines ni uburyo imikaya ikoreshwa igihe umuntu ahekenya cyangwa se ari kuvuga itangira gukora nabi, ukazasanga umwana ahekenya nabio igihe ari kurya ndetse no kuvuga bikaba byamugora.

Hejuru y’ibyo byose, iyo umwana atangiy ishuri akinyunya urutoki, usanga abandi bana bamuseka bikaba byamutera kumva atisanzuye mu bandi bana.

Uko wakura umwana ku kunyunya urutoki cyangwa se tetines
Iyo umwana amaze kuzuza umwaka aba ashobora kureka kunyunya urutoki cyangwa tetines gusa bisaba kwihangana kuko abana bose ntibabirekera rimwe dore ko biba ari akamenyero umwana afite kuko umwana atangira kunyunya urutoki akiri mu nda ya nyina.

Dore bimwe mu byafasha umwana :
Irinde kumugereranya n’abandi bana :
Kumubwira ko kureka kunyunya urutoki cyangwa se tetines ari byiza, ntibivuze ko uzajya umuzererez aimbere y’abandi ngo umuhe urugero ku bandi bana bato kuri we batanyunya urutoki. Irinde kumuha ibihano n’ibindi byos ebyamubabaza ahubwo unmushimire igihe yamaze umwanya adatamiye urutoki

Jya umubwira ibibi byo kunyunya urutoki : Ushobora nko guhengera ari ku munsi mukuru w’amavuko ye, mu ijambo umubwira ukamubwira ko ubu yabaye umuntu mukuru kandi ko abantu bakuru batarya intoki.

Tangira kubimwangisha akiri muto : Ababyeyi bamwe bashyigikira ko abana babo barya intoki abandi bakabagurira tetines kugirango bibarangaze. Si byiz arero ko wamenyereza umwana guhita umugurira tetines cyangwa se ngo ujye uucomeka urutoki igihe ari kurira cyangwa se ashaka gusinzira kuko kubimukuraho biba buizakugora. Niba umwana ubona akunda kunyunya urutoki jya utangra umubuze hakiri kare abikore aziko ari ikosa bizatuma abicikaho vuba.

Jya ushaka ibintu bindi bimurangaza : Igihe umwana akunda kunyunya intoki mu rwego rwo kwirangaza, wajya umushakira ibindi bituma atihugiraho cyane. Mushakire ibikinisho bizajya bisaba ko akoresha amaboko yose.

Saba abantu uzi yezera cyane bamukubwirire ububi bwo kunyunya urutoki : Abana bagira abantu bizera ibyo bavuz ekandi bakabyibahiriza. Uwo muntu ashobor anko kuba ari mwarimu we, umuganga umukurikirana bamenyeranye, umuntu runaka wo mu muryango. Saba uwo muntu kuzajya amubuza kunyunya urutoki amubwire n’ibibi byabyo azarushaho kumva ko ibyo akora ataribyo.

Ibyo ni bimwe mu byo wamenya ku ngaruka zo kunyanya urutoki cyangwa se tetines ku mwana n’uburyo warinda uwmana izo ngaruka umufasha kureka kunyunya urutoki cyangwa se tetines.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze Murakoze kutugira inama nanjye mfite umwaba agizimyaka biri n’igice ariko nibaza icyo nakora kugira nga abireke,gusa birambabaza kuko mba numva bimbangamiye kubera ko ibyo nakora byose arwara inzoka kandi ntako ntagize.murakoze mutwigisha ibintu byinshi.

  • murakoze Cyane Imana ibahe umugisha

  • NANJYE MURAMFASHIJE CYANE UBU UWANJYE AGIZE AMEZI 11 ARIKO AKUNDA KUJYA HASI CYANE AKAMBABAMBA ARIKO AGAHITA AFATA RWA RUTOKI N’ITAKA NO MU KANWA NKABURA UKO NGIRA PE UBU NARUMIWE INZOKA HAFI AHO MBESE NUKURI NSHUTI NARUMIWE GUSA MURAKOZE
    SINZI NIBA UBU HARI INAMA MWANGIRA NGO MBIKORE ABICIKEHO KUKO NTAKO NTA GIZE KUKO AFATA IGIKINISHO MUKABOKO KAMWE AKANDI MU KANWA PE NARUMIWE.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe