Ese koko mu masohoro habonekamo Vitamin B12 ?

Yanditswe: 26-04-2016

Abantu benshi cyane cyane abana b’ingimbi n’abangavu uzasanga baba bafite amakuru ariyo cyangwa se atari yo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Amwe mu makuru ashyushye baba bafite nuko baba bavuga ko mu masohoro yabamo Vitamin B12. Ese koko ayo makuru afite ishingiro ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo abenshi bahora bibaza, reka tubanze dusobanure amasohoro icyo ari cyo.

Nubwo mu Kinyarwanda tuyita amasohoro gusa, ariko mu ndimi z’amahanga ubona ko hari itandukaniro. Amasohoro ni uruvange rw’intangangabo, amatembabuzi y’ururenda ariyo twita amasohoro, poroteyine, calories n’imyunyungugu n’amavitamini anyuranye.

Iyo myunyungugu twavuga kalisiyumu, chlore, manyeziyumu, azote, fosifore, potasiyumu, sodiyumu na zinc.

Harimo kandi citric acid, fructose (ubwoko bw’isukari), na lactic acid.

Naho vitamini zibonekamo ni vitamini C na B12. Ubwinshi bwazo buterwa n’imyaka y’umugabo, ibiro bye, n’imibereho ye ni ukuvuga ibyo arya, anywa, na siporo akora.

Zirikana ibi

Ubushakashatsi bwagragaje ko abagore bakora imibonano nta gakingirizo, bibarinda preeclampsia, indwara ijya ifata abagore bamwe batwite mu gihembwe cya kabiri (hejuru y’amezi 3), igatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibyo rero biterwa na bya bindi twavuze bigize amasohoro.

Si ibyo gusa kuko byanagaragaye ko kuri abo bagore bibarinda umunabi no kwiheba bijyana no kwigunga

Iriya vitamini B12 igirira akamaro umugabo kuruta umugore kuko uko iba nyinshi, niko bituma intanga ze ziba nzima zikanagira ingufu, bikamurinda kutabyara

Nubwo amasohoro arimo vitamini B12, ntabwo kuba umugore yayamira hari icyo byamumarira kuko ingano yayo ni nkeya cyane.

Icyakora zinc irimo yo irahagije kandi bizwi ko zinc irinda uruhu gusaza ikanarinda iminkanyari.

Nibyo koko amasohoro arimo vitamini B12, ariko nkeya cyane bivuze ko mu gihe utakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye, wakibuka agakingirizo, kuko hari indwara zinyuranye zandurira mu mibonano idakingiye, nkuko mubizi. Iyo B12 waba ushakamo (na cyane ko ari nkeya cyane) , wayisanga mu bindi.

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe