Uburyo bwiza bwo gukoresha umwana umukoro mu rugo

Yanditswe: 25-02-2016

Abana batangiye ishuri, akenshi batahana umukoro ( devoirs) baba bari bukore bageze mu rugo ariko rimwe na rimwe ugasanga ababyeyi batita ku gukoresha abana umukoro bahawe cyangwa se n’ababakoresha bakabikora ku buryo butari bwo bigatuma nta musaruro bitanga.

Mukarugwiza Annonciatha umwarimu ufite inararibonye mu mwuga wo kwigisha aratubwira uburyo bwiza umubyeyi aba agomba gukoresha umwana umukoro yahawe :

Kumushakira ahantu akorera heza : mu ngo zimwe na zimwe usanga igihe umwana akora umukora yahawe nta gaciro bamuha ugasanga abandi bana baramusakuriza, ababyeyi bamwe bakamuhamagara ngo bamutume, abandi bagacana televiziyo usanga ahantu akorera ntihamuha umwanya wo kwiyumva mu masomo arimo.

Kumumenyereza gusubira mu masomo : Umwana wamenyereye gusubira mu masomo ye niyo uwo munsi nta mukoro afite biramufasha nko mu gihe hari ubutumwa ku ishuri bamuhaye bigatuma abyibuka kuko yarebye mu makaye. Mufashe guha agaciro uwo mwanya umuhe gahunda agomba kugenderaho.

Ushobor akumukorera gahunda azajya akuriza igihe ageze mu rugo. Tuvuge wenda ukaba wavuga uti igihe umwana ageze mu rugo agomba kubanza gukaraba, agakora umukoro yavanye ku ishuri, agakurikizaho gukina nyuma yo kurangiza umukoro.

Mube hafi igihe ari gukora umukoro : Igihe umwana ari gukora umukora yahawe ni byiza ko umubyeyi amuba hafi umenye aho agira imbaraga nke , bizagufasha no kumenya ko ari ngombwa kumushakira umwarimu wo mu rugo.

Kwirinda gukopeza umwana : Igihe umwana akubajije ikibazo bamuhaye mu mukoro si byiza ko wahita icyimubwira we atabanje kwishakira. Mureke abanze asubize uko abizi ni biba ngombw aumuhe inger zimufasha kumva ikibazo neza no kumwereka inzira y’igisubizo ariko wirinde guhita uvuga igisubizo.

Ihangane kandi wirinde kubwira umwana nabi : Abana bagira uburyo bwo gufata butandukanye hari abafata vuba ibyo biga abandi ntibabifate vuba. Niba uhisemo kuba umwana wawe hafi igihe akora umukoro jya wirinda kumubwira nabi no kumurambwirwa kuko ubuno akora gahoro. Hari ababyeyi usanga bakankamira abana igihe bari kubigisha bikarushaho gutera uwmana ubwoba.

Ntugatonganye umwana igihe yatsinzwe ahubwo mufashe kwikosora : Nibaumwana yakoze umukora agatsindwa wimubwira nabi , ahubwo mureke afate umwanya wo kwikosora niba hari ibyo yishe kandi ubizi umwereke uko yari bubikore neza.

Ni byiza rero ko mu gihe umwana yatahanye umukoro umubyeyi amufasha kuwukora atari uburyop bwo kumubwira ibisubizo ahubwo akamutegurira ahantu heza akorera, kumutera umute no kumuba hafi, urwo nirwo ruhare rw’umubyeyi ruba rukenewe mu gukoresha umwana umukoro( devoir/ homework)

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe