Impamvu ushobora gusama kandi uri mu mihango

Yanditswe: 19-04-2016

Akenshi abagore n’abakobwa bibwira ko badashabora gutwita igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bari mu mihango yewe ugasanga nta n’ubundi buryo bwo kubarinda gusama bizeye usibye kuba bitwaje gusa ko bari mu mihango.

Ibi biba ari uwkibeshya kuko no ku mugore cyangwa se umukobw auri mu mihanga hari amahirwe menshi yo kuba yatwita bitewe nuko ukwezi kwe guteye. Byose bisaba rero kuba usobanukiwe n’’imiterere y’ukwezi kwawe kugirango wemeze ko koko udashobora gutwita uri mu mihango.

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa Parents.com, Dr Hakakha inzobere mu buzima bw’imyororkere, yavuze ko gusama uri mu mihango bishoboka cyane ku bantu bagira ukwezi kugufi.

Nkuko byagaragajwe ko intanga ngabo zifite ubushobozi bwo kumara mu myanya myibarukiro y’umugore hafi iminsi itanu zitarapfa, umugore cyangwa se umukobwa ufite ukwezi nku kw’ iminsi 21, bivuze ko intanga ngore ye irekurwa ku munsi wa karindwi.

Kandi niba irekurwa ku munsi wa karindwi, intanga ngabo zikaba zifite ububasha bwo kuhamara iminsi hafi itanu zitegereje, bivuga ko guhera ku munsi wa kabiri w’ukwezi kwe yakwigengesera kuko aba ashobora gusama. Kandi umunsi wa mbere waboneyeho imihango, ni wo munsi wa mbere w’ukwezi kwawe.

Niba byibura iminsi mike yo kuba mu mihango ari itatu, bivuze ko uyu mukobwa cyangwa se umugore ugira ukwezi kugufi nk’uku aba ashobora gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ari mu mihango agasama.

Ugira ukwezi kw’ iminsi nka 25 na we byashoboka. Kuko niba afite iyi minsi, intanga ngore irekurwa ku munsi wa 11, wenda yaba amara mu mihango iminsi irindwi, kandi intanga ngabo zishobora kumara mu myanya myibarukiro ye hafi iminsi itanu, bivuga ko guhera ku munsi wa 6 agomba kwigengesera ngo adakora imibonano idakingiye ikazatuma asama, nyamara yaba akiri mu mihango

Ushobora kandi gusama igihe ukoze imibonano mpuzabitsina nyuma gato yo kuva mu mihango. Urugero niba ufite ukwezi kw’iminsi 28 kandi itanga yawe ikaba irekurwa ku munsi wa 14, ushobora gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’umunsi umwe cyangwa se ibiri kandi wari wagize imihango yamaze nk’iminsi irindwi cyangwa se umunani, ugasanga urasamye kuko intanga ngabo twabonye ko ishobora kuzategereza iminsi itanu, ugasanga ku munsi wa 14 aho intanga ngore irekuriwe isanze ya ntangangabo igitegereje.

izo ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugore uri mu mihango kuba yasama igihe akoze imibonano mpuzabitsina akiri mu mihango.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe