Ibyiza kujyana abana gusenga

Yanditswe: 31-10-2015

Hari ababyeyi bamwe badakunda kujyana abana babo iyo bagiye gusenga ugasanga abana batajya bajya ku ursengero na rimwe kuko ababyeyi babo bavuga ko iyo babajyanye babasakuriza ntibasenge neza. Nyamara burya hari ibyo ababyeyi baba bahombya abana kuko kujyana umwana gusenga bimugirira umumaro munini :

Kumenyera kubona abantu atari azi : Iyo umwana ajya gusenga hari abantu abona bashya ndetse ugasanga anatinyuka aho abantu benshi bari. Iyo ari wa mwana muto uataratangira ishuri niyo ageze ku ishuro ntatinya kuko aba yaramenyereye kubona abantu benshi atazi.

Gukunda ibihe byo gusenga : ntabwo wavuga ngo uzatoz aumwana gukunda gusenga ari uko yageze mu myaka yo kumenya ubwenge, ahubwo utangira kubimutoza akiri muto agakura abikunze yaranabimenyereye.

Kwiga inyigisho zimufasha gukura mu mutwe : Ku nsengero nyinshi haba amageraniro y’abana ari ku kigero cy’abao aba abafasha gukura neza ndetse no mu bihe byabo by’ahazaza ugasanga batandukanye n’abana batigeze magira amahirwe yo kujya gusenga bakiri bato.

Gutinyuka kuvugira mu ruhame : muri ya materaniro y’abana usanga bana baba bavuga badatinya kuko bose baba banga bigatuma bakura badatinya kuvugira mu ruhame bahereye ku kuba bajyanwa mu materaniro yabo aho bigs ibyigisho byabagenewe.

Gukura mu by’umwuka : umwana ujya gusenga usanga hari ibintu byinshi byo muri
Bibiliya ahamenyera ndetse ugasanga aba anafite amatsiko yo kumenya byinshi biruseho biba bizamugirira umumaro igihe yatangiye kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.

Ni byiza rero ko ababyeyi bamenyera kujyana abana babo ku nsengero aho kubasiga mu rugo kuko biba bizabagirira umumaro mu bihe bizaza nkuko tumaze kubibona.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe